Inkomoko y’insigamigani “Ak’imuhana kaza imvura ihise”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukuboza 2017 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Uyu mugani bawuca bawendeye ku muntu uboneye ikintu mu mpitagihe, nk’uwo basezeranya ko bamwoherereza iyabo, yatirimuka imvura ikagwa bakaza kurimwoherereza ihise kandi bwije, bigatuma arirarana ubusa; ni bwo bagira, bati « Ak’imuhana kaza imvura ihise !»

Iryo jambo ryatamanzuwe na Yuhi Gahindiro ari i Sheri na Butera h’i Runda na Gihara ho mu Rukoma (Gitarama) ahagana umwaka wa 1800.

Gahindiro atuye i Rubona rwa Gihara, yagiraga abantu benshi mu rugo rwe; bituma yiha umugenzo wo kurara aruzenguruka nubwo yari afite abararirizi. Bukeye agiye kuruzenguruka uko bisanzwe imvura iragwa iramuziga. Imaze guhita abona kurugendagenda.

Aza guhura n’abana baba iwe bavuye kwiba ibishyimbo byo gutonora n’ibihaza byo kugerekaho. Abakubise amaso arabamenya; arababaza ati «Murava he ba sha ?» Banga kumuhisha, bati «Tuvuye kwiba».Arababaza ati «Mwibira iki ko urugo rwanjye nta kirubuzemo ?» Baramusubiza, bati «Ubu se watwereka umurima nibura ungana urwara wahinzemo ibi tujya kwiba ?» Arabihorera baragenda.

Bageze mu rugo babura inkwi zo gutekesha ibyo byibano byabo, babirarana ubusa. Mu gitondo Gahindiro avunyisha (ahamagaza) Abanyagihara n’abandi bahegereye; abatuma amasuka. Bamaze kuyageza aho abajyana i Sheri na Butera, ahahingisha umurima w’ikiyagamure urangiza igikombe kiri hagati ya Sheri na Nyagasozi;awita Rwangambibi. N’ubu icyo gikombe kiracyitwa Rwangambibi.

Nuko bawuteramo ibishyimbo n’inzuzi n’isogi.Bimaze kwera, ategeka abana bo mu rugo rwe kujya babyitonorera, kugira ngo boye kujya bararikira ibitonore.

Abana baduka umutonore baralya bashira irari. Bamaze kurengwa Gahindiro yiganisha aho bateraniye asanga banezerewe.Arababaza ati «Mbe harya bya bishyimbo nabafatanye mwibye burya mwarabitetse?» Bati «Nta bwo twabitetse imvura yaguye ari nyinshi tubura inkwi tubirarana ubusa.»

Araseka,arababwira ati «Erega bana banjye burya ak’imuhana kaza imvura ihise! » Ati «Ese ubu ko imvura igwa, hari ubwo mwari mwarara ubusa ?» Bati «Oya.»
Ati«Nimujye mwihingira ibyanyu musorome imvura itaragwa, kandi ninagwa mutonorere mu nzu mutekere igihe ntimuzaburara».

Iryo jambo «Ak’imuhana», ubundi ni izina na none yari yarise umurima yihingishirije i Murinja ho ku Mayaga, nyirasenge Nyiraminoga ya Gihana cya Rujugira amaze kumwima amasaka n’uburo byo kumaza urubanza mu gihe cy’imvura. Aho kubimuha, amutumaho ngo «Dore ubu ni mu itumba, nta bantu nabona bo kungira mu kigega bafite ibyondo ku birenge, sinshaka ko banyanduriza imyaka», uti «Umunsi imvura yahitutse uzaze aguhe amasaka n’uburo wimarire urubanza !»

Gahindiro amaze kubyumva atyo, asanga gutega ibizava imuhana atari byiza; ni ko kwihingishiriza umurima we w’ikiyagamure urangije Murinja yose; awita «Ak’imuhana», agenurira ku magambo ya nyirasenge yo kumurindiriza kuzamara urubanza imvura ihise; awuteramo imbuto zose yifuzaga, azihawe na Mirenge ya Kigogo ku Ntenyo.

Mirenge uwo yari yaraturutse i Murera, atura mu Nduga ku Ntenyo ahagabiwe na Nyiramibambwe Nyiratamba, nyirakuru wa Yuhi Gahindiro nyine.

Nguko uko ak’imuhana kaza imvura ihise kadutse mu Rwanda. Kuva ubwo rero baba babonye uwamanjiriwe agitegereje iyabo risabano, bati «Ese uramanjirwa ntuzi ko ak’imuhana kaza imvura ihise?»


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza