Iya 23 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye i Kabuye muri Gisagara barishwe

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 23 Mata 2018 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Ku itariki nk’iyi mu 1994 ni bwo Abatutsi bari bahungiye i Kabuye muri Gisagara bishwe, ubwo Jenoside yari yamaze gutangira i Butare.

Byabaye nyuma y’ijambo ryo kuri 19 Mata 1994, Perezida Sindikubwabo Théodore ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, yavugiye mu nzu mbera byombi ya MRND i Butare, bakangurira abahutu, cyane cyane abategetsi bo muri perefegitura ya Butare kwitabira gukora Jenoside aribo yitaga ba “Ntibindeba”.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gisagara yayobowe na Ntawukuriryayo Dominiko wari Superefe wa Gisagara, ubu afungiye Arusha, yafatanije na Rwankubito Petero wari Burugumestri kugera mu mpera y’ukwezi kwa gatanu 1994 aribwo yavanywe kuri uwo mwanya agawe kutagaragaza umusaruro, asimbuzwa Uwizeye Fidele wari umutekenisiye w’amashanyarazi muri Groupe Scolaire i Butare.

Nk’uko tubikesha CNLG, Jenoside itangira, uwo Fidele yagenzuraga za bariyeri agatanga raporo mu nzego zo hejuru za gisirikare na gisivili yari umuyoboke wa MDR ndetse n’abahoze ari abategetsi ku gihe cya PARMEHUTU ari bo; Manariyo François wahoze ari Burugumestri, Ndayisaba Antoine wabaye Burugumestri; Kamanzi Yozefu wabaye nawe Burugumestri. Bategetse bose Komini Ndora.

Uretse Kamanzi Yozefu ufunze, abandi bari hanze baridegebya. Undi uri mu bakoresheje Jenoside ku Gisagara ni Depite Mukarurangwa Bernadette.

Abatutsi biciwe mu Kiliziya ku Gisagara, bicirwa ku isoko rya Gisagara kuko bose batagiye i Kabuye, bicirwa ku gasozi ka Kabuye, banicirwa no ku mabariyeri.

Kuri iyi tariki kandi, Ingabo za FPR Inkotanyi zatangaje ko zihagaritse imirwano kugirango barebe ko ubwicanyi bwahagarara ariko icyo cyemezo giteshwa agaciro na leta yakoraga Jenoside.

Mu yahoze ari Komini Kigembe, Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigembe, kuri CERAI na Shyembe ku Akanyaru barishwe, ubu ni mu Murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara.

Ibindi biri mu byaranze iyi tariki

• Kuri Komini Ndora, hiciwe abana benshi b’Abatutsi.

• Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Musange ubu habarizwa mu karere ka Nyamagabe, barishwe bose.

• Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Musambira biciwe ku musozi wa Bitsibo, ubu ni mu Murenge wa Musambira muKarere ka Kamonyi.

• Kuva tariki ya 23-24 Mata 1994, Abatutsi benshi biciwe muri Gatsinsino no ku Cyuzi cya Nyamagana, ubu ni mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bajugunywaga mu cyuzi cya Nyamagana.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye muri Gisagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza