Minisitiri w’Intebe yasabye abayobora Ibitaro bya Muhima kwita ku isuku

Yanditswe na
Kuya 14 Werurwe 2012 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasabye abayobora Ibitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kurushaho kugira isuku, kwakira neza abarwayi ndetse no kurushaho gukorera mu mucyo bisanzuye mu kazi kabo.
Ubwo yasuraga ibi Bitaro yazengurutse ahatangirwa serivisi zitandukanye, abasha kwibonera bimwe mu bibazo bahura nabyo, ndetse n’abakozi babasha kumugezaho bimwe mu bibazo bakunze guhura nabyo mu kazi; birimo kugira abakozi bake bituma batakira (...)

Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasabye abayobora Ibitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kurushaho kugira isuku, kwakira neza abarwayi ndetse no kurushaho gukorera mu mucyo bisanzuye mu kazi kabo.

Ubwo yasuraga ibi Bitaro yazengurutse ahatangirwa serivisi zitandukanye, abasha kwibonera bimwe mu bibazo bahura nabyo, ndetse n’abakozi babasha kumugezaho bimwe mu bibazo bakunze guhura nabyo mu kazi; birimo kugira abakozi bake bituma batakira neza ababagana, imvune nyinshi ndetse n’abarwayi bambura Ibitaro kubera kutagira ubushobozi bwo kwishyura.

Bimwe mu bibazo Minisitiri w’Intebe yahasanze

Habumuremyi ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho batambagijwe ibi Bitaro maze basanga bifite ikibazo cyo kwakira abarwayi benshi kandi bafite abaganga bake; kandi batanga serivisi nyinshi ku barwayi, bituma abaza kwivuza batakirwa neza.

Nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro, Dr. Mushingantahe Jules, yavuze ko bafite abadogiteri(Doctors) 18, mu gihe bakeneye abandi nka batanu, ikindi n’uko abafasha b’abaganga (Nurses), bakiri bake ngo kuko bakeneye abagera kuri 20 kugira ngo akazi kabashe kugenda neza.

Minisitiri w’Intebe yagaye abaganga bakigira imvugo mbi yo kubwira nabi abarwayi ndetse kubakira nabi.

Yagize ati:”Mugomba gukora nk’abikorera kuko ubuzima bw’abarwayi buri mu maboko yanyu.”

Yasabye abaganga kugira amazina abaranga agashyirwa ku myenda yabo y’akazi. Ati: “Nk’uko Abapolisi bagira imyenda ibaranga iriho n’amazina yabo namwe mukwiye gukoresha ubwo buryo kugira ngo utanze nabi serivisi abashe gukurikiranwa.”

Abaganga bavura abana bashimwe

Habumuremyi yashimiye by’umwihariko abaganga bavura abana bavuka batarageza igihe (prematuré) kuko bakora akazi gakomeye ko kwita kuri abo bana kugeza basezerewe mu bitaro.

Yagize ati: “Kuba mubungabunga ubuzima bw’aba bana bagakura bakagira ubuzima bwiza mu kwiye kubishimirwa.”

Minisitiri w’Ubuzima, Binagwaho yavuze ko ibi bitaro bigiye kongererwa ingufu mu kwita ku bana bavuga batagejeje igihe ndetse no kwita ku babyeyi baza kuhabyarira.

Ibitaro bya Muhima byakiriye abana 1080 muri bo 266 bavutse batagejeje igihe mu mwaka wa 2011. Naho mu mwaka wa 2012, mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare bakiriye abana 184 muri bo 53 bavutse igihe kitageze, abarwayi basanzwe bakira abagera ku bihumbi 10.259.

Byashinzwe mu mwaka 2000, kuko mbere byabanje gukora ari Ikigo Nderabuzima.

Minisitiri w'Intebe ari kumwe na Minisitiri w'Ubuzima
Minisitiri w'Intebe Dr. Habumuremyi yasuye abafite abana bavuka batagejeje igihe
Minisitiri w'Intebe yashimiye abaganga bavura abana
Yasuye abarwayi
Umurongo w'abaje kwivuza
Igice kimwe cy'ibitaro kiri gusanwa

Foto: Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza