IGIHE.com > Ubuzima

Kigali : Hizijijwe umunsi w’abaganga b’ubugororangingo


Yanditswe kuya 29-09-2012 - Saa 00:53' na Teddy Kamanzi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2012, mu Rwanda hizihijwe umunsi mukuru mpuzamahanga w’abaganga b’ubugororangingo (Physiotherapy Scientific Day), bikaba byabereye mu bitaro by’Umwami Faiscal (King Fayscal Hospital).

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’abaganga b’ubugororangingo ku Isi hose (World Confederation for Physiotherapy Day) wizihizwa ku itariki 8 Nzeri ni muri urwo rwego mu Rwanda umuryango AKR washyizeho ukwezi ko kubyizihiza ngo babashe kungurana ibitekerezo banakangurira abantu byitabira, uyu munsi ukaba wari ufite insanganya matsiko igira iti “Fit for Life” (Kugira ubuzima buzira umuze).

AKR (Rwanda Physiotherapy Association/Association de Physioterapethe du Rwanda) ni umuryango uhuza impuguke mu bugorarangingo bw’umubiri bo mu Rwanda, werekana ibyiza byabo n’ibitangenda neza mu mwuga wabo kugirango babishakire ibisubizo bareba aho bavuye bamenya iyo bajya.

Intego yawo ni uguhuriza hamwe abo baganga bagashyira hamwe ubumenyi n’ubushobozi bwabo, kugirango babigeze ku babigenewe aribo barwayi, cyangwa se n’abandi bakeneye kugira ubuzima bwiza.

Tumusiime David, wungirije umuyobozi w’umuryango w’abaganga b’ubugororangingo bo mu Rwanda bita AKR yatangaje ko hari abantu batarabasha kwitabira ubugororangingo, kuko nta makuru ahagije babifiteho, ariko abamaze kubimenya barabyitabira kuburyo badashobora gusiba n’umunsi n’umwe.

Yakomeje anavuga ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu bugororanging, kurusha n’ibihugu byabitangiye mbere ndetse ni rwo rwa mbere muri Afurika y’i Burasirazuba.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Fayscal Dr Butera Alex, mu ijambo rye yakomeje gushishikariza abaganga b’ubugororangingo, ko niba bashaka kwiteza imbere bagomba gukorera mu bumwe bagafatanya.

IBITEKEREZO
association des kinesitherapeutes au rwanda
Musubize1er.10.2012 saa 04:17
######
Ni byiza cyane ko uwo munsi wizihizwa.Ababyeyi dufite abana bahuye ni ibibazo mu kuvuka for eg bavutse bananiwe cyangwa bavutse par ventouse turasaba MINISANTE ko ya korana ni ikigo INKURU NZIZA kiri i Gikondo bakemererwa gukorana na RAMA cg na mutuelle de sante abana bacu bakabona ubugorozi biduhendukiye.Turashimira leta yashyizeho gahunda y'ubwisungane mu kwivuza.
Musubize29.09.2012 saa 06:29
kalisa innocent
ni byiza kwizihiza uriya munsi ariko abayoboye AKR na MINISANTE by'umwihariko bamenye ko hanze abarwaye babura kivurira kandi za degree n'ubumenyi tuzicaranye ! birababaje kubona abaphysiotherapist badahabwa akazi kandi abarwayi ari imbaga mu gihugu !
29.09.2012 saa 16:55
physiotherapist

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!