Kwibuka ibikorwa by’indashyikirwa intwari zakoze hari icyo byamariye Abanyarwanda

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 18 hibukwa intwari z’u Rwanda n’ibikorwa byazo by’indashyikirwa, ngo bimaze gutanga umusaruro ufatika ndetse hari n’ibikorwa byinshi bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze kumva neza no kwigira ku migenzereze y’intwari.
Ubwo mu cyumweru gishize Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, mu gusobanura ibijyanye no kwibuka intwari muri uyu mwaka ku nshuro ya 19; Ubuyobozi bw’uru rwego bwagaragarije abanyamakuru ko muri rusange (...)

Nyuma y’imyaka 18 hibukwa intwari z’u Rwanda n’ibikorwa byazo by’indashyikirwa, ngo bimaze gutanga umusaruro ufatika ndetse hari n’ibikorwa byinshi bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze kumva neza no kwigira ku migenzereze y’intwari.

Ubwo mu cyumweru gishize Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, mu gusobanura ibijyanye no kwibuka intwari muri uyu mwaka ku nshuro ya 19; Ubuyobozi bw’uru rwego bwagaragarije abanyamakuru ko muri rusange Abanyarwanda basigaye bitwara gitwari bikagaragarira mu kuba Abanyarwanda benshi basigaye bahiga kandi bagakorera ku mihigo.

Ikindi uru rwego rwavuze ni uko ubu umuco wo gushima icyiza no kunenga ikibi Abanyarwanda bawugenderaho, bakanarangwa no kurushanwa mu byiciro byinshi by’ubuzima bw’Abanyarwanda nko mu mikino, ubuhinzi n’ahandi. Hari kandi no kwicungira umutekano mu kurinda ubusugire bw’igihugu, kurwanya ikibi, no guharanira gukora ibikorwa by’indashyikirwa.

Mukasonga Solange, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge na we wari muri iyi nama, yagize ati “Uburyo abaturage basigaye bashishikajwe no kwikemurira ibibazo no gufashanya batagombye kurindira Leta, bigaragaza ko ari urugero rwiza bakomora ku ntwari.”

Gusa ngo n’ubwo hari ibikorwa bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze kwigira byinshi ku ntwari, haracyari n’ibigwari byinshi birimo abafata abana ku ngufu, abagore bica abagabo babo, abagabo bica abagore babo, abacuruza cyangwa abanywa ibibyabwenge, abatanga serivisi mbi n’abakora ibintu bidahesha ishema igihugu.

Urwego rushinzwe intwari rwagaragaje ko ibi bigwari bidakwiye kumva ko ari ibicibwa, ahubwo ko abakora ibikorwa by’ubugwari bashobora kwisubiraho bagahesha ishema igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza