Kuri uyu wa Kabiri muri Hilltop Hotel hamuritswe imbanzirizanyigo ku ikwirakwiza ry’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu bashoferi batwara amakamyo manini, n’ingaruka bishobora kugira ku miryango yabo ndetse na sosiyete muri rusange.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu mwaka wa 2009 bwerekanye ko 17% by’abashoferi batwara amakamyo manini bari baranduye agakoko gatera SIDA.
Mu 2012, inyigo ya PSI ku bashoferi bakorera mu Gatsata yerekanye ko uwo mubare wagabanutse bishimishije, ukagera kuri 5%.
Kwita ku banduye bakavurwa neza, kuganiriza abatarandura bagahugurwa banakangurirwa kwirinda bakoresheje agakingirizo cyangwa se bakifata ni bumwe mu buryo buzakomeza gushimangirwa kugirango abandura bakomeze kugabanuka.
Rutorwa ushinzwe ubujyanama muri ONUSIDA yagize ati :”Sinshidikanya ko kugeza mu 2015 umubare w’abandura uzagabanuka cyane mu gihe abantu bazakomeza kugendera ku nama bahabwa kuko ubushake bwa politiki n’ubujyanama mu by’ubuzima bihari ”.
Nyuma yo kumva ibitekerezo bya bamwe mu batwara amakamyo manini ndetse n’abo basanzwe bakorana imibonano mpuzabitsina, impande zombi zatangarije IGIHE ko bafite ikibazo cyo kwihangana, kubura agakingirizo no kurambirwa kugakoresha bishobora gutuma bagwa mu kaga.
Murenzi Théodore, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abashoferi b’Amakamyo mu Rwanda (CPLRWA) akaba anashinzwe kurwanya SIDA muri iryo shyirahamwe yavuze ko bifuje gufata ingamba zikomeye nyuma yo kubona ko ikibazo cya SIDA kireba abashoferi by’umwihariko ku bw’ingendo nyinshi bakora bakamara igihe kinini batari kumwe n’abo bashakanye bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Yakomeje avuga kandi ko mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA batangiye kujya bapfunyikira abashoferi udukingirizo, bakabigisha kwirinda ndetse bakagerageza no kubavuza mu gihe baba baranduye.
Abatwara amakamyo manini bafite aibyago byinshi byo kwandura agakoko gatera SIDA kuko bahora mu ngendo nyinshi, aho usanga Umunyarwanda akorera muri Uganda na Sudani, Umunyakenya uvana imizigo muri Tanzaniya awujyana muri Congo n’ahandi ; byumvikane ko hatabayeho kwihangana, kwifata no kwirinda bishobora kubabera ikibazo cy’insobe.
Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya SIDA ku batwara amamodoka manini hamaze gushingwa umuryango mugari uhuriyemo abatwara amakamyo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Foto : Rwaka
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Rwanda mu bihugu 33 byaranduye burundu indwara y’agakwega
17.05.2013 |
|
Coronavirus- CoV uburwayi bw’ubuhumekero bukaze kurusha ubusanzwe
14.05.2013 |
|
Hawai : Hadutse agakoko gafite ubukana buruta ubwa SIDA
10.05.2013 |
|
Kibagabaga : Abagore 250 barwaye indwara yo kujojoba baritabwaho n’inzobere z’Abanyamerika
1er.05.2013 |
|
Enuresie nocturne indwara itera kunyara ku buriri
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |