Iya 18 Mata 1994: Abasirikare barashe ibisasu kuri Stade Amahoro hahungiye Abatutsi

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 18 Mata 2018 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Ku itariki nk’iyi mu mwaka wa 1994, abasirikare ba Leta yakoraga jenoside barashe ibisasu bikomeye kuri Stade Amahoro, ahari hahungiye impunzi z’abatutsi zigera 5000.

Icyo gihe kandi inama yabereye i Gitarama, iyobowe na Guvernoma ya Sindikubwabo na Kambanda, itumirwamo ba Burugumestri bose ba Perefegitura ya Gitarama, Basobanurirwa ko badakwiye kugira amakimbirane kubera amashyaka atandukanye barimo, ko ahubwo umwanzi wabo ari umwe ari Umututsi, ko bakwiye kumwica.

Nk’uko tubikesha CNLG, Perezida Théodore Sindikubwabo yanagendereye Perefegitura ya Gikongoro na Butare, ashishikariza Abahutu gutsemba Abatutsi.

Ku wa 18-20 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Simbi, mu macumbi y’abapadiri muri Komini Maraba n’ahitwa Buvumo muri Komini Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye barishwe barashira.

Guverinoma y’inzibacyuho y’u Rwanda yasimbuje Perefe wa Kibungo, Godfrey Ruzindana wari umaze kwicwa, asimbuzwa undi ufite amatwara y’ubuhezanguni.

Perezida Sindikubwabo yumvikanye kuri Radiyo Rwanda, akangurira abaturage kwica Abatutsi i Butare.

Umusirikare wa nyuma mu ngabo z’u Bubiligi yahagurutse i Kigali, mu gihe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwari bukomeje gukaza umurego mu gihugu hose ndetse amaradiyo n’ibinyamakuru byo mu gihugu bikomeza gukwirakwiza ubutumwa bwo kwica Abatutsi.

Hishwe Abatutsi bo ku Nkombo mu Kagali ka Gisumu, Umudugudu wa Bigoga.

Abatutsi benshi bo muri gatereri i Cyangugu biciwe kuri paruwasi gatolika ya Nyabitimbo.

· Abatutsi benshi b’ i Kamanyenga muri Nkanka (Cyangugu) biciwe kuri Paruwasi Gatulika ya Nkanka.

· Hishwe Abatutsi mu kigo cy’amashuri cya Muramba.

· Interahamwe zishe abatutsi bagera ku 2800 muri Kibungo.

Kuri Stade Amahoro hari hahungiye impunzi z'abatutsi zibarirwa mu 5000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza