IGIHE.com > Ubuzima

Mu mujyi wa Kigali haracyari ubwiherero bufite inenge


Yanditswe kuya 7-10-2012 - Saa 11:00' na Noël Turikumwe

Henshi mu mujyi wa Kigali hakunze kuvugwa ikibazo cy’ubwiherero. Ikibazo cyakunze kugaragara ni icy’ubwiherero rusange, bwakunze kugira uruhare mu kwiyongera k’umwanda hirya no hino.

Icyo kibazo nticyasize no mu ngo kuko ahenshi mu duce dukennye, usanga hari n’ingo zitagira umusarane cyangwa ubwogero. Izindi na zo zitwa ko zibifite, nyamara ugasanga bitujuje ibyangombwa.

Izi nyubako zikunze kuba zubakishije ibikoresho bidafashije. Hari aho usanga hashinze ibiti bike bikikijwe n’imifuka, amahema cyangwa ahakomeye hazitiwe n’amabati, mu gihe inyinshi ziba zidasakaye.

Mu gushaka kumenya zimwe mu mpamvu zituma hari ahakirangwa inyubako zo muri ubu buryo, Umunyamakuru wa IGIHE, yatembereye muri tumwe mu duce two muri uyu mujyi tugaragaramo ubwo bwiherero, aganira na bamwe mu bahatuye.

Benshi batangaza ko ari ikibazo cy’ubushobozi buke, butuma badashobora kubaka ubwiherero bwujuje amategeko. Hari n’abandi ariko bagaragaza ko ubucucike batuyemo, butanabemerera kubona ubutaka bwo kubyubakaho.

Umwe mu babyeyi twaganiriye utashatse ko izina rye ritangazwa, akaba atuye mu murenge wa Gitega akagari ka Kinyange, yavuze ko ntawe utazi ibyiza byo kugira ubwiherero buzima.

Yagize ati “Ntawe uyobewe ko iyo umusarani udasakaye, utanapfundikiye ushobora kugira uruhare mu ikwirakwizwa ry’indwara ziterwa n’umwanda, ariko ntakundi wabigenza. Gucukura metero ni 5000, kugira ngo ubone amafaranga yo gucukuza umusarani ngo unawubake biragoye, umuntu agonda gato gashoboka kabasha kumukemurira ibibazo”.

Bumwe mu bwiherero bwo mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega

Hari n’abandi bavuga ko impamvu bagifite ubwiherero bufite ibibazo by’imyubakire, biterwa no kuba mu minsi ishize bitorohaga kubona ibyangombwa byo kubaka. Benshi bavuga ko ibyemezo byo gusana ndetse no kubaka ubwiherero, byatindaga kuboneka.

Umusaza utuye mu Kagari ka Kinyange witwa Mahano Alexis, avuga ko ubundi nta rugo rutagira ubwiherero ariko bitoroshye kubona ubwujuje ibyangombwa, ariko hari n’abantu batita ku isuku n’isukura.

Kuri telefoni n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, bwadutangarije ko iki kibazo bukizi. Ariko bavuga ko hari inama yakozwe ikemeza ko abadafite amikoro bazubakirwa imisarane mizima.

Yagize ati “Mu nama twagiranye na bamwe mu batuye munsi y’Umurenge wa Gitega, twemeje ko abadafite ubushobozi tuzabubakira ubwiherero buzima.”

Ubwiherero mu mujyi wa Kigali bukunze kuvugwa ko budahagije ngo bukemure ikibazo cy’isuku nke. Hakunze kunengwa cyane cyane ko nta misarane rusange ikunze kuboneka ku giciro gito. Nyamara no mu ngo si shyashya mu gihe iyo nta bwiherero buzima nk’imisarane buriho, bishobora kugira uruhare mu kongera umwanda ushamikiraho indwatra ziterwa na wo cyane cyane inzoka, macinya, Korera n’izindi.

IBITEKEREZO
Ikibazo si amikoro ahubwo ni imyumvire. None se kubaka umusarane no kubaka inzu igihenze ni ikihe ? Ibi bikwiye kubera ministry of health akabarore bagafatanya n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu gufasha abatuye u Rwanda kumenya inyungu ziri mu kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa ndetse no kumenya kubukoresha neza dore ko benshi mu bantu batazi neza dangers ziri mu mwanda ku buzima bwabo ! Prevention is better than cure and it is the cheapest
Musubize8.10.2012 saa 00:20
Thierry

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!