Bizihiwe n’ibirori by’Umuganura wa mbere muri manda nshya ya Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 27 Kanama 2017 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura byaranzwe n’ibyishimo bisangiwe hagati yabo n’ababayobora, bashimangiye iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha umuco wo gukorera hamwe.

Ibi birori by’Umuganura byizihizwaga mu Rwanda rwo hambere bigahuza abishimira umusaruro n’ibyejejwe, kuri iyi nshuro byabereye mu Karere ka Nyanza, ibyishimo bisabagira mu Ntara y’Amajyepfo yakiriye uyu munsi uzingatiye amateka agaragaza ubumwe Abanyarwanda bahoranye ndetse muri iki gihe bakaba bariyemeje kongera kubushyira imbere.

Uyu muhango ngarukamwaka wabereye mu Karere ka Nyanza gafatwa nk’ak’ubukerarugendo bushingiye ku muco, kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kanama 2017, wahuje abaturage bagasabana ndetse bagasangira, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne; uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose; abahagarariye ibihugu byabo n’abandi bakoraniye muri Stade ya Nyanza.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko kwizihiza Umuganura ku rwego rw’umuryango, ari umwanya wo gushimangira ubumwe bw’abawugize no gusabana ariko by’akarusho uw’uyu mwaka ukaba ubaye mu gihe Abanyarwanda bakishimira intsinzi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yagize ati "Umuganura ni umunsi ukomeye ku Banyarwanda kubera agaciro kawo, ni umwanya wo kwishimira ibyo tumaze kugeraho mu iterambere ry’igihugu cyacu. Ni umwanya wo kwisuzuma tukareba ibitaragenze neza no guhigira imyaka ije, ni n’umwanya wo gusabana kw’abayobozi n’abayoborwa. Muri iki gihe, tuganura twishimira umusaruro tugezeho mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu."

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko uyu Muganura wahuriranye no kwishimira amahitamo y'Abanyarwanda mu matora aheruka

Yongeyeho ati “Umuganura ugomba kongera kutwibutsa ko umuryango ari wo shingiro ry’imbaraga z’Abanyarwanda, uje mu gihe tukishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 23. Ni uwa mbere twizihije muri manda nshya y’imyaka irindwi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ubaye mu gihe tukizihiza intsinzi Abanyarwanda twagaragarije mu matora aherutse.”

Yasoje avuga ko ashimangira agaciro Umuco Nyarwanda ufitiye abanyagihugu nk’uko ku munsi wari wabanje bongeye kwiyibutsa ubukungahare bwawo mu gitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ cyaranzwe n’ibyishimo by’ikirenga ku bacyitabiriye bakabikomereza mu kwizihiza Umuganura.

Nyuma y’Ijambo rya Minisitiri Uwacu hakurikiyeho umuhango wo kumurika Inyambo no kwinikiza ndetse n’uwo guha abana amata. Abitabiriye iki gikorwa bakoze ubusabane basangira ibigori n’indi myaka yejejwe mu Karere ka Nyanza kakiriye uyu muhango.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari aha abana amata mu muhango w'Umuganura
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne aha abana amata

Umuhango wo kwizihiza Umuganura wanabereyemo igikorwa cyo kuremera abatishoboye aho abaturage bagera kuri 400 bahawe ubwisungane mu kwivuza ndetse hakanatangwa inka 12. Bamwe mu baturage biteje imbere batanze ubuhamya bw’uko babigezeho mu gufatanya ndetse bagateza imbere na bagenzi babo mu gutanga imirimo.

Ibi birori byasusurukijwe n’Itorero Urukerereza ryasusurukije imbaga mu mbyino zishimangira ubumwe, ubusabane ndetse zishimangira indangagaciro z’Umuco Nyarwanda. Byanaririmbwemo n’Indatabigwi, abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo Riderman, Charly & Nina, Rafiki, Ama G The Black n’abandi.

Umunsi w’Umuganura kandi wanizihirijwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku rwego rw’umudugudu.

Ibyo wamenya ku birori by’Umuganura byizihizwa buri mwaka

Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro mu muryango w’Abanyarwanda. Watangiye kwizihizwa ahagana mu kinyejana cya cyenda, uza kongera guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo).

Umuganura wizihizwaga mu buryo bubiri, ku rwego rw’Igihugu wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango bawo. Imihango y’ibwami yari iyo guhuza Imana n’Igihugu, bagahuza ibikorwa by’idini n’imigenzo gakondo hamwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Ku rwego rw’umuryango, wayoborwaga n’umukuru wawo.

Mu miryango abana basabanaga n’ababyeyi, hakabaho kwishimira ibyagezweho cyane cyane mu musaruro. Mu wa 1925, kwizihiza Umuganura byaciwe n’abakoloni, umwiru mukuru mu bawuyoboraga, Gashamura ka Rukangirashyamba aciribwa mu Burundi. Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango yabo.

Kwizihiza Umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda hagamijwe kugaragaza urugendo Abanyarwanda barimo baharanira kwigira no kwibohora nyako bifashisha umuco wabo.

Umuganura w’ubu wizihizwa hishimirwa umusaruro wagezweho mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, inganda ndangamuco, ubukerarugendo n’ibindi. Usibye kwishimira ibyagezweho hanafatwa ingamba zo kugera ku mihigo itandukanye iba yaratekerejwe muri buri rwego.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne (uwa kabiri iburyo); uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose batangiza ku mugaragaro umuhango w'Umuganura
Abejeje urutoki bagaragarije ubuyobozi ibyo bagezeho
Abayobozi banamurikiwe ibikorerwa mu Rwanda bifite inkomoko mu Karere ka Nyanza
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose atanga ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana (uwa mbere ibumoso) yari yambariye ibirori by'Umuganura
Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, (hagati) ni umwe mu bitabiriye uyu munsi wo kwizihiza umuganura
Abakecuru bateze ingori bagaragaza n'umuco wo gucunda uko wakorwaga
Yagaragaje uko gukama bikorwa
Habayeho n'umuhango wo kumurika inyambo no kwinikiza
Inyogosho za kera nazo ntizahatanzwe
Ababyeyi bakuru bongeye kwizihirwa n'umuco gakondo
Umuyobozi w'Inteko y'Ururimi n'Umuco, Dr James Vuningoma (hagati) yitabiriye uyu muhango
Byari ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Nyanza n'abifatanyije nabo
Intore z'Urukerereza zavunnye sambwe, benshi baranyurwa
Haririmbwe indirimbo zishingiye ku muco Nyarwanda zibukije benshi isoko y'urwa Gasabo
Umunyarwandakazi wanditse izina mu gucuranga inanga gakondo, Sophie Nzayisenga, yaririmbye benshi barizihirwa
Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga n’umugore we Umuziranenge Sana Cynthia
Minisitiri Uwacu Julienne aganira na Guverineri w’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose
Uyu muhango wanabayemo ubusabane aho abawitabiriye basangiye ibigori
N'abayobozi bakuru baganuye ku myaka yejejwe mu Karere ka Nyanza
Ama G The Black ari mu bahanzi baririmbye
Charly na Nina basusurukije abitabiriye umuhango w'Umuganura ufite amateka akomeye mu gihugu

Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze ibirori by’Umuganura

Amafoto: Faustin Nkurunziza/ Rwanda Gov


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza