Urwego rw’Akarere ka Rusizi rushinzwe ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), rutangaza ko bitarenze Ukuboza 2012 nta muturage uzaba ataratanga umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi.
Muhawenimana Juliette, ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza, yatangaje ibi ku wa 11 Ukwakira 2012, ubwo yaganiraga n’abatuye Umurenge wa Nzahaha ku mitangire y’umusanzu.
Uburyo bushya bwo kuzamura ibipimo by’itangwa ry’umusanzu wa mituweli Akarere ka Rusizi gafite, ni gahunda yiswe “ Ubwisungane mu kwivuza Urugo ku rundi”.
Iyi ni gahunda ituma abayobozi baca mu ngo zose bahereye ku murongo, bagakangurira abari mu ngo gutanga uyu musanzu. Ababishinzwe bahamya ko iyi gahunda izatanga umusaruro, ku buryo bihaye igihe ntarengwa cy’impera za 2012 ngo buri muturage wa Rusizi abe yatanze umusanzu asabwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
OMS yatangaje ko hakiri icyuho mu kugabanya impfu z’abana
16.05.2013 |
|
Buri mwaka kanseri y’ibihaha ikomoka ku mabati ihitana abagera ku bihumbi 107
10.05.2013 |
|
Kigali : Kubyara umwana ufite umubyibuho ukabije byatumye umugabo ata urugo
10.05.2013 |
|
Udukingirizo turenga miliyoni 110 twirukanwe muri Ghana
21.04.2013 |
|
Nyuma yo kubyara abagore bagira ikirenge kirekire
4.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |