IGIHE.com > Ubuzima > Indwara

U Rwanda, Kenya na Senegal ku isonga mu kugabanya impfu za Malaria


Yanditswe kuya 7-06-2012 - Saa 08:41' na Ishimwe Samuel

Muri raporo ya Banki y’Isi yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena, i Paris, byagaragaye ko umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bicwa na Malaria wagabanutse ku kigereranyo cy’10% ku mwaka, mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Senegal.

Nkuko byatangajwe n’urubuga afriquejet.com, iyi raporo yagaragaje ko impfu z ‘abana bari munsi y’imyaka itanu bicwa na Malaria zagiye munsi ya 76 ku bana 1000 bavutse, byerekana intambwe ikomeye mu kurwanya Malaria ugereranije n’ibindi bihugu by’Afurika.

Abashakashatsi bakoze iyi raporo bavuze ko iterambere mu kurwanya Malaria muri ibi bihugu ryaturutse kuri gahunda zo gutanga ku bwinshi inzitiramibu ziteye umuti by’umwihariko ku bagore batwite.

Kubw’ubufatanye bw’ibihugu n’imfashanyo mu bukungu y’umuryango mpuzamahanga, Malaria yavuye ku mwanya wa mbere ijya ku mwanya wa gatatu mu guteza imfu z’abana muri Afurika, nyuma y’impiswi n’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.

IBITEKEREZO
Ibyo nibyo rwose !!Ndabyemeza..hashize imyaka itatu nakoreraga kuri CS yagiraga Malariya nyinshi..twashoboraga kwakira abana barenga mirongo itanu mu cyumeu bafite malariya yigikatu ...ejo bundi nasubiyeyo nsanga ku bitanda byahoraga byuzuye harin umwana umwe nawe utarembye !!Nkeka ko ari bariya bajyanama b'ubuzima ,hiyongereyeho moustiqaires no gutera imiti mungo byashegeshe malariya bityo bikagabanya izo mpfu !!Iki ni kimwe mu bimenyetso bitwereka ubwitanye bw,abakora politiki z'ubuzima ,ndetse nubushake bwa Leta yacu !!Malaria Out is next !!
Musubize7.06.2012 saa 10:30
hheep

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!