Iriba rya Rwezangoro: Ahuburukiraga amazi y’ubuhoro hahinduwe ahamenekera amaraso y’inka i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi bakunze gushidukira byinshi byaduka muri ibi bihe by’imyemerere uruhuri ikomoka hirya no hino ku Isi, aho babareshyesha amazi bita y’umugisha, yasengewe, cyangwa yakuwe mu bihugu bitagatifu nka Isiraheli n’ahandi.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco n’amateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda, tugiye kureba niba koko ayo mazi bitsitsa kenshi ko ari ay’umugisha hari agashweshwe kayo mu muco n’amateka by’u Rwanda.

Amazi y’umugisha ya ba nyamuzavuba muri uru Rwanda bibwira ko aribo bayadukanye, afite amateka y’igihe kirekire mu rw’imisozi igihumbi, ni amazi afite ibigwi, amazi afite amavugwa, kuko Abanyarwanda bayarambanye mu buhoro n’amagara mazima mu gihugu cyera kizira ubwandure.

Ntibikwiye ko Abanyarwanda tujya gusaba amata aho akombwa kandi kuva na kera iwacu avuna imitozo! Ayo mazi y’ubuhoro, afite amateka y’ibisekuruza byinshi kuko akura umuzi ku ngoma y’umwami Kigeli Mukobanya warongoye u Rwanda ahagana mu 1378 kugeza mu wa 1411.

Niwe wadukanye ihishurirwa ryo kweza igihugu n’abagituye akoresheje amazi y’ubuhoro, nyuma yo kwinjirirwa n’abanyoro akabahenentura ndetse agatsembamo benshi. Ni na nyuma yo kwigarurira u Bwanacyambwe abujijije guha icyanzu Abanyoro bakinjirira u Rwanda bakarutera, akabihimuraho yivugana benshi bo mu nda y’ingoma y’Abasinga b’Abongera bagengaga iyo ngoma yabwo.

Kubera amaraso menshi y’abanyamahanga babarwaga nk’abahumanye yamenetse ku butaka bw’u Rwanda, nibwo Kigeli Mukobanya yagize iyerekwa ryabaye umurage w’abandi bami bamuzunguye, afata amazi ayakoreraho imihango yo kuyeza ngo azabashe guhumanura igihugu mu gihe cyahumanye, akize ubwandure Abanyarwanda barwaye indwara nk’ibinyoro, ibihushi n’izindi.

Ukwemera kwe akesha Imana y’i Rwanda kwarahamye ni uko amazi bagenda bayaminjagira mu gihugu hirya no hino cyane cyane ahabereye ibitero bikaze, ahumanura ubutaka bw’u Rwanda ngo bukire umwaku bwatewe n’amaraso y’abanyamahanga yahamenekeye, ahumanura abanyabwanacyambwe yari amaze kwigarurira, yeza igihugu kiba gitaraga!

Kigeli Mukobanya amaze kwigarurira u Bwanacyambwe, yahaye icyubahiro iriba rigari yahasanze maze aryita “Iriba rya Rwezangoro” bishatse kuvuga “Isoko ivomwaho amazi ahumanura inzu ya cyami.

Iriba rya Rwezangoro, yarihinduye iriba ry’amazi y’Ubuhoro, cyangwa se amazi Matagatifu, amazi abeshaho, amazi y’ubugingo, amazi y’umugisha, uhereye ku ngoma ya Mukobanya kugeza ku mwaduko w’Abadage mu Rwanda, ni iriba ryakoreshejwe igihe kirekire mu nzira z’Ubwiru, cyane cyane Inzira y’Ishora yibutsaga iyimikwa ry’abami b’Inka aribo ba Cyilima na Mutara.

Inzira y’Ishora yakorerwaga kuri iryo riba, n’umwami ubwe wajyaga ku iriba akavoma amazi ahereza abaturage ngo banyweho bahumanuke, bityo n’igihugu kigire amahoro atagira impinduka.

Bayanywaga nk’amazi abeshaho, nk’amazi y’ubugingo, aka ya yandi Yesu Kirisitu yabwiye wa Musamaliyakazi ko azamuha, ntiyongere kugira inyota ukundi!!!

Inzira y’Ishora yabaga mu Bwiru bw’Abanyarwanda yari isobetse imihango ifite inshingano ry’iyororoka ry’Inka mu gihugu.

Ukurikije ibirari by’amateka y’iryo riba rya Rwezangoro, aho ryari riherereye kuri ubu, ryari rifite isoko ku gasozi kubatsweho inzu bakunze kwita kwa Kandt, Umudage wa mbere witiriwe guhanga Umujyi wa Kigali, aho kuri ubu hahinduwe inzu ndangamurage mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, mu Kagali ka Akabahizi hafi y’ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali.

Iyo soko niyo yuburukiraga muri Nyabugogo ya Muhima hariya hubatse ibagiro ry’amatungo mu Mujyi wa Kigali.

Amazi y’ Ubuhoro, yakwitwa amazi y’Umugisha cyangwa se amazi abeshaho, yari afite akamaro kanini mu Rwanda, haba ku baturage barwo ndetse no ku gihugu ubwacyo, akaba umwe mu mitungo bwite y’ibwami, akagengwa n’umwami nyir’igihugu.

Umumaro w’ayo mazi

- Kweza Ingoro y’umwami, mu gihe umwami yatanze hagiye kwimikwa undi,

- Gutsinda amahano no gutsirika ibyago byagwirira igihugu,

- Guhumanura no kweza uwagezweho n’ubwandu,

- Guhumanura Ingoma Ngabe ivuye mu mahanga mu bihugu byabaga byatsinzwe n’u Rwanda,

- Guhumanura no kweza abanyagano babaga bakuwe mu bihugu byabaga byigaruriwe n’u Rwanda

- N’ibindi

Kuva Umudage Richard Kandt yahatura mu wa 1907 ntabwo yigeze yakura iryo riba cyangwa ngo ahinyure ibyaryo. Burya ibijya kwica imbwa bibanza kuyiziba amazuru, nyuma y’aho mu wa 1931 haziye umutegetsi w’Umubiligi bitaga Adiminisitarateri, iyo soko yarayisibye ntiyongera kuvubira Abanyarwanda amazi y’Ubuhoro.

Iryo riba rya Rwezangoro ni rimwe mu byagezweho n’inkurikizi z’icibwa ry’Umwami Yuhi Musinga kubera imihango yo kweza igihugu n’abaturage yahakoreraga kuko bashakaga kumurandurana n’ibye byose.

Ahavomwaga ayo mazi abeshaho, hamenekeye amaraso y’Inka bahabagiraga na magingo aya, kuko ryaturukaga kwa Richard Kandt rikamena ahubatswe ibagiro ry’inka muri iki gihe.

Igihugu kitagira cyeza ntikigira cyima, guhumana kw’igihugu ni yo soko yo kubura amajyo kuva mu buyobozi bwacyo kugeza ku muturage wo hasi. Nyuma yo kurisiba, bifatwa nk’ibyabaye inkomoko y’urunturuntu rwatangatanze Abanyarwanda mu mpande zose. Aho banitse ntirive, bahinga rigacana, bakweza bikamungwa.

Ibiza by’akahebwe byatangiye kwibasira Benimana, amazi yoheraga iryo shyano yaburiwe isoko! Abayavomyeho barazima ubuzima bwose, n’abarungurutseyo ngo badaheyo igitonyaga, ubaciye urwaho akabamarira ku icumu.

Ahaturukaga iriba rya Rwezangoro muri iki gihe hazwi nko kwa Richard Kandt

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza