Antoine Mugesera yanditse igitabo kuri virusi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge, Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 Ukuboza 2017 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Mugesera Antoine wahoze ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yanditse igitabo kigaragaza virusi y’irondomoko yinjiye mu banyarwanda ikabageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igitabo yise "Rwanda 1896-1959, la Désintégration d’une Nation“, kivuga uko u Rwanda rwagiye rusenyuka buhoro buhoro kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Atangira agaragaza uburyo u Rwanda rwari igihugu kimwe n’abagituye ari bamwe, nta wita undi umunyamahanga; bahuje Imana, umuco n’ururimi mu byo we yise ‘Univers Mental’ yabo.

Abakoloni baje binjiza virusi y’amacakubiri mu Banyarwanda, bamwe bakababwira ko batameze nk’abandi, badaturuka ahantu hamwe, badafite ubwenge bungana n’ibindi, Abanyarwanda bakabyemera batyo.

Iki gitabo kigaragaza uburyo mu 1929-1930, Ababiligi banyaze ubutegetsi Abanyarwanda bagashyiraho ubwoko bumwe [Abatutsi], abandi [Abahutu n’Abatwa] bakabwirwa ko bataremewe gutegeka kandi mbere ubuyobozi bwarabaga buhuriweho n’amoko yose.

Ikibabaje kurusha ibindi Mugesera avuga, ni uko amashyaka ya politiki yafashe iryo rondakoko ry’Ababiligi akarigira iryayo ndetse akanarigenderaho, agatanga ingero za Parmehutu na Aprosoma azwi cyane mu gucengeza amatwara yo kwanga Abatusti, byagejeje kuri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Mu kiganiro na IGIHE, Mugesera yavuze ko ubu byahindutse bishingiye ku ngengabitekerezo yo gushyiraho ubuyobozi buhuriweho kandi budaheza uwo ari we wese, higiwe ku mateka.

Yagize ati “Icyatumye ingoma ya cyami iramba mu Rwanda si uko abayiyoboraga bari bafite imbunda ahubwo bari bafite imiheto. Icyatumye babishobora ni ingengabitekerezo yo gushyira hamwe abantu, umuntu wese akiyumva muri ubwo butegetsi ntabwo ari ingufu.”

Yavuze ko nubwo mu gihugu hashobora kuba amashyaka ya politiki agomba guhuriza ku kintu kimwe ari cyo ubunyarwanda, nk’uko abantu baba badahuje amadini ariko bagakomeza kuba Abanyarwanda.

Ati “Niba uri ishyaka runaka, hari ibyo ushobora kwitaho utandukanyije n’irindi ariko tukagira ikintu duhuriraho twese nk’Abanyarwanda kugira ngo tutazongera kugwa mu mutego twaguyemo.”

Avuga ko kugeza ubu ari ko imitwe ya politiki ikora, aho amenshi afite ihuriro arimo, akungurana ibitekerezo ndetse no mu Itegeko Nshinga hashyizwemo uburyo agomba kubona imyanya mu butegetsi kandi bigakurikizwa, nta kwikubira.

Abayobozi usanga baturuka mu mashyaka atandukanye ndetse n’abavuye hanze baba abarwanyaga ubutegetsi cyangwa ababaga mu buhungiro batahuka bagashyirwa mu muryango nyarwanda.

Mugesera yahaye umukoro urubyiruko

Yavuze ko ikintu kimuri ku mutima yumva ko cyazakomeza no mu bihe bizaza , ni uko urubyiruko ruzasigarana umurage mwiza, rugakomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “ Ako kantu bakagasigarana, ibintu abantu bapfiriye, bazize, ibyabababaje, abantu bazize jenoside, abazize intambara, abapfuye hirya no hino, ariya maraso ntapfe ubusa. Urubyiruko rukazasigarana uyu murage wo gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda, rugakomeza gutera imbere.”

Yakomeje agira ati “ Icyo kintu cyo kubaka, icyaduha amahirwe abana bakagisigarana, ariko mfite icyizere kuko hari inama baherutse kuntumiramo nkumva ibyo bavuga ko ejo ari heza, nkumva barabyiyemeje. Si bose yenda ariko abari bahari ukumva bafite ahantu baganisha, ukavuga uti ‘tugize Imana aba bana bazasigarana uyu murage’.”

Yakomeje agira ati “Dufite icyizere numva binshimishije no ku mutima bituma numva ejo hazaba heza. Ukumva n’aho watabaruka n’aho undi yatabaruka, twese tuzagenda dutabaruka ariko umurage wacu uzasigara urubyiruko ruwufate, baturushe rwose batere imbere no mu by’amajyambere baturushe kuko twabayeho mu gihe kibi kandi abana babayeho mu gihe cyiza.”

Yavuze ko ikibi ari uko rwakwirara, rugasamara cyangwa rugateta, ati “Twaba tugize ibyago kuko tugomba guhora turi maso, umwanzi ntaba kure kandi ntuzi aho yaguca. Numva urubyiruko ruzafata uyu murage kandi nararubonye rurahari, nararwumvise uko ruvuga nkumva ejo hazaza hazaba heza."

Mugesera Antoine yahoze ari Umusenateri mu Rwanda, yabaye Perezida wa Ibuka Rwanda, n’umushakashatsi ku ihohoterwa n’irondakoko ryakorewe Abatutsi.

Umwanditsi Antoine Mugesera mu kiganiro n'umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A.Ngarambe
Antoine Mugesera afite icyizere ko ubumwe bw'Abanyarwanda buzakomeza gusugira

Reba ikiganiro kirambuye muri vidéo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza