Ngoma: Inzibutso za jenoside 40 zo mu mirenge yose zigiye guhuzwa zibe 6

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Mutarama 2013 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gufata neza inzibutso z’abazize jenoside yakorewe Abatutsi za zikubakwa ku buryo burabye, Akarere ka Ngoma karatangaza ko inzibutso 40 z’abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 ziri mu mirenge 14 ikagize zigiye guhuzwa zibe esheshatu.
Kirenga Providence, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ; avuga ko hari gukorwa inyigo yo kubaka inzibutso, zikarushaho kwitabwaho uko bikwiriye. Iki gikorwa kikazakorwa n’Akarere ka Ngoma, bafatanyije n’abaturage (...)

Mu rwego rwo gufata neza inzibutso z’abazize jenoside yakorewe Abatutsi za zikubakwa ku buryo burabye, Akarere ka Ngoma karatangaza ko inzibutso 40 z’abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 ziri mu mirenge 14 ikagize zigiye guhuzwa zibe esheshatu.

Kirenga Providence, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ; avuga ko hari gukorwa inyigo yo kubaka inzibutso, zikarushaho kwitabwaho uko bikwiriye. Iki gikorwa kikazakorwa n’Akarere ka Ngoma, bafatanyije n’abaturage bazashishikarizwa kwitanga kugira ngo hubakwe inzibutso zo kuburyo burambye.

Kirenga avuga ko inzibutso 40 ziri mu karere, inyinshi wasangaga zishyinguyemo imibiri mike, akaba ariyo mpamvu bifuza kuzihuza zikava kuri zikaba esheshatu. Biteganyijwe ko Imirenge yegeranye izajya ihurizwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Kirenga avuga ko kuzihuriza hamwe bizatuma hakoreshwa amafaranga make yagendaga mu guhora bazisana.

Kirenga avuga ko esheshatu zizahurizwamo imibiri yose, ari urwibutso rwa Kibungo, Remera, Rukira, Mutenderi, Zaza na Rukumberi, nikaba byarangiye gukorwa bitarenze imyaka ine.

Urwibutso rwa Kibungo rwarangije gukorerwa inyigo ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 99.

Urwibutso rwa Kibungo rugiye kuvugururwa

Ubuyobozi bw’Akarere, ngo bwizeye ko igikorwa kizagerwaho uko babyifuza, ngo kuko bizeye abaturage babo ko bazabishyiramo imbaraga mu gutanga umusanzu wo kubaka izi nzibutso.

Kanzayire Jeanne, Umuhuzabikorwa wa CNLG mu karere ka Ngoma, avuga ko iki gikorwa cyo gusana inzibutso no kuzihuza, gishyizwemo imbaraga n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abaturage, ngo byagenda neza cyane.

Inzibutso zishyinguwemo imibiri myinshi y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni urwa Rukumberi rufite imibiri 30,031, urwo mu Murenge wa Kibungo rurimo 15,711, naho imibiri ishyinguwe hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Ngoma ni 74,612.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza