Iteganyagihe mu muco n’amateka y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2018 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Ubuhanga, ubugenge n’uburebakure ni kimwe mu mimerere yaranze abakurambere mpangarwanda yabafashaga gushakana umwete imigendekere myiza y’ubuzima bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.

Mu bugenge n’ubuhanga bagiraga bari bafite umuco wo kumenya iby’ikirere, imigwire y’imvura n’imirasire y’izuba, iby’imirengere yaryo bakayirusha benshi. Abanyarwanda bo hambere, bagiraga iteganyagihe rigusha ku bihe by’ihinga ahanini ryari rishingiye ku migwire y’imvura n’imivire y’izuba.

Ababyiruka n’abakiri bato, bakunze kubona amakuru y’iteganyagihe acicikana ku maradiyo n’amateleviziyo yo mu Rwanda n’ayo mu mahanga, bakibwira ko ari igishya cyadutse mu Rwanda, nyamara ubwo buhanga n’uburebakure, abakurambere batuboneye izuba mu myaka ibihumbi ishize, bari babufite mu rwego ruhanitse kandi badakoresheje ibyuma by’ikoranabuhanga nk’ibyogajuru biriho ubu.

Bari bifitemo ubuhanga bwo kuvuba imvura no kuyohera igihe yaciye ibintu.

Mu muco n’amateka y’u Rwanda, bagiraga ibihembwe bine by’ihinga mu mwaka nk’uko tubifite ubu, bagiraga umuhindo, urugaryi, itumba n’icyi; buri gihembwe kikagira amezi atatu n’ubwo hari icyashoboraga kuyarenza, cyangwa se ntikiyuzuze neza.

Aho bitandukaniye n’iby’ubu, ni uko kuva u Rwanda rwahangwa ahasaga mu wa 1091 na mbere y’aho kugeza ku mwaduko w’abazungu mu Rwanda mu 1900, umwaka wabo watangiraga ku wa 15 Nzeri ugasoza ku wa 15 Nzeri w’umwaka ukurikiyeho.

Umwaka wabo watangiranaga n’igihembwe cya mbere cy’ihinga ugasozanya n’icya kane. Aho bitandukanye n’ibihe by’ubu aho umwaka utangirana na Mutarama ugasoza mu Ukuboza, kandi igihembwe cya mbere kikaba mu mwaka ubanza, ibindi bitatu bikaba mu mwaka ukurikiyeho.

Uko imikurikiranire y’ibyo bihe yari iteye

Umuhindo: Ni igihe cy’imvura nke ivanzemo n’izuba naryo rike, ni igihe haba hahingwa imyaka yerera igihe gito kandi idakenera imvura nyinshi. Igihe cy’umuhindo gitangira ku wa 15 Nzeri kigasoza ku wa 15 Ukuboza.

Urugaryi: Ni igihe kigufi cy’izuba, aho riva atari ryinshi, n’irivuye rikaba ridakakaye cyane. Ni igihe abahinzi baba basarura banahunika imyaka bahinze mu bihe by’imvura y’umuhindo. Icyo gihe gitangira ku wa 15 Ukuboza, kigasoza ku wa 15 Werurwe.

Itumba: Ni igihe kirekire cy’imvura kandi nyinshi, ni gihe haba hahingwa ibihingwa bikenera imvura nyinshi nk’urutoki, amasaka n’imbuto y’ibigori imwe n’imwe n’ibindi. Iki gihe gitangira ku wa 15 Werurwe kigasoza ku wa 15 Kamena.

Icyi: Ni igihe kirekire cy’izuba ryinshi rikakaye, icyo gihe nibwo abantu baba basarura imyaka bahinze mu itumba, ndetse banarimira imyaka bazahinga mu muhindo. Igihe cy’icyi gitangira ku wa 15 Kamena kikageza ku wa 15 Nzeri.

Mu gihe cy’Icyi, aborozi baba bagushije ishyano, kuko ubwatsi buruma, ibidendezi bashoramo amatungo bigakama, bagahitamo kugishira (kujyana inka) ahaboneka amazi adakama n’ubwatsi butumva izuba. Bagategereza igihe imvura y’umuhindo izagwira, bakabona kugaruka mu nzuri zabo.

Ibi bihembwe uko ari bine, byagiraga ibimenyetso simusiga, bamenyeragaho ko igihembwe iki n’iki kigiye gusoza, cyangwa se kigiye gutangira.

Mu iteganyagihe ryabo cyane cyane iyo bashakaga kugwisha imvura yarahagamye cyangwa se bashaka kuyohera yaraciye ibintu, bifashishaga abanyempano yabyo bitaga “Abavubyi”, ni bo bakoreshaga ubugenge bwo guhuhera mu muheha ngo bayihamagare ize, cyangwa se bagahuhera mu muheha iyo yabaga yaguye ari ikiza, igahagarara.

Benshi mu bavubyi bavubiraga u Rwanda imvura, babaga ari abami bari bafite ubwo bugenge kandi bukaba ari umwihariko wabo bahererekanya mu miryango yabo.

Abo bami bitwaga n’ubundi ab’imvura, bagengaga ibihugu by’u Bukunzi ubu ni mu Karere ka Nyamasheke n’u Busozo ubu ni mu Karere ka Rusizi. Banabonekaga mu Ngoma y’u Bunyambilili ho mu Karere ka Nyamagabe kuri ubu.

Abanyarwanda bari bafite ubuhanga bwo kugenzura ibihe, bakanabyita n’amazina, mu rwego rwo kwirinda ko byabashuka bagatangiza igihembwe iki n’iki cy’ihinga kandi igihe cyacyo kitaragera.

Urugero nk’iyo hagwaga imvura itunguranye, abahinzi bakibwira ko igihe cy’ihinga cyageze kandi ari iciyeho gusa itari muri gahunda y’icyo gihe. Aho ni ho hakomotse inyito y’imvura zikunze kugwa mu gihe cy’Icyi zishobora gushuka abahinzi ko umuhindo waje bagatangira guturutsa kandi itera ry’ibishimbo ritaragera.

Zimwe mu mvura zigwa mu gihe cy’Icyi bahaye amazina

Impungiramirara: Ni imvura ikunze kugwa mu ntangiriro za Nyakanga henshi batararangiza guca amasaka aho aba anyanyagiye mu gisigati ngo bajye kuyahura.

Kwitwa iryo zina, byavuye ku nyito y’imirara nk’amasaka akiri ku bikenyeri akiryamye mu gisigati. Iyo mvura ishobora kugwa ari nyinshi, ku buryo abantu bashobora kwikanga ko ibihe byahindutse.

Intsindagirabigega: Ni imvura ikunze kugwa mu ntango za Kanama igihe umunsi mukuru w’umuganura uba urimbanyije mu miryango, nayo ikunze kugwa atari nke cyane.

Yakuye iryo zina, ku mirino benshi mu bahinzi baba bahugiyemo yo guhunika imyaka baba barahingiye imvura y’itumba.

Inkazabigunda: Nayo ikunze kugwa muri Kanama hagati, yakuye inyito yayo ku bihe abahinzi baba bahirimbanamo byo gusoza igihe cy’irima, barimira imbuto nto zizaterwa mu mvura y’umuhindo.

Inkangabagisha: Ni imvura ikunze kugwa mu ntango ya Nzeri, kenshi ikagwa ari na nyinshi ku buryo yakwikurikiranya n’iminsi nk’itatu igwa idasiba.

Inkomoko y’iryo zina, ni uko mu gihe cy’Icyi, aborozi baba baragishe inka zabo mu duce tw’igihugu tubonekamo amazi n’ubwatsi bukigerageza gutoha. Iyo mvura iyo iguye, abagishe bahita bibwira ko iwabo imvura yatangiye kugwa, abatazi ibyayo bagahita bagishura bagasubira aho bororeraga bibwira ko imvura yatangiye kugwa, bagerayo izuba rikongera rigacana, inka zikicwa n’umwuma, nyinshi zigapfa.

Ikindi ni uko iyo mvura, ishuka abahinzi cyane bakibwira ko iy’umuhindo yaguye bagatangira gutera nk’ibishyimbo, hagacaho nk’ibyumweru bibiri hava izuba rikakaye cyane ya myaka itarameze mu butaka bwasomye imvura ihagije ikuma.

Iyi myumvire n’imigirire y’iteganyagihe mu mateka y’u Rwanda, ni ikimenyetso cyo kwigira no kwiyitaho byabaga mu muco n’amateka y’Abanyarwanda. Byabafashaga kugira imibereho izira ubukene, kunebwa, guhugirana, no kwitana ba mwana ku bigomba gukorwa mu buzima bw’umuryango n’igihugu muri rusange.

Ni igihamya gikomeye cyane, kigaragaza ko ntawe abakurambere mpangarwanda, bari bakeneye ngo abazanire ikoranabuhanga ritanga imvura cyangwa ngo ribafashe kumenya ibihe byiza by’ihinga, dore ko ari bwo bw’ibanze mu mibereho y’Abanyarwanda na bugingo n’ubu.

Iteganyagihe ryo mu muco n’amateka y’u Rwanda rigendana n'ibihe by'ihinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza