Sobanukirwa n’indwara yo gukora usinziriye (Somnambulisme)

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 11 Ukuboza 2012 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Indwara yo kugira ibibazo mu bitosi itera uyirwaye kugira ibindi bintu akora asinziriye izwi nka Somnambulisme. Somnambulisme biva ku magambo y’ikilatini Somnus na ambule bisobanura kugenda usinziriye.
Amakuru aturuka ku mbuga zitandukanye za ’internet’ zandika ku buzima, agaragaza ko umuntu ufite iki kibazo ashobora kubyuka mu buriri asinziriye; akavuga cyangwa se agakora ikindi kintu runaka ari mu bitotsi, mu gihe akangutse ntabe hari na kimwe yakwibuka mu byamubayeho ndetse n’abamwibukije (...)

Indwara yo kugira ibibazo mu bitosi itera uyirwaye kugira ibindi bintu akora asinziriye izwi nka Somnambulisme. Somnambulisme biva ku magambo y’ikilatini Somnus na ambule bisobanura kugenda usinziriye.

Amakuru aturuka ku mbuga zitandukanye za ’internet’ zandika ku buzima, agaragaza ko umuntu ufite iki kibazo ashobora kubyuka mu buriri asinziriye; akavuga cyangwa se agakora ikindi kintu runaka ari mu bitotsi, mu gihe akangutse ntabe hari na kimwe yakwibuka mu byamubayeho ndetse n’abamwibukije akabihakana.

Urubuga Psychomédia rugaragaza ko bimwe mu bimenyetso by’iki kibazo ari ukuva mu buriri ugatembera, bikabaho buri gihe muri 1/2 cy’ibitosi, muri uko gutembera indoro ntiba isobanutse, kandi aba yisunga ibimuri hafi. Ufite iki kibazo ntiyibuka ibyo yakoze, ariko ngo ibi ntacyo bihindura mu mikorere y’ubwonko.

Impamvu za Somnambulisme

Urubuga rwa Information Hospitalière (IH), rutangaza zimwe muri izo mpamvu:

.Umunaniro ukabije mu bwonko,

.Kubura ibitotsi cyangwa kuryama bitinze,

.Gukoresha imiti imwe n’imwe ifite aho ihurira n’imitekerereze,

.Hari indwara zimwe zishobora kubyara iki kibazo harimo nk’igicuri,

.Ibibazo mu bwana bishobora gutera iki kibazo mu myaka y’ubukure,

Uburyo bwo kuvura ubu burwayi

.Uburyo bwiza bwo gufasha ufite iki kibazo ni ukumukangura agashira ibitotsi kugira ngo adahura n’ikibazo, kuraza ugira iki kibazo mu cyumba umuryango ufunze no kumuraza aho atagira ikibazo aramutse abyutse,
.Kurinda ibindi bibazo bitera iri hungabana,
.Kuryamira igihe,
.Imiti itangwa kwa muganga ivanaho ikibazo cy’ibitotsi birebire,...

Urubuga Sante.com rutangaza ko umuntu ufite iki kibazo ashobora gusubiza ibibazo abajijwe muri yego na oya igihe yitemberera asinziriye, ariko akaba yarakazwa n’uko ibibazo bibaye byinshi akihaniza ubimubaza atabaye kure ye.

Abahanga mu bumenyi bw’iyi ndwara bavuga ko igihe guhuzagurika mu bitotsi bimara ari gito, ariko bakavuga ko gishobora kugera ku minota 30.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza