Ufite isuku aba afite n’ubuzima bwiza -Perezida Kagame

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 30 Ukuboza 2012 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Umuco wo kugira isuku ugenda utera imbere kurusha mu bihe byashije, ahanini bikaba byaragiye bituruka kuri gahunda zitandukanye zo gukangurira Abanyarwanda kugira isuku, haba aho batuye cyangwa ahahurirwa n’abantu benshi. Umukuru w’igihugu akomeje gusaba Abanyarwanda ko batatezuka kuri uwo mugambi mwiza, kuko ufite isuku aba afite n’ubuzima bwiza.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ibirebana n’umuco wo kugira isuku yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukuboza, ubwo yaganiraga (...)

Umuco wo kugira isuku ugenda utera imbere kurusha mu bihe byashije, ahanini bikaba byaragiye bituruka kuri gahunda zitandukanye zo gukangurira Abanyarwanda kugira isuku, haba aho batuye cyangwa ahahurirwa n’abantu benshi. Umukuru w’igihugu akomeje gusaba Abanyarwanda ko batatezuka kuri uwo mugambi mwiza, kuko ufite isuku aba afite n’ubuzima bwiza.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ibirebana n’umuco wo kugira isuku yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukuboza, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, nyuma y’igikorwa cy’umuganda na cyo umuntu atabura kuvuga ko kiba kigamije kugaragaza isuku aho cyakorewe.

Perezida Kagame avuga ko ibintu byose bishobora kugerwaho ariko kandi hagomba kuzamo n’isuku. Ati “Isuku burya na yo ni umutekano, iturinda indwara, iturinda no gusa nabi.”

Perezida Paul Kagame yibaza niba gusa neza hari uwo bitashimisha, agakomeza agaragaza ko isuku ari ingenzi mu bintu byose ndetse no mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza