Bukonya igizwe n’Imirenge itandatu yo mu Karere ka Gakenke ariyo Mugunga, Muzo, Janja, Rusasa , Busengo (igice kimwe) hamwe n’Umurenge wa Mataba. Ni mu yahoze ari Komine Ndusu n’igice kimwe cya Komine Gatonde muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru.
Inkomoko y’izina ‘Bukonya’ntivugwaho rumwe n’abaturage, by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Muzo.
Singirankabo Damien w’imyaka 53 yagize ati “Bahise mu Bukonya kubera ko ari ahantu heraga amahore (amasaka) yengwagamo ikigage, bigatuma abaho basabana. Abanyabukonya ni abanyamahoro.”
Nyiransekuye Venantie w’imyaka 62 nawe ati “Nakuze numva bavuga ko ari umwami Ruganzu wahise ‘Bukonya’ icyatumye ahita gutyo sinkizi.”
Dukuzumuremyi Jean Bosco, wahoze ari ‘assistant’ Burugumesitiri wa Komine Ndusu, nawe yagize icyo avuga ku nkomoko y’iri zina.
Yagize ati “Byakomotse ku musozi uri mu Murenge wa Mugunga witwa ‘Kabukonya’;ubutumbureke bw’uwo musozi bwatumye bawitirira aka gace kose k’u Bukonya’ ayo ni amakuru nahawe n’abantu bazi amateka y’inaha."
‘Banywaga amahore bagasinda amahoro’
Amahore (amasaka) ni kimwe mu bihingwa bitazibagirana mu mateka y’abanyabukonya. Uwo muganiriye wese ntabura icyo ayavugaho, ariko kandi kuri ubu aho haziye gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka, ngo ntari mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa muri ako gace.
Kubwimana Léonidas ati “Uzi iyo twamaraga kunywa amahore[…]tugasinda amahoro, uwadusuraga ntiyifuzaga gutaha, twarataramaga bigatinda.”
Agace k’u Bukonya kagizwe n’ibyiza nyaburanga bishingiye ku mateka bitandukanye, muri byo twavuga ikirenge cy’Umwami Ruganzu n’inkoni ye biri ku Musozi wa Ndusu, imisozi miremire ibereye ijisho n’ibindi.




TANGA IGITEKEREZO