IGIHE.com > Ubuzima

NUR bitabiriye kwisiramuza birenze ibyari byitezwe


Yanditswe kuya 15-10-2012 - Saa 02:15' na Jean Baptiste Micomyiza

Abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), bitabiriye igikorwa cyo kwisiramuza mu buryo burenze ubwari bwiteguwe, mu gihe Minisiteri y’Ubuzima yifuzaga ko nibura hakwisiramuza abanyeshuri 300 mu cyumweru cy’ubukangurambaga ku kurwanya SIDA, abisiramuje bose babaye 672 nk’uko imibare ibigaragaza.

Ubwo ku wa 14 Ukwakira 2012 hasozwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA hamwe n’icyumweru cy’ubukangurambaga mu rubyiruko rukangurirwa gahunda yo gukebwa (kwisiramuza) no kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA, Umuyobozi w’iyi Kaminuza Prof Silas Lwakabamba, yavuze ko usibye no kuba umubare w’abisiramuje wariyongereye ugereranyije n’uwatekerezwaga, hari n’abandi bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwisiramuza.

Yavuze ko abanyeshuri 750 bari biyandikishije kugira ngo basiramurwe mu cyumweru cy’ubukangurambaga, ibi bikaba bigaragaza ko bari babikunze.

Ibi rero Minisiteri y’Ubuzima ngo ni byo ishaka nk’uko Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze. Minisitiri Binagwaho yavuze ko minisiteri iri gushyira imbaraga mu bukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo rubeho nta bwandu bwa virusi itera SIDA bitume igihugu gikataza mu iterambere.

N’ubwo ariko gukebwa bifatwa nk’imwe mu ntwaro zo kurinda kwandura SIDA, ubutumwa bwatanzwe uyu munsi bwibukije ko gukebwa atari urukingo rwa virusi itera SIDA, ko ahubwo ari uburyo bwo kugabanya ibyago byo kwandura iyi virusi.

Kuva tariki ya mbere Ukuboza 2011 ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ryakoze ubukangurambaga mu kurwanya SIDA mu rubyiruko. Insanganyamatsiko y’iki gikorwa yagaraga iti “ Rubyiruko twirinde SIDA, turinda n’abandi twubaka ejo hazaza heza.”

IBITEKEREZO
NDASOBANUZA INKOMOKO Y'IJAMBO <<GUSARMURA ?>>
Musubize16.10.2012 saa 03:20
Matsiko
haya ni mambo yenye kushangaza sana . je ? mtu wa umri huu anaweza kuwa bado kutahiriwa ?
Musubize16.10.2012 saa 02:14
bisengimana ildefonse
Abo basore bagendere kure ikumi kugirango bitabazanira igiswaku
Musubize15.10.2012 saa 06:52
Ami
Mbega abasore bari injiji !! Umuntu agera muri kaminuza atari yisilamuza koko yayayayayaayayayaya sha ndabanenze pe.
Musubize15.10.2012 saa 05:12
katanyama
yewe yew uziko utari wagira ikinyabupfura ubwose abakubyayebo barasiramuwe ubwo naso wamututse ujye ubanza wige kumvugo yawe . ikinyabupfura nicyo cyambere
4.11.2012 saa 10:15
nguhugure
Abo basore ni ukubirinda ubwo bazityaje bagiye gukora akantu muri iyi minsi muri Huye ! Abana b'abanyeshuri babirinde cyane kuko nubundi bari basanzwe babarya bataratyaza noneho bagiye kubikora basaba icyomoro ! Bumve inama bahawe ko badakingiwe sida ahubwo barusheho kurinda izo nyubahiro zabo Imana yabihereye. Abagore dukunda igitsina kigisiramurwa, kiryoha nk'ikivuye mu isashe ! Ntituzabashuke cyangwa naho bibaye, agakingirizo hafi !!
Musubize15.10.2012 saa 03:26
Mignone
Birababaje kubona umusore ungana gutya agifite igishishwa ku gitsina cye.Basore,si ikosa iyo iwanyu batabigukoreye ukivuka ariko aho ukuriye gato wagombye kumenya icyo gukora Rwakabamba atabanje kubikubwiriza
15.10.2012 saa 05:06
Avensis
Burya rero sinarinzi ko hari umuhungu mu Rwanda utarasiramurwa, birambabaje ! Ubusore bwabo burya bagendanaga akadeyi ku gitsina, reka nenge na bashiki bacu ntacyo mutumariye muri abo kwirya gusa, kuki mudakangurira basaza banyu kwisiramuza ?
15.10.2012 saa 06:40
Karaha

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!