IGIHE.com > Ubuzima

Umushinga “Rwanda Family Health Project “ ugiye kongerera ingufu Minisiteri y’Ubuzima


Yanditswe kuya 29-08-2012 - Saa 08:29' na Tuyishimire Constantin

Kuwa Kabiri, i Kigali habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga ”Rwanda Family health Project”, umushinga uzita ku buzima bw’Umuryango Nyarwanda.

Uyu mushinga ukaba intego nyamukuru yo kongerera ingufu Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda yayo yo kwita ku buzima bw’Abanyarwanda.

Nkuko Charles Pill, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya USAID mu Rwanda yabitangaje, Rwanda Family Health Project ni umushinga w’Abanyamerika watekerejwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gitsura amajyambere mpuzamahanga (USAID), kugirango wunganire u Rwanda, cyane cyane muri gahunda irebana n’iby’ubuzima muri rusange.

Ngabo Fidèle, umukozi ushinzwe ibirebana no kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana muri Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko uyu mushinga uzabafasha mu kubungabunga ubuzima bw’umbyeyi n’ubw’umwana, ndetse no kubona ibikorwesho bihagije bikoreshwa muri gahunda y’ubuvuzi.

Dr.Uziel Ndagijimana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima yagize ati ”Nishimiye iki gikorwa cyiza cyo gutangiza umushinga wa “Rwanda Family Health Project”, kuko uzadufasha kongerera ubushobozi Minisiteri y’Ubuzima mu gukurikiranira hafi gahunda zitandukanye z’ubuzima mu gihugu cyacu” .

Dr.Uziel yongeyeho kandi ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda mu kongerera ubumenyi bw’abakora muri gahunda z’ubuzima, kandi ko Minisiteri izakora ibishoboka byose mu gukurikirana uko gahunda y’uyu mushinga ishyirwa mu bikorwa.

Umushinga “Rwanda Family Health Project” ufite intego zitandukanye, arizo kuvugurura ireme rya serivisi z’ubuzima zihabwa umuryango cyane cyane ku rwego rw’akarere, kongerera ubumemyi abantu bakora muri gahunda z’ubuzima bw’abantu, kongera ibyangombwa nkenerwa mu korohereza abakeneye serivisi z’ubuzima, ndetse no gushyira imbaraga mu gukurikirana uko izo serivisi zitangwa.

Ikindi kandi Rwanda Family Health Project, izibanda cyane kuri gahunda yo kuringanyiza imbyaro, ubuzima bw’imyororokere, icyorezo cya SIDA, ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, kurwanya Malariya ndetse no kuyivura, imirire, isuku no kuvura indwara y’igituntu.

Twabamenyesha ko kugeza ubu uyu mushinga umaze kugera mu turere 18 tw’igihugu, ukaba uzamara imyaka itanu. Utundi turere 12 dusigaye natwo bakaba barimo kudushakira abandi bafatanyabikorwa muri gahunda y’ubuzima.

IBITEKEREZO
Ikigaragara nuko inkunga ya USAID izagabanuka kuko hari imishinga yindi nka ICAP, IntraHealth, JHPIEGO, EGPAF yanyuzwagamo frs kandi atubutse, none iyo mishinga ikaba izafunga mu mpera z'uyu mwaka. ntabwo rero iyi FHP izasimbura ziriya organisations kuburyo buhagije. Keretse niba (uko nabyumvise ariko nta gihamya) Amerika izajya ishyira frs ifashisha u Rwanda muri MINECOFIN nk'uko byifujwe kuva cyera ariko byari byarananiranye. Ababizi batubwira uko bimeze
Musubize30.08.2012 saa 03:18
Gato

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!