Ikinamico ‘umurage’ mu musanzu wo guhangana n’ikibazo cy’abaterwa inda zitateguwe

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 27 Ukwakira 2017 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino mu turere usanga hatangazwa imibare y’abakobwa baterwa inda zitateguwe, bamwe bikabaviramo guta ishuri mu gihe batangiye imburagihe inshingano za kibyeyi.

Urugero ni nkako mu Karere ka Kirehe haherutse gutangazwa ko guhera muri Nyakanga 2016 kugeza muri Kamena 2017, abakobwa bagera kuri 994 batewe inda zitateganyijwe, muri bo 21 bakaba bari munsi y’imyaka 15.

Si ibyo gusa kuko mu mwaka wa 2016 gusa nabwo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof) yatangaje ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku 17,500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Kubw’ibyo, ikigo Umurage Communication for Development gitambutsa ikinamico Umurage igamije guhindura ubuzima bw’abaturage no kubafasha kugira imibereho myiza; gikomeje gushishikariza urubyiruko gukurikira iyo kinamico itambuka ku maradiyo umunani kuko mu ngingo enye nyamukuru yibandaho harimo n’iyo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi w’Ikigo UMC, Kwizera Bosco, yabwiye IGIHE ko iyi kinamico ifite ubutumwa ku bantu b’ingeri zose.

Yagize ati “ Bitewe n’uko ikinamico ‘Umurage’ mbere yo kuyikina tubanza kureba ibibazo biri muri sosiyete nk’imirire mibi mu bana bato, aho imibare igaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Twasanze urubyiruko ruba rufite amakuru make ku buzima bw’imyororokere ugasanga bishoye mu bintu bibagiraho ingaruka.”

"Iyo urebye abana b’abakobwa bagenda batwara inda zitateguwe ni ikibazo gihari. Iyo rero niyo mpamvu dushishikariza urubyiruko kujya rukurikira ikinamico Umurage kuko harimo inyigisho zitandukanye kandi nziza zatuma bamenya imitego iri hanze aha bakayirinda.”

Yavuze ko atari ku bakobwa gusa kuko n’abahungu ari uko bose bakeneye kumva izo nyigisho.

Yagize ati “ Igihe twigisha iby’ubuzima bw’imyororokere mu ikinamico tugaragaza amanyanga n’amayeri akoreshwa n’abashaka guhohotera abandi. Ibyo rero baba bakwiriye kubyumva no gukanguka kuko ingamba nubwo zifatwa ariko bagomba kubigiramo uruhare.”

Ubuyobozi bwa UMC butangaza ko mu ikinamico abakinnyi bajyanisha ikinamico n’ibibazo bihari muri sosiyete ati“ Tuba dufite umuntu utwaye inkuru, wamugereranya n’abantu n’ubundi baba bari muri sosiyete nka batewe inda, nk’abasambanyijwe ku ngufu, nk’abashutswe n’ibindi umuntu wese yakumva agasanga koko bihari aho atuye.”

Hatanzwe urugero rw’umukinnyi witwa ’Zabayo’ watangiye gutana akaba ageze mu mujyi wa Budembe ari umwana utangiye kunanirana.

Ati “ Uwo nguwo ni urugero rw’abo bana bose bashukishwa utuntu, gusa ikinamico yacu ntabwo irangirira aho kuko haba hari n’abandi bakinankuru bagaragaza uguhinduka no gutanga inama zikwiriye.”

Umukinnyi Queen nawe wirirwa kuri facebook akundaniraho nawe agaragaza ibirimo kubaho ku rubyiruko kubera iterambere rugashukwa n’abakoresha izo mbuga.

Mu ikinamico Umurage harimo agasozi kitwa i Murera ahari ibibazo by’uburenganzira bw’abana ku buryo uhita wumva icyo byigisha.

Hari agasozi Cyuza ahari imirire mibi ku buryo iyo havuzwe usanga abantu bamenya ikigiye kuhabera.

I Nyarweya ho hari ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe i Budembe mu mujyi ho hari ibintu byinshi bitandukanye byo kwiba abana, kubajyana mu tubari, kubasambanya, gutuburira abantu n’ibindi.

Ikinamico umurage itambuka ku maradiyo umunani kugira ngo umuntu naba atayumvise kuri radiyo imwe azabashe kuyumba ku yandi .

Bamwe mu bakinnyi b'ikinamico Umurage
Abakinnyi b'Umurage mu gutanga ubutumwa bugenewe abaturage
Urubyiruko rushishikarizwa gukurikirana iyi kinamico "Umurage’

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza