Igiswahili cyongewe mu ndimi zemewe mu butegetsi bw’u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukwakira 2016 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

N’ubwo rwari rusanzwe rukoreshwa mu mirimo imwe n’imwe mu gihugu ndetse rukavugwa n’abatari bake, Ururimi rw’Igiswahili ntirwari ruri mu ndimi z’Ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko Inama y’Abaminisitiri yamaze kwemeza Umushinga w’Itegeko ryo kurushyiramo.

Ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, igira iti “Ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.”

Gusa kuri ubu, inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2016, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi, imaze kuwukorera ubugororangingo.

Inama y'Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yemeje Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi

U Rwanda rwemeje uyu mushinga mu gihe mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ho umushinga w’Itegeko rirugira urw’Akarere urimo gukorerwa ubugororangingo.

Inteko Ishinga Amategeko ya EAC,EALA, iherutse gusaba Abakuru b’Ibihugu bihurikiye muri uwo muryango ko mu nama yabo isanzwe izaterana mu mpera z’uyu mwaka, yazahindura amategeko awugenga maze Igiswahili kigahabwa umwanya gikwiye, kikazaba ururimi rw’Akarere mu gihe hari hasanzwe hakoreshwa icyongereza gusa mu bikorwa by’uwo muryango.

Inkomoko y’igiswahili

Igiswahili ni uruvange rw’icyarabu n’ururimi rw’abaturage bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba baturiye inyanja. Urwo rurimi rwateye imbere cyane mbere y’uko Afurika itangira gukolonizwa, bitewe ahanini n’abacuruzi b’abarabu bakundaga kurukoresha baganira n’abaturage.

Urwo rurimi rukoreshwa cyane muri Tanzania na Kenya aho ruvugwa n’abantu benshi kuruta ahandi muri aka Karere. Runakunze kuvugwa cyane kandi mu bice bimwe bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimwe no mu Rwanda no mu Burundi ariko muri Uganda ho ruvugwa n’abaturage bake cyane ugereranyije n’ahandi.

Abagande bavuga ko urwo rurimi rwakoreshwaga n’abayobozi bo mu gihe cy’ubukoloni ndetse rukaba ari na rwo rwakoreshwaga mu gutoza abasirikare mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu, akaba ari yo mpamvu bumva bataruvuga.

Africa Report mu 2013 yatangaje ko abaturage bavuga Igiswahili babarirwa hagati ya 50.000.000 na 100.000.000, ndetse ubu Tanzania, Kenya, na RDC byarugize ururimi rw’ibanze rukoreshwa mu burezi n’ibindi bikorwa by’ingenzi mu gihugu.

Inkomoko y’igiswahili mu Rwanda

Imibanire y’abanyarwanda n’abaturage mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ndetse n’ubuhahirane, byatumye Ururimi rw’Igiswahili rutangira kujya rukoreshwa.

Icyakora rwarushijeho gukoreshwa na benshi mu gihe cy’Ubukoloni, bitewe ahanini no kuba u Rwanda na Zaire (RDC) byombi byari abakoloni b’u Bubiligi, bityo imitegekere n’indimi zayikoreshwagamo nk’Igifaransa n’igiswahili byarushijeho kugira ingufu.

Ibyo byaje kwiyongeraho ubuhunzi, aho ubwo bamwe mu banyanrwanda bameneshwaga mu 1959 ku mpamvu zishingiye ku moko, bahungiye mu bihugu bikoresha Igiswahili cyane nka Tanzania, Kenya, Uganda mu Burundi ndetse abandi bajya muri Zaire (RDC).

Bamwe bagezeyo ari rwo rurimi rukoreshwa mu mashuri, mu baturage no mu butegetsi, bituma barumenya maze nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu bagatahuka, byatumye rurushaho gushinga imizi mu Rwanda.

Mbere y’uko Igiswahili kiba ururimi rukoreshwa mu butegetsi, rwari rusanzwe rwigishwa mu mashuri, mu myuga itandukanye, cyane cyane mu Gisirikare na Polisi, abakinnyi mu mikino itandukanye cyane cyane ab’umupira w’amaguru, abatunganya imusatsi, abashoferi no mu bacuruzi bamwe na bamwe.

Uretse mu Gisirikare na Polisi, ubwiganze bw’Igiswahili mu yindi myuga buturuka ku mubare w’abakomoka mu bihugu bikoresha urwo rurimi baba bakorera iyo myuga mu Rwanda.

Nyuma yo kwemezwa k’uwo mushinga w’itegeko rishyira Igiswahili mu ndimi z’Ubutegetsi bw’u Rwanda, biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame arisuzuma akaryemeza, maze rikabona gusohoka mu Igazeti ya Leta, ari na bwo rizatangira gukurikizwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza