Mu Rwanda hatangijwe imurika ry’amateka y’abanyarwanda mu ntambara ya mbere y’isi yose

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Mu ngoro y’umurage yitiriwe Richard Kandt hatangijwe imurika rigaragaza uruhare rw’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanye-Congo mu ntambara ya mbere y’Isi yose ubwo barwanaga ku ruhande rw’Abadage n’Ababiligi.

Intambara ya mbere y’isi yose yatangiye u Rwanda ruri mu maboko y’Abadage, isoza rwarageze mu maboko y’Ababiligi. Nubwo akenshi yumvikana nk’intambara yarwanywe n’ibihugu bikomeye cyane cyane iby’i Burayi, ntiyasize n’umugabane wa Afurika byinshi muri ibyo bihugu byari byarigaruriye.

Uwatsinze cyangwa ukomeye niwe uvuga amateka uko abishaka, ni nayo mpamvu utazapfa kubona intwari z’abanyafurika zarwanye iyo ntambara mu bitabo by’amateka ahubwo ingabo z’abakoloni babaga bayibashoyemo nizo uzasanga zivugwa ibigwi.

Iri murika ryatangiye rigamije gusubiza agaciro izo ngabo z’abanyafurika n’abaturage bayo batikiriye mu ntambara ya mbere y’isi by’umwihariko Abanyarwanda, Abarundi n’Abanye-Congo.

Ryateguwe n’Ingoro y’umurage w’u Rwanda ku bufatanye n’Ingoro y’umurage nyafurika iri mu Bubiligi, izwi nka Musée Royal de l’Afrique centrale, ari nayo yari ibitse ayo makuru yose y’uburyo abanyafurika mu bice bari bakolonije bitwaye mu ntambara ya mbere y’isi yose.

Muri iri murika harimo amafoto y’icyo gihe n’ibisobanuro by’uburyo izo ngabo z’abanyafurika zitwaye ku rugamba, akaga zahuye nako n’ingaruka iyo ntambara yagize ku baturage.

Umuyobozi w’Ingoro y’umurage nyafurika mu Bubiligi, Guido Gryseels, yavuze ko iryo murika ari intambwe ya mbere mu gushyira hanze amateka nyafurika abitse mu Bubiligi n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Umwaka ushize twaganiriye uburyo twavugurura imikoranire , iri murika ni intambwe ya mbere. Ubwo hakorwaga imurika rya mbere rikozwe n’ingoro ndangamurage kuri Afurika, yavugaga ku ruhare rw’abanyarwanda mu ntambara ya mbere y’isi yose. Twarizanye hano, ndizera ko mwishimiye iri murika kuko hazaza n’andi.”

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, yavuze ko iryo murika rigamije gusubiza agaciro abanyarwanda n’abandi banyafurika barwanye intambara ya mbere y’isi ariko bibagiranye.

Ati “Intambara yarwaniwe hano mu myaka ijana ishize isa nk’itavugwa mu Burayi ndetse ibyabaye akenshi bivugwa uko bitari. Uko byagenze icyo gihe byirengagiza ukuri, ikerekanwa nk’intambara yarwanywe n’ibihugu byari bikolonije ku nyungu zabyo nta kwita ku buzima bw’ingabo z’abanyafurika , ababatwazaga n’ubuzima bw’abaturage basanzwe.”

Yakomeje agira ati “Iri murika rifite intego yo kuvuga ukuri k’uburyo ibintu byagenze nta guca ku ruhande. Ibyo bizaba ri uguha ubutabera ku bihugu byahoze bikolonijwe no ku bihumbi by’abagabo n’abagore ba Afurika babuze ubuzima bwabo muri ayo makimbirane.”

Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Amb Robert Masozera, yavuze ko nyuma yo guhabwa ibigize iryo murika, bigiye kuba inzira yo kugira ngo n’undi mutungo ndangamurage w’u Rwanda uri mu Bubiligi ugarurwe.

Yasabye abanyarwanda kwitabira iryo murika bakamenya amateka batari bazi ndetse bagatanga n’ibitekerezo kubyo bazi kuko bitakwizerwa ijana ku ijana ko ibyatangajwe ariko byagenze, gusa avuga ko bizazamura ibiganiro mpaka mu banyamateka.

Ati “Turashaka ko abantu barisura ariko bakanabijyaho impaka kuko nta wahamya ko ibyavuzwemo hano byose ari ukuri. Dukeka ko bituzuye ijana ku ijana, hashobora kuba hari ibindi biburamo ku buryo twabifata nk’imvumburamatsiko. Ni n’ubury bwo kunamira abantu bacu bibagiranye mu mateka.”

Iri murika rizamara ukwezi ribera mu ngoro yo kwa Kandt gusa Masozera yavuze ko rizanazengurutswa hirya no hino mu gihugu mu zindi ngoro kugira abantu benshi babashe kumenya amateka y’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni.

Amateka ari kwerekanwa kwa Kandt ni ajyanye n'uruhare rw'abanyarwanda, abarundi n'abanye-Congo mu ntambara ya mbere y'isi yose
Mu Rwanda hatangijwe imurika ry’amateka y’Abanyarwanda mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose. Mu gihe cy'ubukoloni, benshi mu Banyafurika bajyanywe kurwana ku ruhande rw'ababakolonizaga, benshi barahatikirira. Iri murika ryatangijwe ku wa 4 Ukuboza 2019
Umuhango wo gutangiza iri murika witabiriye n'abanyacyubahiro batandukanye
U Bubiligi bwiyemeje ko n'ibindi bikoresho ndangamurage by'u Rwanda biriyo bugiye kuganira uko byagarurwa
Bimwe mu bimurikwa, ni uburyo abagabo, abagore n'abana bo mu Rwanda, u Burundi na Congo bakoreshwaga ku gahato bagemurira cyangwa barwanira abakoloni nta gihembo
iri murika byitezwe ko rizamura impaka ku bijyanye n'amateka y'ubukoloni muri Afurika
Iri murika byitezwe ko rimara igihe kirenze ukwezi mu Rwanda
Umuyobozi w’Ingoro y’umurage nyafurika mu Bubiligi, Guido Gryseels yavuze ko iryo murika ari intambwe ya mbere mu gushyira hanze amateka nyafurika abitse mu Bubiligi n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt yavuze ko iri murika rigamije gusubiza agaciro abanyarwanda n’abandi banyafurika barwanye intambara ya mbere y’isi ariko bibagiranye.
Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Amb Robert Masozera yavuze ko nyuma yo guhabwa ibigize iryo murika, bigiye kuba inzira yo kugira ngo n’undi mutungo ndangamurage w’u Rwanda uri mu Bubiligi ugarurwe.
Rusaro Carine uyobora ingoro ndangamurage yo kwa Kandt niwe wayoboye umuhango wo gufungura imurika
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe mu ndirimbo n'imbyino gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza