Abakozi ba BDF batewe ishyaka n’ibyo babonye mu Ngoro y’amateka ku guhagarika Jenoside

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 27 Mata 2018 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse (BDF) bari kumwe n’ubuyobozi bwabo basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside bahakura isomo ryo kubakira ku butwari bwaranze ingabo zari iza APR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ngoro iherereye mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 13 Ukuboza 2017. Yubatse ahitwaga CND [Conseil National pur le Dévelopment] ubu ni mu gice kigana aho Umutwe w’Abasenateri ukorera.

Abakora mu mashami atandukanye ya BDF mu Mujyi wa Kigali baherekejwe n’ubuyobozi bwayo bazengurutse ibice bitandukanye byayo, mu rugendo rw’amasaha abiri basobanuriwe byimbitse amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bahakura isomo rikomeye.

Umuyobozi mukuru wa BDF, Innocent Bulindi, yavuze ko iyi ngoro bayikuyemo amasomo y’ubwitange no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu bivuye inyuma by’umwihariko bagashingira ku butwari bwaranze ingabo zahagaritse jenoside zabashije kurwana no ku bahigwaga nubwo ibihe bitari byoroshye.

Yagize ati “Amasomo tuhakuye ni ay’ubwitange. Iyo ubonye bariya bantu bitanze kuriya barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, umusaruro turawubona. Ni igihe ku bwacu nk’abantu, nka BDF, tugatanga umusanzu mu rugamba rw’uyu munsi rwo kurwanya ubukene, guhezwa mu iterambere kw’abantu bamwe na bamwe n’ubusumbane mu muryango nyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Turi mu cyerekezo nka BDF, hari gahunda zifasha abantu bacitse ku icumu, abamugariye ku rugamba [...] Ni urugendo rwari rwiza kuri twe gusura hano.”

Inkuta z'ikaze ku winjira muri iyi ngoro zikozwe mu migongo ya Kinyarwanda

BDF ni ikigo cyashyizweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) ngo gifashe abaturage by’umwihariko urubyiruko n’abagore kwiteza imbere binyuze mu kubafasha kubona ingwate ku nguzanyo baka mu mabanki mu gihe baba bashaka gushyira mu bikorwa imishinga yabo iba yemewe na banki.

Ukinjira muri iyi ngoro yasuwe na BDF, ubona amafoto y’umusirikare w’umugore uteruye umwana n’undi w’umugabo uri kurokora umwana; hagaragaramo kandi ifoto igaragaza Ingabo zari iza APR zinjira mu Mujyi wa Kigali, aho zari zigeze muri Quartier Commercial.

Nyuma y’icyo gice cy’itangiriro abakozi ba BDF batemberejwe mu byumba bitandukanye bikubiyemo amateka yose ava imuzi icurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uko washyizwe mu bikorwa, ariko by’umwihariko basobanurirwa byimbitse urugamba rwo kuyihagarika bikozwe n’Ingabo zari iza APR ubwo amahanga yari yatereranye abicwaga mu Rwanda.

Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ifite umwihariko w’uko ibitse amateka yo mu gihe cya vuba ndetse usanga bamwe mu bayakoze bakiriho bitangira ubuhamya mu gihe izindi zizwi hirya no hino ku Isi zivuga ku yo mu myaka ya kera.

Abakozi ba BDF bakigera ahari Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside
Umuyobozi w'Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, Medard Bashana, asobanurira abakora muri BDF bimwe mu bice bigize iyi ngoro
Basobanuriwe ubutwari n'ubwitange byaranze Ingabo za APR mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi mukuru wa BDF, Innocent Bulindi, yavuze ko iyi ngoro bayikuyemo amasomo azabafasha kurushaho kurangwa n'ubwitange no mu kazi kabo ka buri munsi
Batashye bafite ishyaka ryo gukorana ubwitange mu kurwana urugamba rundi rugikomeje rwo kubaka u Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moses

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza