"Mu gitabo gishya, umwanditsi Rurangwa JMV arahumuriza abatewe ipfunwe n’icyo bari cyo"

Yanditswe na
Kuya 27 Ukuboza 2016 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibitabo birindwi yanditse mu bihe byahise, umwanditsi w’umunyarwanda Rurangwa Jean Marie Vianney aherutse gusohora igitabo cy’amapaji arenga 230 yise “Les identités lourdes à porter”, ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba wacyita “Inkomoko ziremereye”. Muri iki gitabo avuga birambuye ku bantu baterwa ipfunwe n’icyo bari cyo, cyane cyane ubwoko, idini, ibara ry’uruhu n’igice cy’isi baturukamo, akanabagira inama.

Iki gitabo cyubakiye ku ngendo yagiye akorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi no ku myitwarire yabonye ku bantu yagiye ahura nabo. Iyo myitwarire ni nko guhisha uwo uriwe no kwanga uwo uriwe cyangwa abo muhuje ikibaranga (bene wanyu), akaba asanga ituruka ku ipfunwe.

Aha atanga urugero agira ati“Ababaye impunzi mu Burundi, muri Congo, Uganda n’ahandi muribuka ukuntu kwitwa Umunyarwanda byabaga ari nk’icyaha. Uretse kuba utari ufite uburenganzira bwose nk’abenegihugu, hari n’abantu bahoraga bakwibutsa ko uri umunyamahanga kandi bakabikubwira mu mvugo isesereza.Ibyo byatumye bamwe mu Banyarwanda bahindura amazina n’imyitwarire kugirango babashe kubaho.”

’’Kubera ko amazina y’amanyarwanda ari maremare ugereranije n’ay’Abanyecongo, kuyakata byatumaga asa n’amanyecongo. Nk’uwitwa Nsengiyaremye akiyita N’senga, ‘Bisomintama’ akitwa ‘Biso’, ‘Murekatete’ akitwa ‘Moureka’ ’’.

Mu bindi avuga ko bishobora gutera umuntu ipfunwe harimo kuba abandi bamukorera ivangura bahereye ku mateka atari meza aba avugwa ku bwoko bwe, akarere, igihugu, ibara ry’uruhu cyangwa idini rye.

Aha atanga urugero ku kuntu mu myaka yashize Abanyarwanda batari bake bari batewe ipfunwe n’uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abanyamahanga benshi batangiye gufata Abanyarwanda bose nk’abicanyi, batitaye ku kuba warayiburiyemo abawe cyangwa utarayigizemo uruhare.

Uyu mwanditsi wavukiye mu Rwanda muri Gashyantare 1959 ariko agahungira mu Burundi afite imyaka ibiri gusa kubera ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu myaka ya za 1960, muri iki gitabo yibanda ku buzima bw’ubuhunzi yakuriyemo mu nkambi y’ahitwa Nyarunazi n’amashuri yize muri icyo gihugu.

Avuga kandi ku buzima yahuye nabwo mu bindi bihugu yizemo cyangwa yanyuzemo nk’u Butaliyani, u Bubiligi, u Bufaransa, Misiri, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice, Argentine, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Canada abamo ubu, aho yigisha Igifaransa mu ishuri ry’indimi ry’abakozi ba leta, akaba anakora ubushakashatsi buzamuhesha impamyabushobozi y’ikirenga mu bumenyamuntu (Sociology) muri Kaminuza ya Ottawa.

Avuga kandi ku buryo yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka mike Jenoside yakorewe Abatutsi itwaye abatari bake mu muryango we, uko yakoreye mu Rwanda yigisha muri kaminuza eshatu icyarimwe (ULK, UCK n’icyari UNR), ndetse n’ibikorwa by’ubuhanzi yakoranye n’amatsinda ‘Troupe Izuba’ na ‘Rara Avis’ yakinaga amakinamico ye yakunzwe cyane.

Tumubajije isomo umusomyi yakura muri iki gitabo, Rurangwa yasubije ati ’’Nabwira abantu bumvaga ko aribo bonyine baremerewe n’icyo bari cyo kubera impamvu zitandukanye ko hari abandi benshi bahuye n’izo ngorane kandi ku isi hose. Wenda byatuma bashyira umutima hamwe. Abataliyani baca umugani ngo ‘Mal comune, mezzo gaudio’, mu Kinyarwanda wenda twavuga ngo ‘akabi gasangiwe karamenyerwa’ cyangwa se ‘ntikavunana’. Iki gitabo nongeye kugitura abantu bose barwanije ivangura iryo ariryo ryose kuva kera kuko ivangura rituma habaho imyitwarire mibi isenya uyifite n’abo babana.’’

“Les identités lourdes à porter” kibaye igitabo cye cya gatatu cyatunganyirijwe mu nzu itangaza ibitabo yitwa L’Harmattan yo mu Bufaransa. Ibindi ni Au sortir de l’enfer na Un Rwandais sur les routes de l’exil. Ibyo byose abantu babisanga kuri Google banditsemo amazina yabyo bakabasha kubigura.

Kanda hano usome ikiganiro twigeze kugirana n’umwanditsi Rurangwa JMV

Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza