IGIHE.com > Ubuzima

Wari uzi ko ibihwagari bifitiye umubiri akamaro ntagereranwa ?


Yanditswe kuya 27-09-2012 - Saa 03:53' na Umurerwa Emma-Marie

Igihwagari ni igihingwa cyera rimwe mu mwaka, kibarirwa mu muryango w’ibyo bita « Astéracées ». Indabyo zacyo usanga ari ngari, gikize cyane ku mavuta aribwa, hafi 40% y’ibikigize ni amavuta kandi ni ingirakamaro mu mubiri w’umuntu.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bihwagari (Tournesol) bwagaragaje ko amavuta akamurwa mu nzuzi zabyo hakurikijwe ubwoko bw’indobanure butandukanye agera kuri 50% by’amavuta abigize, bikungahaye kubyo bita “Acides Gras” kuko habonekamo 12% byayo.

Mu mavuta y’ibihwagari kandi ngo habonekamo “Palmique”, ariko by’akarusho “Acide linoléique” ari nayo y’ingenzi cyane abahanga mu mirire bemeza ko ari ingirakamaro cyane, kubera uruhare afite mu gukumira indwara ya Diyabeti.

Nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa Wikipedia.org, akomeza abivuga, ayo mavuta akize kuri Vitamine “E”

Imbuto z’ibihwagari abyo cyangwa, zishobora kuribwa zikaranze, zishobora no gukorwamo ifu yongerwa mu biribwa bitandukanye, ariko zabanje gukarangwa.

Akamaro k’ibihwagari mu bukungu ni ntagereranywa, kuko nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku Isi (FAO) ngo mu mwaka wa 2003, habonetse umusaruro uhwanye na toni miliyoni 26,1 z’ibihwagari.

Rimwe na rimwe ibihwafari byiyambazwa mu gukora amasabune, bishobora gukorwamo amavuta ya Kolza, ashobora gukoreshwa muri moteri zinywa mazutu. Ibyo ngo ntibisaba akazi gahambaye, kuko bakora gusa ibyo bita mu rurimi rw’amahanga « pression d’injection ».

IBITEKEREZO
nonese bamwe kwa muganga babuza amavuta kubera uburwayi bashobora gukoresha ayo mavuta y'ibihwagari nta kibazo ?
Musubize27.09.2012 saa 05:01
fanny

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!