Uganda: Ebola yongeye gutera

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 11 Mutarama 2013 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu Karere ka Mubende gaherereye ku birometero bine uvuye mu Mujyi wa Kampala.
Umuyobozi w’Akarere k’ubuzima ka Mubende, Dr.Wilson Mubiru, yatangaje ko abana babiri bo mu kigero cy’imyaka itanu bakiriwe n’abaganga baruka amaraso, kimwe mu bimenyetso bifite aho bihuriye na Ebola.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda,The New Vision, cyatangaje ko amakuru aturuka mu gace kavugwamo Ebola, abantu bane bajyanywe mu bitaro, (...)

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu Karere ka Mubende gaherereye ku birometero bine uvuye mu Mujyi wa Kampala.

Umuyobozi w’Akarere k’ubuzima ka Mubende, Dr.Wilson Mubiru, yatangaje ko abana babiri bo mu kigero cy’imyaka itanu bakiriwe n’abaganga baruka amaraso, kimwe mu bimenyetso bifite aho bihuriye na Ebola.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda,The New Vision, cyatangaje ko amakuru aturuka mu gace kavugwamo Ebola, abantu bane bajyanywe mu bitaro, batatu muri bo bahita bapfa.
Abajyanywe mu bitaro bakomoka mu miryango itandukanye.

Dr Mubiru ati “Twohereje amaraso mu kigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi ku bya Virusi giherereye Entebbe. Nubwo ibisubizo bitaragaragara, dufite impungenge ko iyi yaba ari Ebola.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bitangaza ko Minisitiri w’ubuzima, Sarah Opendi, n’abandi bayobozi bakuru muri iyi Minisiteri basuye ibitaro bya Mubende hagamijwe gukurikirana ibya Ebola ivugwa muri ako gace.

Indwara ya Ebola ni indwara ifite ubukana kandi yica vuba. Ishobora kuboneka mu bantu cyangwa mu nyamaswa zifite imiterere ijya kumera nk’iy’abantu (ingagi, inkende, n’izindi). Iyi ndwara iterwa na virusi yitwa Ebola.

Iyo virusi ishobora kwandura nk’ iyo umuntu akoze k’uyirwaye, ku maraso cyangwa ku matembabuzi yo mu mubiri w’umurwayi wayo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza