U Bufaransa: Urukingo rwa virusi itera SIDA rugiye gukorerwa igeragezwa

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 30 Mutarama 2013 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Mariseyi (Marseille) hagiye gukorwa igeragezwa ku rukingo ruzabasha guhangana na virusi itera SIDA.
.
Nk’uko 20minutes.fr dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, uru rukingo rwamaze kugeragerezwa ku nyamanswa rugiye no kugeragerezwa bwa mbere ku bagabo 48 batarandura agakoko gatera SIDA babyifuza.
Isabelle Ravaux umuganga w’inzobere ku ndwara zandura akaba ari na we uyoboye iki gikorwa atangaza ko iri geragezwa rizakorwa inshuro eshatu mu bihe bitandukanye (...)

Mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Mariseyi (Marseille) hagiye gukorwa igeragezwa ku rukingo ruzabasha guhangana na virusi itera SIDA.
.
Nk’uko 20minutes.fr dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, uru rukingo rwamaze kugeragerezwa ku nyamanswa rugiye no kugeragerezwa bwa mbere ku bagabo 48 batarandura agakoko gatera SIDA babyifuza.

Isabelle Ravaux umuganga w’inzobere ku ndwara zandura akaba ari na we uyoboye iki gikorwa atangaza ko iri geragezwa rizakorwa inshuro eshatu mu bihe bitandukanye ariko ku ya kabiri rizakorerwa ku bantu 80.

Uru rukingo rwiswe Anti-TAT ruzatangira kugeragezwa nyuma y’icyumweru nk’uko bitangazwa na muganga Erwann Loret warukoze, mu kigo cy’ibinyabuzima cya Timone mu Bufaransa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza