IGIHE.com > Ubuzima

Mu buvuzi haracyakenewe abakorerabushake bo kuziba icyuho


Yanditswe kuya 3-08-2012 - Saa 16:04' na Shikama Dioscore

N’ubwo hakorwa ibishoboka byose ngo hazibwe icyuho kigaragara mu rwego rw’ubuvuzi, bisa nk’aho urugendo rukiri rurerure, hashingiwe ku kigereranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga w’Abimukira uzwi nka IOM (International Organisation for Migrant), mu Rwanda umuganga w’inzobere(Docteur) biteganijwe ko yita ku bantu bagera ku bihumbi cumi na bitanu ari umwe, mu gihe mu bihbugu nk’u Ububiligi cyangwa se u Bwongereza umuganga umwe bigenwe kuyita ku bantu 600.

Mu gushaka uko haziba iki cyuho ,IOM yatangije umushinga yise “IOM for Development in Africa” (Rwanda project) mu bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’iyububanyi n’imikoranire n’amahanga, hakangurirwa abakorerabushake b’inzobere n’inararibonye mu buvuzi z’Abanyarwanda baba hanze kugira ngo batange umusanzu wabo mu gihugu cy’amavuko by’umwihariko mu buvuzi.

Uretse Abanyarwanda,iyi gahunda y’ubukorerabushake ireba n’abanyamahanga b’inzobere mu buvuzi bifuza gutanga ubufasha bwabo mu Rwanda, Dr Nicholas Capello ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inzobere mu buvuzi bwo kubaga amagufa (Orthopedic Surgery) ni umwe mu bakorerabushake baje binyuze muri gahunda ya IOM ubu akaba akorera mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza nk’uru y’u Rwanda biri i Butare, yadutangarije ko yasanze hakenewe inzobere z’abaganga benshi kuko hari naho utasanga n’umwe bityo bigatera icyuho gikomeye.

Dr Ndoli Jules ukuriye ubuvuzi mu bitaro bikuru bya Kaminuza (Clinical Director) yatangaje ko icyuho kigaragarira mu mubare muto w’abakozi, ibikoresho bidahagije n’amashuri y’ubuvuzi ubwayo adahagije.

Dr Ndoli yagize ati ”Twakira umubare munini w’abarwaye, ubwisungane mu kwivuza bwafashije buri wese kugana ibitaro ariko umubare w’abakozi wo si ko bimeze, urugero ni nk’aho mbere yo kuza kwa Dr Nicholas mu bukorerabushake bwe, mu gice cyo kubaga twoherezaga abarwayi i Kigali kuko nta muganga uhoraho twari dufite ariko ubu yaradufashije kubavurira hano uretse ko nabwo hahora akazi kenshi gasaba ukwitanga bikomeye”.

Sebineza Joseph, umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe imfashanyo mu buvuzi rusange yatangaje ko uretse IOM hari gushakishwa ibindi bisubizo bitanga ikizere mu kuziba iki cyuho.

IBITEKEREZO
ni pedro ,rwosse njye mbona umubare wabavura ari muke mu gihugu cyacu akenshi niyo mpamvu usanga abarwayi baza bagataha bwije .kandi amashuri y`ubuvuzi ni make nabarangije usanga bigira aho bumvishe agashahara kiyongereye .icyo ministere y`ubuzima ikigeho ,naho abavolontariats ni ngombwa ariko siwo muti w`ikibazo ahubwo ni inyoroshyo,rwose twishyize mu mwanya w`umuntu urwaye aba yihanganye kwicara kuva mu gitondo kugeza .....ataravurwa.ahubwo nibongere amashuri y`ubuvuzi ndavuga umubare mwinshi wabavura si doctors only
Musubize4.08.2012 saa 01:59
jean
Buriya kariya. gashami bazanye. muri khi. ka clinicalmedecin gashobora kuzakemura ibyo bibazo.Tx
Musubize3.08.2012 saa 12:40
Manuel

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!