IGIHE.com > Ubuzima > Indwara
Uko ubuzima bwari bwifashe ku Isi mu 2012

Uko ubuzima bwari bwifashe ku Isi mu 2012


Yanditswe kuya 4-01-2013 - Saa 14:34' na Marie Chantal Nyirabera

Mu mwaka wa 2012 hagaragaye indwara zitandukanye zirimo izituruka ku kunywa itabi, iz’ubuhumekero n’indwara ya SIDA yakomeje guhabwa imiti igabanya ubukana ku batuye Isi.

Amakuru dukesha urubuga OMS, atangaza ko mu gihugu cya Uganda hagaragaye indwara ya Ebola, ariko igahita ifatirwa ingamba zo kuyikumira; na ho iy’umusonga yagaragaye cyane mu Buhinde kurusha ahandi.

Mu 2012, hagaragaye ikibazo cy’ikoreshwa ry’amazi mabi yateye indwara z’inzoka zikanangiza ibindi bice by’umubiri. Ayo makuru akomeza avuga ko hanagaragaye indwara y’ibicurane biterwa n’agakoko H5N1.

Indwara ya Malariya yo yafatiwe ingamba hashyirwa mu bikorwa uburyo bwo kuyirwanya. Abanduye VIH/SIDA, bakomeje kugezwaho imiti igabanya ubukana.

Ibibazo by’umuvuduko w’amaraso na Diyabeti mu 2012 byariyongereye. Abana basaga miliyoni 15 bavukanye icyo kibazo.

Ikibazo kindi cyagaragaye ni indwara zo mu mutwe, inda z’indaro ku bana bakibyiruka.

OMS itangaza ko yatanze inama zifasha abageze mu zabukuru, gusaza neza bafite ubuzima bwiza, bizabafasha kuramba.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO