Rusizi: Impinduka muri serivisi batanga mu bitaro bya Gihundwe

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 24 Ukuboza 2012 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Abagana ibitaro bya Gihundwe batangaza ko kugeza ubu hari byinshi bimaze guhinduka muri serivisi batanga, bakaba bavuga ko uko bakirwa n’uko bavurwa bitandukanye n’uko byakorwaga mu gihe gishize. Muri iki gihe usanga hari impinduka nziza ndetse ngo serivise bitanga zaravuguruwe, dore ko hari abaforomo cyangwa abaganga babyo banengwaga kurangarana abarwayi.
Twashatse kumenya niba koko hari icyaba cyarahindutse, dusura ibyo bitaro kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Ukuboza 2012, tuvugana (...)

Abagana ibitaro bya Gihundwe batangaza ko kugeza ubu hari byinshi bimaze guhinduka muri serivisi batanga, bakaba bavuga ko uko bakirwa n’uko bavurwa bitandukanye n’uko byakorwaga mu gihe gishize. Muri iki gihe usanga hari impinduka nziza ndetse ngo serivise bitanga zaravuguruwe, dore ko hari abaforomo cyangwa abaganga babyo banengwaga kurangarana abarwayi.

Twashatse kumenya niba koko hari icyaba cyarahindutse, dusura ibyo bitaro kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Ukuboza 2012, tuvugana n’abaturage twasanze baje kubyivurizaho, batubwira ko babona harabaye kwivugurura cyane cyane ahavugwaga ibibazo nko muri serivise yo kubyaza (matérnité), kwakira ababigana n’ahandi.

Mukangoga Thancilla twahasanze yatubwiye ko yari yarigeze kuhazana umugore aje kuhabyarira umwaka ushize wa 2011, abona ibintu bitameze neza, ariko ngo ubwo yahageraga muri Week-end ishize, yatunguwe no kwakirwa neza, gukurikiranwa n’abaganga. Yagize ati «Abaganga baza kenshi gukurikirana abarwayi, kandi imiti bakayibonera igihe, bashaka kugira n’icyo basobanuza bakabona ubasobanurira.»

Mpakaniye Emmanuel wari waje kwivuza, yatubwiye ko yatangajwe n’uko bamwakiriye neza, bitandukanye n’uko yari asanzwe yumva banenga serivise zihatangirwa, kuko n’abakozi abona barahinduye imyumvire ku buryo ngo hari bagenzi be bavuga ko batangiye ku bibonamo.

Kimwe mu byo ibi bitaro bya Gihundwe byahereyeho mu kuvugurura serivise bitanga, harimo no gushyiraho umukozi ushinzwe kwakira no kuyobora ababagana.

Hitayezu Florien ushinzwe kwakira no kuyobora ababigana avuga ko, yishimira ko abaza basigaye bagaragaza, ikinyabupfura, benshi bakaba baratangiye kujya baza batikandagira kuko bazi ko imikorerere yahindutse, ariko agasaba abagana ibi bitaro ko bajya baza bitwaje ibyangobwa bisabwa mu kwivuza no kubahiriza uko baba bagomba gukurikirana hakurijwe uko baje.

Umuyobozi Mushya w’ibi bitaro Dr Nshizirungu Placide, avuga ko bafite umugambi wo kunoza serivise baha ababagana kurushaho kuko ari inshingano zabo, kandi mu rwego rwo gukorera mu mucyo ngo aho umukozi akorera hose hari ibimuranga na nimero umugannye ashobora kwiyambaza, aramutse atanyuzwe na serivise yaragiye gusaba.

Ibitaro bya Gihundwe, biherereye mu murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, bika byakira abaturage bagera kuri 150 ku munsi , byatangiye gukora mu mwaka 1995.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza