IGIHE.com > Ubuzima > Indwara
Operation Smile izavurira ubuntu abafite ibibari muri Gashyantare

Operation Smile izavurira ubuntu abafite ibibari muri Gashyantare


Yanditswe kuya 29-01-2013 - Saa 09:04' na Emmanuel Kanamugire

Umuryango Operation Smile n’itsinda ry’abakorerabushake b’abaganga ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima uzakora igikorwa cyo kubaga abana n’abantu bakuru bavukanye ibibari ku buntu, kizatangira tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 03 Werurwe 2013.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rya Operation Smile, biteganyijwe ko abafite ibibazo by’iminwa y’ibibari basabwa kuzaza kwisuzumisha ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku wa 23 uyu mwaka ngo bazabagwe kubuntu.

Uyu muryango kandi urasaba abafite ibibazo by’ingendo ko bahamagara kuri nimero ya telefoni 0788594815 bakiyandikisha kugira ngo bazahabwe ubufasha tariki ya 21 Gashyantare.

Uzatoranywa mu bagomba kubagwa azasabwa kuguma i Kigali nibura igihe kingana n’iminsi 10, kandi umurwayi agomba kuzaza aherekejwe n’umurwaza umwe.

Ibibari iyo bivuwe birakira

Iri tangazo rivuga ko nta wugomba kugira impungenge z’aho azarara cyangwa iz’ibiribwa kuko byose byateguwe.

Umukuru w’iki gikorwa muri Operation Smile ku rwego rwa Afurika, Kia Guarino, avuga ko bizaba ari ku nshuro ya kane ubufasha nk’ubu butanzwe mu Rwanda, kandi ko kuri iyi nshuro buzagera ku bagera kuri 800 mu gihugu hose.

Uretse abafite iminwa y’ibibari, biteganyijwe ko n’abafite uburwayi butuma mu rusenge rw’akanwa hazamo umwobo na bo bazabagwa.

Umwana umwe ku icumi wavutse afite kimwe muri ibi bibazo ntashobora kubaho mu minsi ye ya mbere y’amavuko kuko biba bitoroshye kumugaburira.

Operation Smile ni umuryango w’abakorerabushake mu by’ubuzima utanga ubufasha mu byo gusubiranya isura ku bana n’abakuru bavukanye iminwa y’ibibari n’ibyo bifitanye isano.

Washinzwe n’Umunyamerika Dr Bill Magee mu mwaka wa 1982, ubu ukaba ukorera mu bihugu bigera kuri 60 ku isi.Kuva washingwa abagera ku bihumbi 200 bamaze kubagwa iminwa.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO