Umwana w’amezi 6 arwariye mu bitaro bya Mulago mu gihugu cya Uganda, abaganga b’inzobere mu ndwara z’umuti baturuka mu Buhinde, bamusanganye imyenge 4 mu mutima we.
Nk’uko ikinyamakueru cyo muri Uganda cyabitangaje tariki ya 26 Kamena 2012, uyu mwana Emma Kakungulu w’amezi 6 akivuka nta kibazo yari afite namba, yari umwana witurije kandi yahoraga acecetse. Ibibazo byatangiye kuvuka ubwo yari afite amezi 3 y’ubukuru, atangira kurira ubudasiba, abaganga barashoberwa bayoberwa ibyamubayeho, bapima bakabura indwara.
Nyuma gato abaganga baje kuvumbura ko uyu mwana afite imyobo 4 mu mutima we, kandi ko umwenge wo mu mutima wazibye.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru “The new vision”, uyu mwana arwariye ku bitaro bya Mulago aho abaganga barimo kumwitaho kandi gusura uyu mwana birashoboka, bityo umurongo ni munini w’abashaka kumureba.
Abaganga bamushyize ibyuma mu mazuru no mu kanwa, ubu nibyo bimufasha guhumeka. Aryamye mu cyumba gikonje cyane kandi bituma ahora afubitse mu kiringiti n’amashuka.
Umunyamakuru wamugezeho neza yagize ati : “Iyo ubonye Emma wumva umusantsi ukuvuye ku mutwe”. Ati : “Nahise numva ngize ikiniga n’agahinda, kuko usanga uyu mwana atajya atuza gukora hirya no hino ashikagurika”.
Ababyeyi ba Emma aribo David na Prisscah Kakungulu bagomba kuba hafi y’uyu mwana kandi bakamwitaho kugirango amaguru ye atava aho agomba kuba kuko byatuma amaraso ayoba bityo akamuvamo anyuze mu birenge.
Ibyo kandi bituma amaguru y’uyu mwana ahora ahantu hamwe ku manywa na nijoro. Iyo urebye mu maso ye usanga wa mukara w’imboni y’ijisho utakirimo uretse ka gace k’umweru gusa niko gasigayemo, ahumeka bimugoye cyane, umubiri we wahindutse ubururu, kandi usanga ibiganza bidafite intege.
Ubwo umuganga yamuteraga urushinge rumugenewe yarafpunetse ariko yabuze imbaraga zo kurira nk’abandi bana. Ababyeyi babwiye umunyamakuru ko kugirango Emma yongere gutuza bigomba gusaba nk’amasaha 6, kandi ko ariko bimugendekera iyo agiye kwihagarika, cyangwa iyo arize. Uko uyu munyamakuru avuga yasanze uyu mwana ababara byatumye yari agiye kureka inkuru yari yamujyanye ariko ngo yishyiramo akanyabugabo.
Ese umubyeyi wa Emma abivugaho iki ?
Emma yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza 2011 nk’uko abandi bana bavuka. Icyakora habuze gato mbere y’uko avuka nyina bari bagiye ku mubaga, Emma yavutse ananiwe cyane, aruka ibintu bitamenyekanye ibyo ari byo kandi byacaga mu kanwa no mumazuru, atangira ubwo ahabwa imiti n’abaganga asa naho akize.
Nyuma y’ibyumweru 10 avutse nibwo yatangiye kurira amanywa n’ijoro, bamujyanye kwa muganga mugihe bagitegereje ko bakirwa umwana ararabirana, amaso arahinduka, ntiyongera kugira ubuzima buzima.
Icyo uyu mwana ategereje ni iki ?
Abaganga b’imitima baturutse mu gihugu cy’u Buhinde bageze mu gihugu cya Uganda, basuzumye Emma basanga afite imyenge 4 mu mutima hari n’inzira yo mu mutima yazibye.
Abo baganga batangiye kuvura uyu mwana ariko bisaba amafaranga menshi kuburyo Se w’uyu mwana yaretse akazi k’ubwarimu yakoraga, ubu yirirwa akomanga hose ashaka amafaranga yo kwishyura ibitaro. David se wa Emma, akeneye amashilingi ya Uganda 40,800,000 kugirango umwana avurwe. Ni ukuvuga amadorali y’Amerika 17,000.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Rwanda mu bihugu 33 byaranduye burundu indwara y’agakwega
17.05.2013 |
|
Coronavirus- CoV uburwayi bw’ubuhumekero bukaze kurusha ubusanzwe
14.05.2013 |
|
Hawai : Hadutse agakoko gafite ubukana buruta ubwa SIDA
10.05.2013 |
|
Kibagabaga : Abagore 250 barwaye indwara yo kujojoba baritabwaho n’inzobere z’Abanyamerika
1er.05.2013 |
|
Enuresie nocturne indwara itera kunyara ku buriri
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |