Abibumbiye mu matsinda y’abakora umwuga w’uburaya n’abakangurambaga b’urubyiruko, mu mahugurwa bari bamazemo iminsi itanu, abahuguwe biyemeje ko bagiye guhuza imbaraga mu guhashya icyorezo cya SIDA mu mirenge baturutsemo.
Ayo mahugurwa ku buryo bwo kwirinda icyorezo cya SIDA, kuboneza urubyaro n’ibindi, yasojwe ku wa gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2012, yitabiriwe n’abantu 76 baturutse mu mirenge 14 igize AKarere ka Ngoma, bayasoje bahawe icyemezo cy’uko bahuguwe (certificate), ku bufatanye bwa Centre Dushishoze na PSI.
Umwari Fidelite umubyeyi w’umwana umwe, umwe mu bahuguwe, by’umwihariko ariko ugikora n’umwuga w’uburaya, yatubwiye ko atari ubwa mbere ahuguwe ; ariko kuva aho atangiriye kubona bene aya mahugurwa byatumye amenya gukoresha agakingirizo, ari na yo nzira akesha kuba akiriho.
Umwari yagize ati “Ubu nasobanukiwe uko ndirinda SIDA no kurinda abandi, kwifata no gufasha abandi kwifata, ngiye kugerageza kubanza kwihindura ubwanjye, ubundi mbone no guhindura n’abandi.”
Akomeza avuga ko ubu we na bagenzi be bahuje umwuga bagenda babivamo, kuko bakomeje kugenda barushaho kwiteza imbere no kwizamura mu bukungu, babinyujije mu makoperative.
Mu gusoza aya mahugura umukozi w’Akarere ka Ngoma, Ndagijimana Alphonse, ufite mu nshinganoze Gahunda yo kurwanya SIDA (CDLS), yasabye abayasoje kubanza kwihindura bo ubwabo mbere yo kujya guhindura abandi. Yagize ati ”Turabasaba kuba intangarugero kugira ngo abandi babarebereho, kuko ntawahindura abandi we atarahindutse.”
Akomeza avuga ko Akarere ka Ngoma nta bushakashatsi bwihariye barakora ngo bamenye uko icyorezo cya SIDA cyaba cyifashe muri aka Karere, gusa avuga ko ubu bashingira ku bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010, n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwagaragaje ko abanyarwanda babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA ari 3%.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
OMS yatangaje ko hakiri icyuho mu kugabanya impfu z’abana
16.05.2013 |
|
Buri mwaka kanseri y’ibihaha ikomoka ku mabati ihitana abagera ku bihumbi 107
10.05.2013 |
|
Kigali : Kubyara umwana ufite umubyibuho ukabije byatumye umugabo ata urugo
10.05.2013 |
|
Udukingirizo turenga miliyoni 110 twirukanwe muri Ghana
21.04.2013 |
|
Nyuma yo kubyara abagore bagira ikirenge kirekire
4.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |