Kugira isereri bishamikira ku zindi ndwara

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 9 Gashyantare 2013 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Indwara yo kugira isereri akenshi iterwa n’ubuzima bw’umuntu cyangwa no kuba afite ikibazo cy’uburwayi mu mubiri.
Amakuru dukesha urubuga emedicinehealth.com avuga ko kugira isereri biterwa n’ibibazo by’indwara umuntu aba yibanira na zo, rimwe na rimwe atazizi kuko hari ubwo ziba zitagaragaza ibimenyetso.
Uru rubuga ruvuga ko isereri inaterwa n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kwangirika k’ubwonko cyangwa umuvuduko muke w’amaraso.
Zimwe mu ndwara zishobora gutuma umutima utera nabi, ugutera (...)

Indwara yo kugira isereri akenshi iterwa n’ubuzima bw’umuntu cyangwa no kuba afite ikibazo cy’uburwayi mu mubiri.

Amakuru dukesha urubuga emedicinehealth.com avuga ko kugira isereri biterwa n’ibibazo by’indwara umuntu aba yibanira na zo, rimwe na rimwe atazizi kuko hari ubwo ziba zitagaragaza ibimenyetso.
Uru rubuga ruvuga ko isereri inaterwa n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kwangirika k’ubwonko cyangwa umuvuduko muke w’amaraso.

Zimwe mu ndwara zishobora gutuma umutima utera nabi, ugutera kudasanzwe k’umutima, kuba umutima watera cyane cyangwa ugatera buhoro, no kuba umuntu yafashe imiti myinshi ikamurusha integer, bishobora gutera isereri.

Uru rubuga runatangaza ko umuntu ashobora kugira isereri byatewe n’amaraso atembera nabi, isukari yo mu mubiri yabaye nke, habayeho kumagara k’umubiri amazi akabamo make,cyangwa yagize ikibazo cy’urwungano rw’ihumeka ibihaha ntibibashe kubona umwuka uhagije.

Mu gihe ibimenyetso byavuzwe haruguru bigaragaye ku muntu, ni byiza ko ajyanwa ahari umuyaga , akaruhuka, agafata icyo kunywa kirimo isukari iringaniye, byakomera akajya kwa muganga bakareba igitera iyi ndwara, agahabwa imiti.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza