Harateganywa gushyira ibimenyetso ku dusozi n’ahantu mbarankuru ku ntwari

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Mutarama 2017 saa 05:54
Yasuwe :
1 0

Birenze kwandikwa mu bitabo no kuvuga intwari runaka ko yagaragarije ubutwari ku gasozi aka n’aka, harateganywa kuhashyira ikimenyetso cy’igihugu ku buryo abazahagera bazicara bakahigira.

Nubwo bikiri umushinga ariko hifuzwa ko byaba byagezweho vuba. Haratekerezwa gushyiraho ikimenyetso rusange, bitewe n’ikizemezwa cyaba ikibumbano, ikibaje cyangwa igisudiriye.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO),Nkusi Deo, yagaragaje ko hari ahagomba gushyirwa ikimenyetso cy’igihugu kigaragaza ubutwari kiri mu nzira zo gukorwa, ahantu haranga ubutwari hose kikahajya.

Yagize ati “Mu by’ukuri abantu bose tuvuga nk’intwari, ibikorwa byabo by’ubutwari hari ahantu wavuga uti ‘ni ho rwose wavuga habiranga.’ ”

Ahamaze gutekerezwa gushyirwa ibimenyetso, Nkusi ahasobanura ahereye ku Ntwari Maj Gen Fred Gisa Rwigema.

Yagize ati “Fred Gisa Rwigema ahantu yarasiwe muri 1990 urugamba rwo kubohora igihugu rugitangira, harazwi ni muri Nyagatare. Ni agasozi kari hafi yo ku Muvumba, bakita agasozi ka Nyampeke, ni agasozi twumva kagira uburyo gatunganywa agace kako, hakajya ikimenyetso cy’ubutwari, hakajyaho n’inshamake y’amateka ya Gisa Rwigema, abantu bakaba bahasura, bakaba bahicara bakamenya amateka ye, bakamenya amateka yo kwibohora, hakigisha.”

Anavuga ko hashobora no kuba ahantu nyaburanga hajya hasurwa.
Ku Mwami Mutara Rudahigwa watabarijwe i Nyanza, nubwo ku musezero we hegeranye n’Ingoro y’Umurage hakaba hasurwa, Nkusi avuga ko hari uburyo bwo kugira ikindi kihakorwa. N’ikimenyetso cy’ubutwari kikahagaragara.

Kuri Niyitegeka Félicité wayoboraga Centre St Pierre i Rubavu, akaza kwicwa arashwe yanze gusiga Abatutsi bahigwaga nyamara musaza we Col Nzungize yari yamusabye kubasiga ngo bicwe, aho yiciwe n’aho yabaga ni ho hatekerezwa gushyirwa ikimenyetso.

Aho yarasiwe, haniciwe Abatutsi benshi, hahimbwe kuri “Commune Rouge”, nubwo hubatswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkusi avuga ko hazifashihswa abahanga, bakareba ikindi cyakorwa kigaragaza ubutwari bwe.

By’umwihariko, avuga ko igice cy’inzu Niyitegeka yari atuyemo ari amateka akomeye, ati “Inzu ye tuzayitunganya habe abantu hasurwa, higishe amateka, higishe urukundo, higishe ubwitange, higishe ubumuntu no kuba umunyakuri.”

Undi ni Rwagasana Michel wari umukozi wa Leta Mbiligi (Rwanda-Urundi), nk’umuntu wahitagamo inyungu rusange kuruta ize bwite, ntiyita ku ivangura rya mwene wabo Gregoire Kayibanda ngo abe yahabwa imyanya, akaza kurasirwa mu Ruhengeri (Musanze).

Uretse we, inyuma ya gereza ku musozi witwa ‘Nyamagumba’ aho yiciwe, Nkusi avuga ko haniciwe abandi Leta yariho itashakaga.

Ati “Dutekereza ko aho hantu hafite amateka hakwiye kujya ikimenyetso cy’ubutwari, kuko hari abantu benshi b’intwari bahahambwe. Sinzi ko nabyita guhamba, kuko bashyiraga mu mwobo abanyururu bakarenzaho igitaka.”

Avuga ko hari umusaza ukuze werekanye agace barasirwagaho, hagomba kwitabwaho.

Izindi ntwari z’abanyeshuri b’i Nyange banze kwivangura abacengezi bakabica,naho hatekerezwa ko hazajya ikimenyetso cyihariye nubwo hasanzwe hari urwibutso.

Kuri izi ntwari, Nkusi avuga ko hari abahanzi bateguye ibimenyetso byahashyirwa, hakaba haratoranyijwemo bitatu, bizavamo kimwe kizahashyirwa.

Nkusi akomeza avuga ko kugeza ubu icyo kimenyetso cy’ubutwari kizajya aharanga intwari zemejwe n’igihugu, ariko bishoboka ko mu bihe bizaza hashobora gufatwa icyemezo cyo kugishyira n’ahandi.

Atanga urugero nko ku Mulindi w’Intwari, ati “ubwo na ho hashobora kuzajyamo”.

Ikimenyetso cyashyizwe ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, kigaragaza ubutwari bw’abasirikare ba RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu

Uretse aho, anavuga ku Nteko Ishinga Amategeko ko nubwo hageze ikimenyetso cyihariye kigaragaza ubutwari bw’abasirikare ba RPA, bari bahacumbitse, barwana no kurokora abantu, bavura inkomere, nk’ igikorwa gikomeye cy’ubwitange kuhashyira ikimenyetso cyihariye cy’ubutwari, byakorwa byizweho.

Yagize ati “Ngira ngo abantu babifitemo ubumenyi n’ubuhanga bareba niba ari ngombwa kikaba cyahashyirwa.”

Isoko ryo gukora ibimenyetso by’ubutwari rizahabwa Abanyarwanda

Ibyo bimenyetso by’ubutwari, CHENO ivuga ko mu isoko ryo kubikora rizahabwa Abanyarwanda aho kuriha abanyamahanga batazi umuco warwo, nk’uko Nkusi yakomeje abitangaza.

Nkusi yagize ati “Turashaka ko bikorwa n’Abanyarwanda, numva ari bo babidukorera neza, nibo babyumva neza. Ushobora gufata umuhanzi w’umunyamahanga, yajya gushushanya ikintu, agashushanya ibisa n’iby’iwabo …Byaba byiza bikozwe n’umuntu na none uzi umuco, wawuvukiyemo, wawukuriyemo, uwumva neza.”

Ashimangira ko mu Rwanda abanyabugeni bafite ubuhanga buhanite bahari, uretse n’ababivukanye hakaba hari n’ababyize.

Nta ngengo y’imari irateganywa kugenda mu gukora ibyo bihangano bigaragaza ubutwari, n’igihe byaba byarangiye, ariko CHENO yifuza ko byaba byakozwe mu mwaka utaha wa 2018.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO),Nkusi Deo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza