IGIHE.com > Ubuzima > Indwara

Kugona bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri


Yanditswe kuya 26-05-2012 - Saa 14:39'

Abantu bagira ibibazo mu myanya y’ubuhumekero cyane cyane igihe basinziriye, aho bamwe bibaviramo no kugona ngo baba bafite inshuro 5 z’ibyango byo kurwara kanseri kurenza abandi.

Urubuga rwa internet Atlantico.fr rwatangaje iyi nkuru ruvuga ko ibi biterwa n’uko abagira ibibazo mu myanya yabo y’ubuhumekero igihe basinziriye batabasha kwinjiza umwuka mwiza (oxygene) uhagije nk’uko byemezwa n’abashakashatsi. Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko iyo mu mubiri w’umuntu harimo oxygene idahagije, uturemangingo tw’umubiri dufatwa na kanseri mu gihe turimo gukora udutsi tuzajya tudufasha kubaho.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya de Wisconsin-Madison ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko uko ibibazo by’ubuhumekero bigenda birutanwa ari na ko ibyago byo kurwara kanseri na byo bigenda birutanwa.

Mu bantu bagera ku 1500 bari mu kigero cy’imyaka 22 bakoreweho ubu bushakashatsi, byagaragaye ko abafite ibibazo bikomeye kurenza abandi bafite ibyago byo kurwara kanseri inshuro eshanu ugereranyije n’abandi. Abafite iki kibazo ku buryo buringaniye bo ngo ibyago byabo byaba ari inshuro 2 ugereranyije n’abandi mu gihe abafite ibibazo ku buryo bworoheje byo guhumeka igihe basinziriye ibyago byabo bingana na 10%.

Inkuru dukesha : UMUGANGA.com

IBITEKEREZO
ESE UMUGORE UGONA CYANE NTABWO ARI INENGE ??????
Musubize29.05.2012 saa 15:16
kanakuze
svp, jye singana ariko Musaza wanjye aragona bikabije nimutubwire niba hariho umuti wabirinda tuwugure. murakoze
Musubize29.05.2012 saa 07:43
kaka
Wowe ugona cyane uzabwire abo murarana bajye bagukubita cyane ntuzongera.
Musubize29.05.2012 saa 01:54
Julie
njyewe ndagona cyane kuburyo abo turarana banyinuba,nta muti nabona ?
Musubize28.05.2012 saa 07:09
f
mwaramuste !mutubabarire mutubwire nimba hari umuti ubaho urinda umuntu kugona,kuko dusigaye yumeze nka moto kugitanda,murakoze.
Musubize27.05.2012 saa 01:31
dany
nibyiza ko mwatanga numuti ushobora gutuma kugona bihagarara.
Musubize26.05.2012 saa 13:18
emmy
Bizatangazwe mu burjyo bugaragara yaba kuri T.V,Radio...nahandi hashoboka kuburjyo buri wese azamenya ko ari ikibazo gikomeye ndetse nuko abafite icyo kibazo babyirinda,murakoze
Musubize26.05.2012 saa 09:39
Darly
Bizatangazwe mu burjyo bugaragara yaba kuri T.V,Radio...nahandi hashoboka kuburjyo buri wese azamenya ko ari ikibazo gikomeye ndetse nuko abafite icyo kibazo babyirinda,murakoze
Musubize26.05.2012 saa 09:39
Darly

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!