IGIHE.com > Ubuzima

Muhanga : Umuryango nyarwanda w’ubuzima, SFH ugiye kugeza ibikorwa byawo ku mudugudu


Yanditswe kuya 28-09-2012 - Saa 09:22' na Deus Ntakirutimana

Umuryango nyarwanda w’ubuzima (Society Family Health - SFH), uravuga ko ugiye kumanura ibikorwa byawo ukabigeza ku rwego rw’umudugudu hagamijwe kurushaho gufasha abaturage kugira imibereho myiza ishingiye ku buzima buzira zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abanyarwanda harimo maraliya, SIDA n’izindi ndwara ziterwa no kunywa cyangwa gukoresha amazi mabi.

Ibi byatangajwe na Rutagengwa Bonaventure kuwa 26 Nzeri 2012 , mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Umuryango Nyarwanda SFH mu Ntara y’Uburengerazuba.

Uyu muryango icyicaro cyawo kikaba kiri mu Karere ka Muhanga, ukaba ukorera mu gihugu hose.

SFH ikaba yaratangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubuzima mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka.

Kuvuga ko ari Intara y’Uburengerazuba nuko ibi biro bizahuza uturere twa Rutsiro, Ngororero, Karongi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.

Bonaventure Rutagengwa yasobanuye ko uyu muryango wabyawe na PSI(Population Services International ) kandi ikaba izakomeza gukora ibikorwa yakoraga birimo gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya SIDA, kurwanya Malariya, kuboneza urubyaro, ndetse no gukoresha amazi meza bifashishije imiti iyasukura.

Rutagengwa yemeza ko batazabakangurira ubwo buryo gusa ahubwo ko bazabafasha kubereka uburyo bakoresha iyo miti hiyongereyeho no kuyibaha urugero ni ukubereka uburyo agakingirizo gakoreshwa n’uburyo bwo kuboneza urubyaro by’umwihariko hakoreshejwe urunigi.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko hari byinshi bungutse birimo gukoresha urunigi nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro kuko abenshi bavuga ko bajyaga barwumva ariko batararubona .

Nyamara ngo hari icyo bumva uyu muryango wakwitaho birimo gufasha guhashya icyorezo cya SIDA bahereye ku bana b’abakobwa barimo gutwara inda cyane muri iyi minsi.

Ushinzwe ubuzima mu Karere ka Muhanga Mutoniwase Kamana Sostene yishimira ibikorwa bya SFH kuko ngo mu gihe gito uyu muryango amaze utangiye ibikorwa byawo birimo kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ariko anabasaba gutanga raporo z’ibyo bakoreye abagenerwabikorwa babo ari bo baturage, mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati yabo n’akarere.

PSI yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 1993, muri rusange ngo izakomeza gufasha uyu muryando SFH mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza dore ko ari nacyo igamije.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!