Uko umuhango wo kunywana wakorwaga mu Rwanda

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 3 Kanama 2017 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Kunywana ni umuhango Abanyarwanda bakoraga bashaka kunga ubumwe, cyangwa se kuba inshuti nyanshuti, Abanywanda birasaga ku nda, umwe akanywa amaraso y’undi.

Kirazira ko abantu banywanye bahemukirana, kuko uhemukiye undi igihango kimwica, agapfa nabi cyane nk’uko bigaragara mu gitabo "Imihango" cya Musenyeri Aloys Bigirumwami twifashishije.

Dore uko uwo muhango wakorwaga

Umuntu wajyaga kunywana n’undi, yarabanzaga agashaka icyuma n’ifu y’amasaka n’ikibabi cy’umuko, nuko abanywana bagasezerana aho bazahurira,k’umunsi wo kunywana bakazana ikirago bakakicaraho.

Ubanywanisha akenda icyuma agaca ururasago ku nda z’abanywana, amaraso akayatega ikibabi cy’umuko, akenda ifu akayitoba muri ya maraso, yarangiza agaha abanywana bakanywa.

Ubatongera akenda icyuma akagikubira mu kiganza agira ati:“Ndabateranyije,uzahemukira undi,cyangwa agahemukira uwo bava inda imwe, cyangwa inshuti ye, igihango kizamwice.”

Nuko bakazana icyuma cyogosha, utongera ati: “Iyi ni kimwa, uramutse uhemukiye munywanyi wawe, kimwa ikagutuka ku rubyaro no ku matungo no ku myaka, urahinga ntiweza, urahaha nturonka; uramutse umuhemukiye kimwa ikakubuyereza hose.”

Utongera akongera agatongera undi,yarangiza abanywanye bagahagurutswa aho bicaye umwe amaze guha undi ikintu: inka cyangwa ihene cyangwa isuka.

Kirazira ko bahaguruka ari nta cyo bahanye kandi bahagurukira rimwe bombi, ntawe utanze undi.

Abanywanye bazira guhemukirana, bazira kugirirana inabi iyo ari yo yose. Uhemukiye undi igihango kiramwica, kandi imipfire ye ni ugupfa yatumbye. Kirazira no kurahira igihango ibinyoma, kuko cyamwica. Uhemukiye undi aramuhongera, ngo aticwa n’igihango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza