Hasohotse igitabo gihamya ko Perezida Kagame afitanye igihango n’urubyiruko

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 17 Werurwe 2018 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi Hategekimana Richard yashyize hanze igitabo gihamya ko Perezida Paul Kagame afitanye n’urubyiruko igihango gikomeye.

Mu muhango wo kumurika iki gitabo yise “Urubyiruko dufitanye igihango”, ku wa 16 Werurwe 2018, yavuze ko impamvu yamuteye kucyandika ari agaciro abona Perezida Kagame aha urubyiruko by’umwihariko uburyo yamukuye mu buzima bubi, agatuma abasha kwiga.

Iki gitabo kigaruka ku mateka y’u Rwanda, kikibanda ku gihango urubyiruko rwari rufitanye n’igihugu mbere y’umwaduko w’abazungu, mu gihe cy’ubukoloni ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukagira uruhare mu gusenya icyo gihango.

Ariko Umwanditsi Hategekimana avuga ko Perezida Kagame aza ku isonga mu bahagaritse Jenoside, na nyuma yayo akaba yifuza ko urubyiruko rwagira imitekerereze myiza kugira ngo ruteze imbere igihugu uko bikwiye.

Iki gitabo kigaruka ku mpanuro mu bihe bitandukanye Perezida yagiye aha urubyiruko, arushishikariza ko rugomba kugira imyumvire myiza, rugakora rugateza imbere igihugu.

Umwanditsi wacyo yasabye urubyiruko guhora buri gihe ruharanira gukora rugateza imbere igihugu ndetse runarinda ibyiza kimaze kugeraho.

Yagize ati “Tugomba rero twese hamwe, baba urubyiruko baba abakuze tugomba gushyigikira no kubakira ku byo Perezida Kagame yatugejejeho twese, kuba abarinzi b’ibyagezweho. Ibyagezweho ni byinshi, dukwiye kubirinda, ntitwemere ko hagira umwanzi uza kwnagiza ibyo twagezeho.”

Yatanze ubuhamya bugaragaza uburyo yabaye mu buzima butoroshye yiga mu mashuri abanza, aho iwabo bari mu buzima bubi ku buryo byanageraga aho batabona ibyo kurya bihagije.

Yasobanuye ko mu 2001 yagejeje ikibazo cye kuri Perezida Kagame ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ku ishuri rya Rusumo High School, amufasha kubasha kwiga neza, anagera no muri kaminuza.

Kuri we kuri ubu ubuzima arimo avuga ko abukesha Perezida Kagame, aho ashimangira ko amateka ye ayasangiye n’urundi rubyiruko.

Mu 2012 akirangiza kaminuza, Hategekimana yahise yigira inama yo kwishyira hamwe n’urubyiruko mu muryango witwa Rwanda Youth Sustainable Development (RYOSD) kugira ngo bagire umusanzu ugaragara batanga mu kubaka igihugu, aho wanagize uruhare mu kwandika iki gitabo.

Abitabiriye imurikwa ry’icyo gitabo batanze ibitekerezo biganisha ku gaciro Perezida Kagame yahaye abanyarwanda, basaba urubyiruko kubyigiraho no gutandukana n’ingeso mbi izo ari zo zose.

Ambasaderi Mutaboba Joseph yasabye urubyiruko guharanira kugira imico myiza bakirinda ibiyobyabwenge.

Hategekimana Richard, Umwanditsi w'igitabo "Urubyiruko dufitanye igihango”
Urubyiruko rw'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye rwari rwatumiwe
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo
Dr Ndushabandi Eric ari mu bafashije umwanditsi kugisuzuma
Ambasaderi Mutaboba Joseph yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza