Umugabo asabwa kudatererana umugore mu kuboneza urubyaro

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Ukuboza 2012 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

N’ubwo akenshi iyo havuzwe kuboneza urubyaro benshi bumva ko bireba abagore, n’umugabo asabwa kutabimuharira.
Uburyo bwo kuboneza urubyaro hari ubwo gukoresha ibinini, urushinge, agakingirizo, uburyo buje vuba bwo kwifungisha burundu ku bagabo byibazwaho n’ubwo ababikoze batangaza ko nta kibazo n’ubundi buryo butandukanye.
Umugore twasanze ku kigo nderabuzima cya Gikondo (aho bita kwa Padiri) ari kumwe n’umugabo we waje kureba ko nta kibazo afite nyuma yo kwifungisha burundu yatangarije IGIHE (...)

N’ubwo akenshi iyo havuzwe kuboneza urubyaro benshi bumva ko bireba abagore, n’umugabo asabwa kutabimuharira.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro hari ubwo gukoresha ibinini, urushinge, agakingirizo, uburyo buje vuba bwo kwifungisha burundu ku bagabo byibazwaho n’ubwo ababikoze batangaza ko nta kibazo n’ubundi buryo butandukanye.

Umugore twasanze ku kigo nderabuzima cya Gikondo (aho bita kwa Padiri) ari kumwe n’umugabo we waje kureba ko nta kibazo afite nyuma yo kwifungisha burundu yatangarije IGIHE ko hejuru y’abana 5 bafite batashakaga kugira undi babyara, umugabo aba ari we wifungisha kuko umubiri we wari warananiwe kwakira uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro.

Ati "N’ubwo abandi bagore bibakundira, njye nagerageje uburyo butandukanye bikantera kunanuka, kubera guhora mu mihango idakama, mpitamo kubihagarika, umugabo wanjye aba ari we witabira gahunda (kuboneza urubyaro)."

Uyu muryango uhamya ko nta cyo byagabanuye ku busabane bw’umugabo n’umugore.

Umugabo we ati “Rwose nta kibazo cyo gutera akabariro gihari, ni nk’ibisanzwe.”

Uyu mugabo n’ubwo agaragaza ko aba adashaka kubigaragaza kuko yumva harimo abamuseka, ahamya ko ikibanze ari uko yageze ku ntego yo kutazabyara undi mwana hejuru ya batanu basanganywe.

Mu bikurikizwa ngo umugabo yemererwe kwifungisha, mu gihugu cyose bagaragaza ko bahuguwe kubikorana ubushishozi.

Mukeshimana Lucie, ushinzwe gahunda zo kuboneza urubyaro ku bitaro bya Kabutare ati “Nta bwo twakwemerera umuryango utari wabyara, n’ufite umwe ntitumwemerera turabanza tukabigisha kugira ngo batabikora bakazifuza kubyara bitagishobotse”.

JPEG - 37.8 kb
Abakoresha urunigi batibukiranyije kwimura impeta umugore yibagiwe ashobora gusama

Mukeshimana akomeza avuga ko n’ubwo umugabo ataba ari we uboneza urubyaro, ashobora gufasha umugore gukoresha ubundi buryo bumvikanyeho.

Mukeshimana avuga ko umugabo n’umugore bashobora kwibukiranya nko kwimura impeta mu gihe bakoresha urunigi, kumwitaho mu gihe yaba akoresha uburyo runaka bukaba bwamugwa nabi, bakajya kwa muganga bakabahindurira uburyo n’ibindi.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2010 ku mibereho y’abaturage(DHS 2010), bwagaragaje ko mu Rwanda abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bari ku kigero cya 45%, kandi Minisiteri y’Ubuzima ifite intego yo kugera mu 2015, bigeze kuri 70 % cy’abaturage bari mugihe cyo kuba babyara, umugabo wubahwa mu rugo asabwa kubigiramo uruhare afatanyije n’umugore we .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza