IGIHE.com > Ubuzima > Indwara

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera uburibwe mu matwi


Yanditswe kuya 22-09-2012 - Saa 08:09' na Umurerwa Emma-Marie

Kugira uburibwe bwo mu matwi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo kuba hari ibindi bice by’umubiri bifite ikibazo, cyangwa uburwayi bw’amatwi.

Amakuru dukesha Urubuga medicalforum.ch avuga ko indwara y’imiyoboro yo mu muhogo (pharynx na larynx), nayo ishobora gutera uburibwe bw’amatwi kubera ko hegereye imiyoboro y’amatwi.

Ububabare bwo mu bice by’akanywa byegereye amatwi burimo nk’ishyinya cyangwa kuribwa aho amenyo atereye mu bice byegereye amatwi na byo ni kimwe mu bitera ububabare bw’amatwi.

Aya makuru anavuga ko abantu bakunze guhekenya amenyo baryamye byatuma barwara amatwi kubera ko mu gihe amenyo akoze cyane imikaya ikorana na yo yegereye ibice by’amatwi inanirwa bityo ikaba yatera ububare bw’amatwi.

Bamwe mu bantu basobanukiwe n’uburwayi bwo kugira bwo mu matwi, bavuze ko bishoboka ko ubu bubabare bushobora guterwa n’umwanda w’ ubukurugutwa, kwambara utwuma two mu matwi igihe kinini (Ecouteur), kuvugira igihe kirekire kuri terefone, gukorera akazi ahantu hari urusaku udafite ikikurinda Urwo rusaku n’izindi mpamvu zitandukanye zishobora gutera kuribwa mu matwi.

Urubuga medicalforum.ch rukomeza rutangaza ko igihe cyose umuntu agize ububare budasazwe mu matwi akwiye kwihutira kujya kwa Muganga w’amatwi.

IBITEKEREZO
mujye mukomeza mukangure abanyarwanda kabisa hari benshi bafite ibyo bibazo
Musubize26.09.2012 saa 02:20
aline Niyompire
Igihe com. ndabashimira cyane kuri iyi nyandiko, gusa abahorana za ecouteurs mu matwi cg se abantu bakorera ahantu hari urusaku rwinshi ( salon de coiffure, taxi, ......) usanga bene aya makuru batayazi ese nta kuntu mwakwegera Minisanté mugafatanya gukora amatangazo amanikwa ahantu hatandukanye kugirango murinde ubuzima bw'abantu
Musubize24.09.2012 saa 02:45
uwimana
kwigisha ni uguhozaho ntagucikintege abafite ibyo bibazo bihutire kwa muganga naho abatararwara birinde ibyayitera(ibyo mwavuze)
Musubize24.09.2012 saa 01:54
YVES KAMANZI
Ni mubareke bayarware kuko nta gihe biba bitavuzwe
Musubize23.09.2012 saa 04:12
Augustin

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!