Umuhinde yafunguye ivuriro ry’amaso mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 20 Mutarama 2013 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo kureshya abashoramari b’u Buhinde mu 2010, Umuhinde yatangije ivuriro rivura amaso, Agarwal’s Eye Hospital.
Iryo vuriro ry’amaso, Dr.Agarwal’s Eye Hospital, riherereye hafi y’Ikigo gishinzwe umutungo Kamere, mu Murenge wa Remera.
Umuyobozi waryo, Dr. John Nkurikiye yatangarije The New Times ko bamaze kuvura amaso abantu barenga 2000 kuva batangira gukorera mu Rwanda mu 2012.
Dr. Nkurikiye avuga ko iryo vuriro rifite ubushobozi buri hejuru bwo (...)

Nyuma y’ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo kureshya abashoramari b’u Buhinde mu 2010, Umuhinde yatangije ivuriro rivura amaso, Agarwal’s Eye Hospital.

Iryo vuriro ry’amaso, Dr.Agarwal’s Eye Hospital, riherereye hafi y’Ikigo gishinzwe umutungo Kamere, mu Murenge wa Remera.

Umuyobozi waryo, Dr. John Nkurikiye yatangarije The New Times ko bamaze kuvura amaso abantu barenga 2000 kuva batangira gukorera mu Rwanda mu 2012.

Dr. Nkurikiye avuga ko iryo vuriro rifite ubushobozi buri hejuru bwo gusuzuma no kuvura amaso, ati”Tuvura indwara zose z’amaso, kandi dufite inzobere zirenga 350 dukorana ”.

Nkurikiye avuga ko nta muntu uzasubira kujya kwivuriza amaso mu mahanga, kuko bavura buri ndwara y’amaso.

Usibye gusuzuma amaso ngo barebe ko ameze neza, Muri iryo vuriro ngo babaga amaso, bakayoza bitewe n’uburwayi bwayo.

Ibiro bikuru by’iri vuriro biherereye mu Buhinde ahitwa Chennai State, byatangiye mu mwaka wa 1957, bafite ibitaro birenga 57 mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Nkurikiye, yavuze ko hari ibigo by’ubwishingizi mu kwivuza byamaze gusinyana amasezerano, bakaba bakivugana na Minisiteri y’Ubuzima ngo n’abivuriza kuri mitiweli bajye bitabwaho nubwo zidasanzwe zikorana n’amavuriro yigenga.

Mu Rwanda abafite ubumuga bwo kutabona, habarurwa 0,5 ku ijana by’ababiterwa n’indwara y’amaso.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza