Akari ku mutima w’Umubiligi, Philippe Lardinois, wahuje ubutwari bwa Kagame n’ubwa Gen. De Gaulle

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko ukomoka mu Bubiligi, Philippe Lardinois, aherutse gusohora igitabo yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle Africain’ aho avuga ko Perezida Kagame ari intwari ya Afurika nkuko Gen. Charles de Gaulle, yabaye umunyabigwi utazibagirana muri Politiki y’u Bufaransa n’u Burayi muri rusange.

Philippe Lardinois yunganira abantu mu mategeko kuva mu 1993 muri Barreau de Bruxelles mu Bubiligi. Ni umwarimu muri Université Libre de Bruxelles aho amaze imyaka 21 yigisha. Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘Philosophie’ yakuye muri Kaminuza ya Gatolika ya Louvain.

Mu gitabo cye cy’amapaji 144 (kiboneka muri Librarie Ikirezi) agaragaza ko Perezida Kagame ari De Gaulle wa Afurika, ashingiye ku bikorwa, kubahwa n’agaciro bitavogerwa, aba bagabo bombi basangiye.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa IGIHE, Philippe Lardinois, yahishuye akari ku mutima we kamuteye kwandika iki gitabo, yemeza ko ihwanisha yashyize hagati ya Perezida Kagame na Gen. De Gaulle, ryubakiye ku ihame ryo kwanga gutsindwa no guharanira agaciro k’igihugu n’umugabane wose.

IGIHE : Igitekerezo cyo kwandika igitabo “Paul Kagame, un de Gaulle Africain” cyavuye he?

P.L : Igitekerezo cyo kwandika iki gitabo nakigize mu myaka itanu ishize ubwo nasomaga ibitabo bivuga kuri Gen. De Gaulle. Icyanshimishije kuri De Gaulle, ku ruhande rumwe, ni ukuntu yanze kumanika amaboko mu bihe bikomeye. Aha dukwiye kwibuka ukuntu byari bikomereye Abafaransa ubwo batsindwaga muri Kamena 1940. Ku rundi ruhande, ni uburyo yiziritse ku ihame ryo kugira u Bufaransa igihugu cy’igihangange. Aya ni yo mahame abiri y’ingenzi yaranze imyitwarire n’ibikorwa bye.

Aya mahame shingiro kandi uzayasangana Paul Kagame, aho ubuhangange bw’u Bufaransa bwasimbuwe n’agaciro n’ishema ry’Abanyarwanda.

Aha nakongeraho ko aba bagabo bombi basangiye inyota yo kugera ku cyo biyemeje kandi ibintu byose bigakorwa neza. De Gaulle yashakaga ‘ibintu byose bikoreke.’ Kugera ku ntego ni cyo cyari ingenzi kuri we. Nsanga na Kagame ari uko akora, kuri we, byose bigomba kugenda neza. Intego zigomba kugerwaho, bitaba ibyo hagahindurwa imikorere.

IGIHE: Kwandika iki gitabo byagutwaye igihe kingana iki?

P.L: Byantwaye imyaka itatu, birumvikana ko igihe cyose ntabaga ndi kuri iki gitabo gusa. Mu ntangiriro siniyumvishaga ko nzanabigeraho. Naratangiye ndandika noneho uko ngenda njya mbere, mbona ko igitekerezo cyanjye gifite ireme.

Na mbere yo gutangira kucyandika, naganiriye n’inshuti yanjye y’Umunyarwanda wabaye igihe kinini mu Bubiligi. Yambwiye ko na we yari afite igitekerezo nk’icyanjye, antera umwete wo gukomeza kandi yanabaye umusomyi wa mbere w’iki gitabo.

IGIHE: Ni ibiki aba bagabo bahuriyeho? Ese ni amatwara ya gisirikare cyangwa kureba kure bagamije ejo heza h’ibihugu byabo?

P.L : Ntibishidikanywa ko bombi bafite amatwara ya gisirikare n’intumbero yo guteza imbere ibihugu bya bo. Bombi kandi ni abagabo b’ibigwi, mu mvugo yakoreshwaga kuri De Gaulle, bayobowe n’ukwiyemeza, kudatezuka ku ntego, ntibamanika amaboko. Mu bikomeye, ntibakangarana, biyemeza guhangana na byo uko byasa kose. By’umwihariko kuri de Gaulle wubatse amateka akomeye mu byiciro bibiri.

Bombi bakoze ibidasanzwe mu gisirikare no muri politiki, barahatana bagatsinda. Ni byo byabaye kuri de Gaulle muri Kamena 1940 n’igihe yasubiraga ku butegetsi mu 1958 ubwo hari ibibazo bikomeye muri Algeria.

IGIHE: Ni gute uhuza uburyo aba bakuru b’ibihugu bombi bageze ku butegetsi n’imiyoborere ya bo?

P.L: Yego, birumvikana bombi ni abakuru b’ibihugu ariko barenze kuba abakuru b’ibihugu, ni abagabo b’abanyabigwi. Mu ntangiriro, intego ya bo ntiyari ukuba abakuru b’ibihugu. Mbere na mbere bombi ni abasirikare. Amateka ni yo agenda ahindura ahazaza habo kuko bashaka kugera ku cyiza bagikuye mu menyo ya rubamba.

Bagira ubutwari bwo gufata ibyemezo bikomeye ndetse biteye ubwoba ku bandi nubwo byaba bishyira ubuzima bwa bo mu kaga. Ni yo mpamvu bashoboye kugera mu bushorishori bagahinduka ibihangange. Si kenshi bishoboka.

De Gaulle afatwa nk’icyitegererezo ku Bafaransa. Ni nde wagereranywa na we mu mateka y’u Bufaransa? Si benshi rwose. Ndakeka ko ari nako bimeze kuri Paul Kagame nubwo hari byinshi abamurwanya bamunenga. Murabizi ko na De Gaulle yiswe umunyagitugu na François Mitterrand. Ibyo birasekeje cyane muri iki gihe.

Umwanditsi Philippe Lardinois, aherutse gusohora igitabo yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle Africain

IGIHE : Uha Kagame amahirwe angana iki yo kugera ku ntego ze zo kubona Afurika yifashije, ikomeye kandi ifite ishema?

P.L: Ni ikibazo gikomeye kuko hari inzitizi nyinshi. Kuba Umukuru wa Afurika Yunze Ubumwe ntibihwanye no kuba Perezida w’u Rwanda. Kagame ntashobora, nta nubwo akeneye gusimbura abakuru b’ibindi bihugu bya Afurika. Akunda kubivuga ko bitari mu bubasha bwe kubabwira icyo bagomba gukora ariko ashobora kubabwira ko u Rwanda rushya ari igihamya cy’uko byose bishoboka iyo hari ubushake no kudatezuka ku ntego.

Nta makuba Afurika ifite, ibi ndabyizera, ariko abayobozi bakwiye kwita cyane ku guteza imbere ibihugu bya bo no kuba intangarugero. Ibi birareba n’abayobozi bo mu Burengerazuba bw’Isi. Kuri iyi ngingo, ntiyayitezukagaho byaba we n’abaminisitiri be.

IGIHE : Imvugo wakoresheje kuri aba bagabo igaragaza ‘Kubahwa n’agaciro bitavogerwa’ ishushanya iki ?

P.L :Icyubahiro cy’igihugu n’agaciro k’abaturage ni amahame tudakwiye gutezukaho. Ku wa 18 Kamena 1940, De Gaulle yahamagariye Abafaransa gukomeza urugamba kuko yanze ko igihugu gikoreshwa uburetwa. Asubiye ku butegetsi mu 1958, yitaye cyane ku guhesha ikuzo u Bufaransa mu rwego mpuzamahanga.

Paul Kagame na we ntavugirwamo kuri ayo mahame kandi ahora yibutsa buri Munyarwanda ko bakwiye kwanga agasuzuguro. Ni ho hakomoka akamaro ko kwigira mu by’ubukungu no kureka kugendera ku nkunga z’amahanga.

Icyo cyubahiro no gushimangira agaciro, ni ingenzi cyane ku baturage bagezweho n’ubukoloni bwaranzwe n’uko amahame ya demokarasi, by’umwihariko iryo kureshya kw’agaciro k’abantu, ryahonyowe n’abiyitiriraga kurirengera.

Ubu birasaba ibi bihugu byabonye ubwigenge kwanga ko ibihugu byabikolonije byiha uburenganzira bwo kubereka umurongo ngenderwaho, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, bitanga amasomo y’imiyoborere myiza, guteza imbere demokarasi n’ibindi. Igihe cy’ubukoloni cyararangiye.

IGIHE : Nk’umwanditsi, ni gute ubona abanyapolitiki barwanya Paul Kagame by’umwihariko abari mu mahanga ?

P.L: Icya mbere nemera ko imikorere myiza ya demokarasi isaba imyumvire itandukanye muri politiki kandi hakabaho abatumva ibintu kimwe n’ubutegetsi buriho. Muri ubwo buryo, ibintu byarushaho kuba byiza mu Rwanda.

Ibyo bivuze ko uko kutemeranya n’ubutegetsi kugomba kugira ishingiro kandi kugamije kubaka. Naho kurwanya ubutegetsi byo kurwanya gusa ni ubujiji nta n’icyo bimaze. Abarwanya ubutegetsi bagomba kuba bagamije iterambere ry’igihugu, imibereho myiza y’abagituye, ituze n’umutekano. Ku bw’ibyo bagomba gusobanura uburyo bakora neza kurusha ubutegetsi buriho.

Simpamya ko ari uko bimeze rero ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu mahanga. Imvugo ya bo usanga ari ugusebya Paul Kagame nta kugaragaza na gato ibyo yagezeho muri politiki ye yo gusana igihugu. Ku bw’ibyo, bagamije kugumura abantu no kwihorera. Nkeka ko abo baramutse bageze ku butegetsi, igihugu cyasubira inyuma mu byiciro byose.

IGIHE:Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wajemo agatotsi kuva mu 1994. Ubona ari iki ibihugu byombi bigomba kwigomwa kugira ngo biwuzahure?

P.L : Mbere ya byose, u Bufaransa nk’igihugu bugomba kwemera uruhare n’amakosa ya bwo. Uko byamera kose, bitinde bitebuke, ziriya nyandiko zikomeje kugirwa ibanga zizabigaragaza. Umuntu yakwitega ko Perezida Macron azagira ubutwari bwo gushyira ibintu mu buryo. Ku ruhande rw’u Rwanda, si mbona icyo rusabwa gukora, ntacyo.

Gen. Charles De Gaulle ugereranywa na Perezida Kagame, yavukiye mu Mujyi wa Lille mu 1890 akurira i Paris aho se yari umwarimu. Nyuma yahisemo kujya mu gisirikare ndetse yarwanye mu ntambara ya Mbere y’Isi.

Uyu mugabo yanze amasezerano u Bufaransa bwari bwagiranye n’u Budage bwashakaga kwigarurira iki gihugu. Yaje guhungira mu Bwongereza agezeyo ahita atangaza Guverinoma y’u Bufaransa yakoreraga mu buhungiro niko kuba Umuyobozi w’‘u Bufaransa bwibohoye.’

Mu 1944 yaje gutsinda urugamba abohora Umujyi wa Paris aho yatahutse agahabwa icyubahiro kidasanzwe. Yayoboye u Bufaransa kugeza bwanditse Itegeko Nshinga ryari rishingiyeho Repubulika ya Kane. Ni umugabo waranzwe no kutavugirwamo, agaharanira guhesha agaciro igihugu cye imbere y’ibindi.

Charles de Gaulle yabaye Perezida w'u Bufaransa kuva mu 1959 kugera mu 1969
Philippe Lardinois yunganira abantu mu mategeko kuva mu 1993 muri Barreau de Bruxelles mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza