Urukingo rw’impiswi rwagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 6 Gicurasi 2012 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwakiriye urukingo rurinda indwara y’impiswi mu bana bari munsi y’umwaka umwe n’igice w’amvuko.
Uru rukingo rwaje ruturutse mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika . nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Binagaho Agnes wari waje mu ikorwa cyo kwakira uru rukingo yabitangaje.
Binagwaho avuga ko nyuma yo guhashya indwara ya malariya, ndetse n’igituntu ubu noneho bahagurukiye indwara y’impiswi yajyaga yica abana benshi bakiri bato ati:” Uru rukingo rurahenda (...)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwakiriye urukingo rurinda indwara y’impiswi mu bana bari munsi y’umwaka umwe n’igice w’amvuko.

Uru rukingo rwaje ruturutse mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika . nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Binagaho Agnes wari waje mu ikorwa cyo kwakira uru rukingo yabitangaje.

Binagwaho avuga ko nyuma yo guhashya indwara ya malariya, ndetse n’igituntu ubu noneho bahagurukiye indwara y’impiswi yajyaga yica abana benshi bakiri bato ati:” Uru rukingo rurahenda cyane u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere gitangije ku mugaragaro gukingira indwara y’impiswi, ibindi bihugu byagerageje gukora iki gikorwa ni Uganda ndetse na Afurika y’Epfo mu duce iyo ndwara yabaga yibasiye. Iyi ndwara yahitanaga abana bakiri bato ariko ntabwo bizongera kuko uburyo bwo kuyirinda bwabonetse”.

Agnes Binagwaho yavuze ko uru rukingo rusanzwe rutangwa mu bihugu by’i Burayi, ariko kuba rugiye gutangwa mu Rwanda bitavanyeho indangagaciro yo kugira isuku mu Banyarwanda mubyo bakora byose ati:” Abana bakomeze guhabwa ifunguro riteguranye isuku, bakarabye intoki mbere yo gufata ifunguro n’ibindi”.

Gatera Maurie umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ikingira muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali bwagaragaje ko abana bagera kuri 30% bari munsi y’umwaka umwe n’igice bibasirwa n’iyi ndwara.

Ati:” Iyi ndwara yicaga abana benshi nyuma y’abana bapfa bavuka, yongeyeho ko guhera kuwa 25 Gicurasi abana bose bari munsi y’umwaka umwe n’igice bazatangira guhabwa uru rukingo.

Urukingo rwageze mu Rwanda rugera kuri dose 428,500, rukaba rufite agaciro ka miliyari imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Rwatanzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS),Umuryango mpuzamahanga wita kubana UNICEF, ndetse n’umuryango w’Abanyamerika (GAVI) usanzwe ufasha Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda yo gutanga inkingo.

Amwe mu mafoto yafashwe ubwo Minisiriri Binangwaho yakiraga uru rukiko i Kanombe

Foto:Rubibi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza