Ibibazo by’ingutu bibangamiye imihango yo gushyingura muri iki gihe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Nyakanga 2018 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Inteko Nyarwanda n’Ururimi n’Umuco (RALC) igiye kumurika ubushakashatsi imaze iminsi ikora ku bibangamiye umuhango wo gushyingura muri iki igihe n’ibyakorwa kugira ngo bikosoke.

Ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa muri Mutarama 2018, bwakorewe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, yatangarije IGIHE ko bajya gukora ubushakashatsi byaturutse ku makuru menshi bahabwaga y’uko gushyingura muri iki gihe bihenze kandi bigoranye ndetse ko hari bamwe bibera umusaraba.

Mu 2013 hatowe itegeko ryemerera ababishaka kujya batwika umurambo w’uwabo witabye Imana hakabikwa ivu, byari byitezwe ko iri tegeko rizafasha igihugu mu kurondoreza ubutaka butwarwa no gushyinguraho ariko bisa n’aho ntacyo byatanze kubera ko nta bagaragaje kubyitabira nubwo n’ibyuma byifashishwa mu gutwika imirambo bitaraboneka.

Kubera guhenda kw’ibigenda mu gushyingura, hari abarwaza abantu babo bamara kwitaba Imana bakabasiga mu bitaro ngo bizirwarize mu kubashyingura.

Dr Nzabonimpa avuga ko ikibazo cy’ibanze cy’ingutu basanze mu baturage ari amarimbi adahagije, n’ahari amwe akaba ari kure cyane.

Yagize ati “Icya mbere ni amarimbi adahagije, aho usanga mu byaro abaturage bakora urugendo rurerure, ugasanga nk’imirenge ibiri, cyangwa itatu ifite irimbi rimwe kandi naho usanga harangira vuba. Ikindi kibazo twabonye ni uko n’amarimbi ahari akoreshwa nabi, ugasanga uburyo akoreshejwe bitayafasha kumara igihe kirekire.”

Guhenda kw’amarimbi n’ibyifashishwa mu gushyingura Nzabonimpa avuga ko nabyo byagaragajwe nk’ibibangamye.

Urugero nko mu irimbi rya Rusororo, imva ya make iri ku 15 000 Frw mu gihe ihenze irenza 700 000 Frw. Aha hiyongeraho n’ibindi bikoreshwa mu gushyingura kuri ubu nk’amasanduka, ibyambikwa umurambo, ibigenda mu gukaraba, imyenda y’abo mu muryango n’ibindi.

RALC ivuga ko imyinshi muri iyo mico yinjiye mu gushyingura ari iyavuye mu mahanga ku buryo yatumye byongera igiciro.

Nzabonimpa ati “Hari ugushaka kwigana abanyamahanga bashyingura mu bintu bidasanzwe. Ugasanga umuntu bamushyinguye mu kintu yakundaga, amasanduku adasanzwe, isanduku ihagaze hafi miliyoni.”

Yavuze ko hari uburyo byagakwiye kujya bikorwamo ntibihende, atanga urugero rw’uburyo abayisilamu bashyingura abayoboke babo bitabye Imana, aho umurambo ushyingurwa nta bintu byinshi bikoreshejwe.

Ati “Ntibivanaho ko wa muntu aherekejwe neza kandi aherekejwe n’abe. Ntibivanaho ko inshuti n’abavandimwe bari buze ku bitekereza. Ni imyumvire gusa.”

RALC igaragaza ko imihango yo gushyingura yatangiye kwinjirirwa n’imico y’amahanga ku mwaduko w’abakoloni, by’umwihariko ubwo amadini ya mbere yatangiraga kuza mu Rwanda.

Nzabonimpa yabwiye IGIHE ko icyo gihe bamwe mu bayoboke babwirwaga ko nibabatizwa cyangwa ngo bagashyingurwa mu marimbi rusange ari bwo bazajya mu ijuru.

Ati “Bababwiraga ko upfuye yabatijwe akanahambwa mu irimbi rya misiyoni ajya mu ijuru. Byatumaga haza abantu benshi. Ibyo by’ivangamuco byatangiye icyo gihe, ubu byageze aho bifata indi ntera kubera ubuhanga n’ikoranabuhanga.”

Ibyo abaturage bifuza

Mu Rwanda rwo ha mbere uretse umwami n’abandi bantu bakomeye b’ibwami, rubanda rusanzwe rwashyingurwaga mu buryo budakaganye.

Umurambo washyirwaga mu kirago cyangwa ingobyi ku bifite, ugashyingurwa mu mva icukuwe mu gitaka gusa. Ibyo kubakira imva nta byabagaho.

Nzabonimpa avuga ko bimwe mu bitekerezo abaturage batanze ubwo hakorwaga ubushakashatsi ari uko ibyo kubakira imva byavaho kuko bimara ubutaka n’ubikoze agacibwa umusoro.

Ati “Hari abifuza ko ibi bintu byo kubakira imva byavaho kuko bitwara ubutaka. Bagasaba ko n’abashaka kubikora bajya babarihisha imisoro nkuko barihisha inzu zabo.”

Hari abandi bagaragaje ko habaho uburyo bwo gushyingura mu mva rusange, hakaba sosiyete zibishinzwe.

Ati “Bakavuga bati ‘nta buryo abantu bajya bashyingurwa nko mu cyobo kimwe hakajyamo abantu benshi ariko byifashishije ikoranabuhanga. Abantu bakaza bagasezera ku muntu wabo, bamusezereye ahantu hamwe noneho ya sosiyete ishyingura ikubaka icyumba muzajya mumusezereraho, bo baracukuye imva iteganyijwe kuzajyamo nk’imirambo ibihumbi icumi.”

Ubundi buryo bwagaragajwe ni ugushyiraho inzu zo gushyinguramo zizwi nka ‘Catacombe’, aho uko imirambo igenda ubora bayihuriza hamwe ntitware umwanya munini.

Nzabonimpa avuga ko ubu bushakashatsi bushobora kwifashishwa nka kimwe mu bisubizo bigamije gukemura ibibazo byo gushyingura biriho.

RALC ivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizamurikwa vuba aha nyuma yo guhurizwa mu gitabo kimwe.

Irimbi rya Rusororo rigiye kuzura mbere ho imyaka 10 ku gihe ryateganyirizwaga
Catacombe ni inzu zibikwamo imirambo; zishobora gutangira kwifashishwa mu Rwanda mu gihe kiri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza