Ibiteye amatsiko mu gitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

“Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” ni izina rya kimwe mu bitabo by’amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda, gikubiyemo amateka y’imyubakire y’u Rwanda nk’igihugu, umushinga waraje benshi rwantambi bawutekereza, na nyuma yo kuwunoza, ukabaraza ishinga mu ishyirwa mu bikorwa byawo.

Iki gitabo cyanditse mu Kinyarwanda kibumbye amapaji 568, cyatangajwe n’Inzobere mu Busizi, mu bwanditsi no mu mateka y’impitabihe ku Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, mu muhango wabaye ku wa 3 Gicurasi 2018, muri Kigali Convention Centre.

Mu mishinga minini kandi migari yabayeho ku Isi, harimo n’umushinga wo kubaka u Rwanda, ukaba umwe mu imaze igihe kirekire ikora kandi ikirimbanyije kugeza magingo aya.

Umushinga wo kubaka u Rwanda wahanzwe na Gihanga I Ngomijana, ari nawe mutekereza w’ikirenga mu guhanga igihugu cy’I Gasabo. Niwe washyizeho imfatiro z’ibihe byose, uwo mushinga uzubakirwaho no mu gihe azaba atakiriho. Ni umushinga yaraze abana be, abanyarwanda bose bawugira uwabo, na n’ubu ishyirwa mu bikorwa ryawo riracyarimbanyije.

Uyu mushinga umaze imyaka 926 [1091-2017] uriho, ukubiyemo byinshi bigaragaza amateka y’ibihe bine u Rwanda rwanyuzemo kuva rwahangwa ahasaga mu wa 1091, kugeza ubwo aya mateka yandikwaga mu wa 2017.

Ibihe by’ingenzi u Rwanda rwanyuzemo mu mateka yarwo bigaragara muri ibyo bitabo birimo uko u Rwanda rwavutse, uko rwubatswe, uko rwapfuye n’uko rwazutse rukongera kubaho. Ni umushinga wabayemo amashiraniro atagira uko yabarwa, yabayemo guhirimbana gukomeye kugira ngo ubashe kugera ku ntego zawo.

Nk’uko byanditswe muri iki gitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro [Umutumba wa mbere]” mu byiciro umushinga wo kubaka u Rwanda wanyuzemo ushyirwa mu bikorwa, byose bibumbye imyaka 926 [1091-2017], igabanyije muri ubu buryo bukurikira.

Igice cya mbere cyo kurema igihugu no kugihanga kigahabwa imfatiro ntanyegayezwa kizubakirwaho imyaka ibihumbi n’ibihumbi cyamaze imyaka 221 [1091-1312].

Ni imyaka yabayemo gutekereza gukomeye kuri buri wese muri iki kibariro, atekereza inkingi za mwamba zashyigikira uwo mushinga, ntawe ugohekera igihugu gishya Gihanga yari yarahanze akakiraga abana be. Buri wese yimakazaga umuco wo gushakira igihugu imbuto n’amaboko, ahaha ibyiza byakurwa mu yandi mahanga akizengurutse, byashyigikira uwo mushinga bikawubaka ukarushaho kujya mbere.

Igice cya kabiri cyo kubaka igihugu no kucyagura cyamaze imyaka 583 [1312-1895].

Ni imyaka yabayemo guhangana gukomeye no kwitanga kutagira uko kwabarwa, abanyarwanda biyemeza kumena amaraso yabo ngo u Rwanda rubashe kwaguka no guhamya igitinyiro mu mahanga aruzengurutse. Iyi myaka yabayemo ibitero byo kwagura u Rwanda ku butaka bwari buhuriweho n’uruhuri rw’ibihugu bigera kuri 29, isoza ibyo bihugu byose bibaye kimwe mu ndunduro y’ingoma ya Kigeli Rwabugili.

Igice cya gatatu cyamaze imyaka 99 [1895-1994]

Iyi myaka yabayemo ibikorwa bya gitindi byo gusenya ibyiza byari byaragezweho mu myaka isaga 804[1091-1895], uwo mushinga wamaze urasa intego, ufite ubuzima buzira umuze. Ni imyaka yabayemo akaga gakomeye ko guhangana kw’abanyarwanda bashakaga gukomeza umushinga wabo wo kubaka igihugu, ariko bagakomwa imbere n’abanyamahanga b’abakoroni n’abandi bitwikiriye ikinyoma cy’ubwigenge bunyuze muri Repubulika, bagasenya umushinga kakahava.

Indunduro y’iki gice cyirabuye mu mateka y’u Rwanda, yabaye iya Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abagera kuri 1.074.017.

Igice cya kane cy’uyu mushinga, kugeza ubwo aya mateka yandikwaga cyari kimaze imyaka 23 [1994-2017].

Ni igice cyabayemo kwitanga, gukorana imbaraga no gutekereza ibihanitse by’uburyo bwose, kugira ngo umushinga wo kubaka u Rwanda nk’igihugu rusubirane ubuzima, rukebanurwe rwongere kubaho, ruhamye ibirindiro, rwuje ubusugire n’ubudahangarwa ku isi.

Mu mateka y’amashirakinyoma Umusizi Nsanzabera yagaragaje muri iki gitabo, ni uko umushinga wabayemo aberekeza 34, barimo Abami 28 n’Abaperezida 6. Nibo bahagarikiye uyu mushinga mu myaka yose umaze uriho, batoza abaturage kuwushyira mu bikorwa, abandi babatoza gusenya ibyiza byagezweho n’umushinga.

Ni gitabo kigaragaza uko buri wese mu babaye aberekeza bawo, yagiye ashyiraho itafari rye mu kuwubaka, n’uruhare rw’uwagiye arihanura, ngo usenyuke burundu.

Mu berekeza b’umushinga wo kubaka u Rwanda, habonetsemo Abatabazi b’Abacunguzi, Abatabazi b’Abacengeri, Intwari, Inganzwa n’ibigwari.

Ni umushinga wagaragayemo kwitanga kutizigama, ku buryo witabiriwe n’imitwe y’ingabo isaga 127 yunganirwaga n’imitwe y’ibitsimbanyi ingana nkayo yafashaga mu gutunga ingabo ku rugamba no gushorera iminyago. Hamenetse amaraso y’ingabo ibihumbi zanze guhungana ihubi, urugamga ruhinanye.

Ni umushinga wagize Abatabazi b’Abacunguzi bagera kuri 4 boherezwaga n’Imana y’i Rwanda ngo bakebanure u Rwanda rugeze ku mankumbuko, bakongera kurwegura rugiye kuzima rugasubirana ubuzima, waguyemo Abatabazi b’Abacengeri bagera kuri 17, bamennye amaraso yabo, kugira ngo u Rwanda rwigarurire ibindi bihugu.

Ni umushinga wagaragaje mu buryo bukomeye indangagaciro na kirazira mu muco w’abanyarwanda, aho nta cyaha na kimwe cy’intambara cyagaragaye muri iyo ntambara, aho birindaga gushora abana mu ntambara, bagahungisha inka, abagore n’abana, ubateye umugongo ku rugamba arimo abahunga, bakirinda kumukurikirana no kumugirira nabi, bakarwanya ubarwanya, bagakiza ubatakiye.

Iki gitabo ni Imbikamakuru n’Imbazwamakuru, cyashakirwamo amakuru yose mu ngeri zose z’ubuzima bw’u Rwanda n’abagituye mu mateka yacyo, kuva ruhanzwe kugeza ubwo aya mateka yandikwaga.

Ni umuhamya ukomeye wo guhamya ubushobozi bw’ikirenga Abanyarwanda bakomoraga ku Mana y’i Rwanda, bwababashishije kugera ku bihanitse babyikesha, maze bakarasa intego uko bwije n’uko bukeye, bakaba ibihangange mu ngeri zose, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu byo ku isi byihagije muri byose mu gukemura ibibazo birebana n’ubuzima bw’igihugu nta bundi bufasha gikeneye, ahubwo bugasagurira ibindi bihugu-nkene.

Ibi bituma u Rwanda ruba igihugu cya gatatu ku isi mu byarambye imyaka myinshi, kubera umurongo uhamye rwagenderagaho mu kwiyubaka wari ukubiye mu mushinga wo kubaka u Rwanda.

Igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ si Ubuliza, si Ubuheta si n’Ubuheture bw’ibitabo Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yanditse ku Rwanda, kuko ubwo aya mateka yandikwaga yari amaze kwandika ibitabo bigera kuri 86.

Muri ibyo harimo icyitwa “Imizi y’u Rwanda” nacyo gikubiyemo amateka y’impitabihe ya mbere y’uko u Rwanda rubaho, kivuga ku mateka y’ibihugu byari binyanyagiye kuri ubu butaka bwiswe uko, uko byayoborwaga n’uko igihugu kimwe cya Gasabo cyabyipakuruye kikiha intego yo kubyigarurira kigashirwa kibigezeho, mu bitero byamaze imyaka isaga 583.

Mu bitabo yanditse harimo iby’Ubusizi, Amateka, Amazina y’inka, Imigani y’imigenurano, Imigani miremire, Inkuru, Ibisakuzo, iby’Ururimi, ibitabo ku mateka y’Umuco, Ubuvanganzo n’imihango y’abanyarwanda, Amakinamico, Ibitabo by’abana, Iby’ Ubushakashatsi n’ibindi.

Igitabo “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” kigura amafaranga ibihumbi mirongo itatu y’u Rwanda [30.000 FRW], nyuma yo gutangazwa ku mugaragaro kikaba kiboneka mu iguriro ry’ibitabo ry’Ikirezi n’irya Caritas i Kigali, ariko kikazakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu mu minsi iri imbere.

Igitabo ‘Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’ gikubiyemo amateka y’imyubakire y’u Rwanda nk’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza