Mgr Smaragde yakomoje kuri Classe na Perraudin bashinjwe kuryanisha Abanyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2017 saa 09:51
Yasuwe :
1 0

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri (Mgr) Smaragde Mbonyintege, yashimangiye ko abamisiyoneri batannye, bumva nabi imiterere ya sosiyete nyarwanda, bibagusha mu kubiba amacakubiri nyamara bari baje bafite ishyaka ryo kwigisha ivanjili, bakunda Imana n’abakirisitu bari basanze.

Mu biganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byahawe abapadiri n’abihayimana b’i Kabgayi mu Cyumweru gishize, Mgr Mbonyintege yasubiye mu mateka nkomoko y’uruhare rw’abamisiyoneri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda bagiraga amoko yari ajyanye n’imibereho yabo ya buri munsi, ariko aho abakoloni n’abamisiyoneri baziye, ateshwa agaciro bimika ‘Hutu, Tutsi, Twa’ nk’amoko y’Abanyarwanda, banabumvisha ko umwe ari umwanzi ukomeye w’undi.

Musenyeri Léon Paul Classe yageze mu Rwanda mu 1901 ariko agirwa Umuyobozi wa Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda kuva mu 1922 kugeza mu 1943. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe yakoze byinshi muri Kiliziya Gatolika harimo kugira uruhare mu ishingwa rya za misiyoni zirimo iya Nyundo na Rwaza ndetse aba umukuru w’iya Save.

Uyu musenyeri kandi yashyize imbere Abatutsi ku buryo hari n’imwe mu mirimo ya kiliziya yakorwaga n’abashefu b’Abatutsi nko gutambagiza isakaramentu.

Musenyeri Livinhac yandikiye ibaruwa abapadiri bera mu 1900, ababwira ko abategetsi b’Abatutsi bafite ububasha bwatuma ijambo ry’Imana rikwirakwira. Yashimangiraga ko ari ngombwa ko bafatanya na bo kugira ngo babafashe gukwirakwiza ijambo ry’Imana. Ibi byatumye Abakoloni bafata Abatutsi nk’abantu badasanzwe bafitanye isano n’abazungu, maze barabatonesha.

Uwo mujyo kandi wakurikijwe na Musenyeri Classe wari n’inshuti ya Lavigerie waje kuvuga ko Abatutsi ari ubwoko butandukanye cyane n’Abahutu, kandi ko bafite inkomoko yihariye; ko bafite imbuto yo kuyobora itagirwa n’Abahutu.

Musenyeri Mbonyintege avuga ko Classe na Perraudin bakundaga Imana n’abakirisitu bari bashinzwe, ariko baje kugwa mu gutonesha, byateye gukura k’umwuka w’amacakabiri mu Banyarwanda, bamwe bumva ko bakandamijwe.

Yagize ati “Classe na Perraudin ni abasenyeri bakunzwe n’abakiristu babo, ibyo mujye mubimenya […] Classe yabonaga Umututsi nk’igikomangoma (Prince) cy’i buzungu, mu by’ukuri ni ho ikibazo cyabereye. Murabizi ko iyo abazungu bakunze ikintu barakabya, akiyumva aho ngaho, akisanzura; rwose Classe ashobora kuba yarisanzuye mu Batutsi no mu bashefu.”

Aho Musenyeri Perraudin agereye mu Rwanda mu 1950, akaza kuba Arkiyepiskopi wa Kabgayi, we yaje yiyumvamo Abahutu ndetse ntiyahwemye gushyira ahagaragara inyandiko zavugaga ko Abahutu barenganywa n’Abatutsi.

Musenyeri Peraudin mu ibaruwa y’igisibo yo ku wa 11 Gashyantare 1959, yashimangiye ko Abahutu bakwiye kwigaranzura ubutegetsi bw’Abatutsi akaba ari nabo bagira uruhare ku byiza by’igihugu kubera ubwinshi bwabo.

Mgr Mbonyintege yagize ati “Perraudin yari afite mu mutwe ikintu kitwa ‘rubanda rugufi’, ibyo ubwabyo ntabwo ari ikosa. Gusa aho iriya barurwa [yanditse] ibera ikibazo, ni uko avuga ubwoko kandi akabivuga mu gihe birukanaga Abatutsi bari gushyiraho Abahutu […] tugomba kumva aba bantu kuko ni ababyeyi bacu; bakundaga Imana, abakirisitu babo ariko hajemo ikintu batabashije kujyanisha nk’abanyamahanga kandi aho kumurikirwa n’imico ya kinyarwanda n’uko Abanyarwanda bari bameze, bamurikiwe n’imico ya gikoloni bakuriyemo; ibyo ni ibintu tugomba kumva, tukabibubahira.”

Inyigisho za Perraudin n’ubutegetsi bwariho byatije umurindi Abahutu bitabira ibikorwa byo gusahura, kurya amatungo, gusenya no gutwika amazu y’Abatutsi, maze abenshi barahunga mu 1959. Kuva ubwo ubutegetsi bwagiye buyobora igihugu ntibwaretse ingengabitekerezo y’amoko.

Nubwo harimo urusobe rw’amateka ku ruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mgr Mbonyintege yashimishijwe n’intambwe Papa Francis yateye ubwo aheruka guhura na Perezida Kagame, agasabira imbabazi aba kiliziya bitwaye nabi.

Ku ruhande rwe, anabishishikariza abo ayoboye, Musenyeri Mbonyintege yavuze ko nk’umushumba uyoboye aho Perraudin yanyuze, agomba kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, agakuraho amateka mabi yasizwe. N’abapadiri, n’abihayimana abashishikariza kuzamufasha muri uru rugendo rwo kubanisha neza Abanyarwanda.

André Perraudin yakunze kuvuga ko Abahutu bakandamijwe, akabasaba guharanira uburenganzira bwabo
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Mgr Smaragde Mbonyintege

Indi nkuru wasoma kuri Ndi Umunyarwanda mu Bapadiri : Abapadiri n’abihayimana i Kabgayi bahize gushyigikira ’Ndi Umunyarwanda’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza