Incamake y’igitabo ‘Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 20 Gicurasi 2018 saa 10:25
Yasuwe :
1 0

“Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” ni izina rya kimwe mu bitabo by’amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda, cyahawe umwihariko wo kwibanda ku bigwi n’uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu kubaka igihugu.

Iki gitabo cyatangajwe n’Inzobere mu Busizi, mu bwanditsi no mu mateka y’impitabihe ku Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, mu muhango wabaye ku wa 3 Gicurasi 2018, muri Kigali Convention Centre.

Ni igitabo gikurikira umutumba wacyo wa mbere witwa “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’. Byombi bikubiyemo amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda umaze imyaka 926 [1091-2017].

Ibi bitabo bigaragaza uko umushinga wo kubaka u Rwanda wamaze imyaka 804 [1091-1895] urasa intego, uza kwigabizwa n’ibigwari bidakunda ibyiza n’u Rwanda usenywa mu myaka 99 [1895-1994], amacakubiri agacumba, irondakarere n’irondakoko bigakotsora, yasojwe hishwe Abatutsi bagera kuri 1.074.017, bazize amahano ya Jenoside.

Imana y’i Rwanda yohereje Umutabazi w’Umucunguzi Kagame Paul, akebanura u Rwanda rwongera kubaho, umushinga wo kubaka u Rwanda usubirana ubuzima wongera gushyirwa mu bikorwa.

Igitabo “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” cyanditswe mu Kinyarwanda, kibumbye amapaji 522, yatatuwemo ibigwi n’ibirindiro Intwari y’izahabu Kagame Paul, kuva mu mavuko kugeza ubwo yemerega kuba intumwa y’Imana ku Banyarwanda, akababera Umutabazi w’Umucunguzi akegura u Rwanda rwahirimye, akarusubiza ubuzima, rukongera kuba igihugu gihamye mu ruhando rw’amahanga aruzengurutse.

Mu bihe byose u Rwanda rwabayeho, rwagiye ruhura n’amakozere y’ibihugu byashakaga kuruhanaguraho, ruhura n’amakimbirane y’ibikomangoma byarwaniraga ingoma, haza kuziraho n’amahano karundura ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ibyo bihe byose, Imana y’i Rwanda yaruhozagaho ijisho, ntiyahwemye kohereza Abatabazi b’Abacunguzi, bongera guhanga igihugu bushya, cyongera kubaho, umushinga wo kucyubaka wongera kugira ubuzima.

Muri ubwo buryo Imana yabanye n’Abanyarwanda, ubwo yabonaga u Rwanda rushobora guhura n’amahano azatuma rwazima burundu, nibwo yatanze umugisha mu muryango wa Rutagambwa Deogratias na Bisinda Asiteriya, havuka umwana w’umuhungu ahabwa izina rimutegurira kuzaba Umutabazi w’umucunguzi w’u Rwanda, bamwita Kagame.

Iri zina rikaba rifite igisobanuro gihamanya neza n’umugambi Imana yari imufiteho ubwo yageraga ku Isi, kuko izina Kagame risobanura “Uwemye kandi usatira umwanzi akamuhashya kugeza amugushije ruhabo” ku rundi ruhande rikavuga “Udatsimburwa mu birindiro atarashyika ku cyo yitimbiye.”

Nuko izina rirakunda riba ryo muntu, ahangana n’ibigoye bitagira ingano, ntiyacika intege, akebanura u Rwanda rwongera kubaho.

Nk’uko bigaragara mu gitabo “Intwari z’Imbaza, zubatse u Rwanda rugahamye igitinyiro,” iki gihugu mu mateka yacyo cyagize abayobozi 34 barimo abami 28 n’abaperezida batandatu, bose uko ari 34 babonetsemo Abatabazi b’Abacunguzi bagera kuri bane, bagiye bagikura habi, bakongera kurusubiza ubuzima.

Umutabazi w’Imbanza yabaye Gihanga I Ngomijana wayoboye u Rwanda ahasaga mu wa 1091 kugeza mu wa 1124, yakuye umuryango mugari w’Abanyiginya mu busembere mu ngoma y’u Rweya rw’u Mubali w’Abazigaba, abahangira igihugu, akibaraga nka gakondo yabo y’ibihe byose.

Umutabazi w’Inkurikira yabaye Ruganzu II Ndoli wayoboye u Rwanda ahasaga mu wa 1510 kugeza mu wa 1543, yatabaye u Rwanda rumaze imyaka 11 rwidegembywamo n’Abanyoro n’Abagara, ubwo habagaho amahari y’ibikomangoma byo kwa Yuhi Gahima byarwaniye ingoma, bigasoza umwami Ndahiro II Cyamatara ahaguye.

Umutabazi w’Igati yabaye Kigeli IV Rwabugili, wayoboye u Rwanda ahasaga mu wa 1510 kugeza mu wa 1543, yahirimbanye cyane agasubiza u Rwanda ubusugire n’igitinyiro cyarwo.

Ibyo yabikoze ubwo byinshi mu bihugu byari byarigaruriwe n’abakurambere babaye ubukombe mu bitero byo kwagura igihugu, byari bitangiye kwigomeka k’u Rwanda ngo byongere byigenge, bisubirane akajagari nk’akari kariho mu iyima rya Gihanga. Niwe wasoje umugambi w’igihe kirekire cy’ibitero byo kwagura u Rwanda, asoza ingoma ye ubutaka bwari uruhuri rw’ibihugu 29 bubaye ubutaka bw’igihugu kimwe.

Umutabazi w’Umucunguzi Kagame Paul, yayoboye u Rwanda kuva mu wa 2000.

Niwe wakuye u Rwanda mu menyo y’abashunzi bari baragize u Rwanda indiri y’amacakubiri n’irondakarere, igihugu bakagicamo ibice byinshi bigamije gutatanya abaturage bacyo. Ni uko abohora u Rwanda ingoyi y’ibibi bitagira ingano, u Rwanda rusubirana ubusugire bwabyo, abari intatanye, bagira ubumwe bw’akabura rugero.

Mu kuzahura umushinga wo kubaka u Rwanda, Kagame Paul, yagiye avoma ku isoko y’abakurambere mpangarwanda yafukuwe na Gihanga Ngomijana watekereje umushinga wo kubaka u Rwanda, agashyiraho imirongo migari uzubakirwaho no mu gihe azaba atakiriho, bimufasha kuzahura uwo mushinga ahamanya neza na nyirawo wawutekereje ariwe Gihanga Ngomijana.

Iyo ujoye neza imikorere ya Kagame nk’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, akaba n’umwerekeza w’umushinga wo kucyubaka, usanga ibyo akora abivoma mu muco n’amateka yacyo, inzira abakurambere banyuragamo bakemura ibibazo bibangamiye ubuzima bw’igihugu yazihaye agaciro, azigarura mu murongo w’iyubakagihugu, ari nayo mvano yo guhorana intsinzi mu bikorwa byose.

Ukurikije ibirari by’amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda, Kagame Paul, yabaye Umutabazi w’umucunguzi wazunguye ibitekerezo by’Abami b’u Rwanda bagera ku munani bakoze ibikorwa by’ikirenga kurusha abandi mu kubaka u Rwanda no kuruha umurongo ngenderwaho w’ibihe byose, ari nabyo bituma adahusha na gato umugambi w’igihe kirekire wo kubaka u Rwanda ruhamije igitinyiro, icyubahiro n’ubudasa mu bihugu byo ku isi.

Abami yazunguye ibitekerezo byabo, barimo Gihanga I Ngomijana [Indahanguka], Ruganzu I Bwimba [Rushotorintare], Cyilima I Rugwe [Magondo y’Ingwe], Ruganzu II Ndoli [Cyambarantama], Mutara I Semugeshi [Muyenzi], Cyilima II Rujugira [Impeshakurama], Yuhi IV Gahindiro [Mutangatiro] na Kigeli IV Rwabugili [Inkotanyi cyane].

Ibi ni ibigaragaza ko Umukuru w’igihugu nka Kagame Paul, wazunguye ubuhangange bw’abakuru b’igihugu bayoboye u Rwanda mbere ye, yagombaga kuba igihange inkubwe umunani ku bihangange byamubanjirije. Niho avoma ibitekerezo by’ibikorwa byo kubaka u Rwanda, byatumye rugira amavugwa ku isi yose, nawe akaba intangarugero mu bayobozi bayirimo, mu kugeza igihugu aheza hifuzwa n’ibindi.

Amateka ya Kagame Paul akubiye muri iki gitabo, ni ayo kumushima no kumurata ubutwari bw’ibyiza yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda, Intwari Kagame, nta kinegu cyo muvuga ibigwi akiriho, kuko bimutera imbaduko yo kurushaho kwatanya ajya mbere, abakuru n’abato bakamwigiraho ibyiza byo gukunda igihugu no kwitangira abaturage.

Yaharaniye kuba urumuri rw’ibihugu byaheze mu mwijima w’icuraburindi, kuko n’ubundi “Igiti ntikimenyekana ku bw’izina kitwa, kimenyekana ku bw’imbuto cyera’’.

Imyaka 23 [1994-2017] yari amaze ari mu buyobozi bw’u Rwanda ubwo aya mateka yandikwaga, yayikoresheje mu buryo bw’ikirenga akoramo ibikorwa bizahura u Rwanda, agarura ibyari byaragezweho n’abakurambere bamubanjirije ku buyobozi, ahambura ingoyi z’ibibi bitabarika byari byabase abanyarwanda, abereka inzira y’agakiza k’u Rwanda, anahangiraho ibishya byubakiye ku gushakira igihugu imbuto n’amaboko.

Ibyiza yabonanye andi mahanga, ntiyahwemye kubivomayo akabizanira u Rwanda ngo birusheho kurukungahaza ibyiza.

Iki gitabo ni imbikamakuru n’imbazwamakuru, ushobora gushakiramo amakuru yose ku Rwanda mu ngeri zose z’ubuzima bw’u Rwanda n’abarutuye mu mateka yarwo, kuva ruhanzwe kugeza ubwo aya mateka yandikwaga.

Ni umuhamya ukomeye wo guhamya ubushobozi bw’ikirenga Abayobozi b’u Rwanda bakomoraga ku Mana y’i Rwanda by’umwihariko Kagame Paul, bwababashishije kugera ku bihanitse babyikesha maze bakarasa intego uko bwije n’uko bukeye, baba ibihangange mu ngeri zose.

U Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu byo ku isi byihagije muri byose mu gukemura ibibazo birebana n’ubuzima bw’igihugu nta bundi bufasha gikeneye, ahubwo bugasagurira ibindi nkene.

Ibyo bituma u Rwanda ruba igihugu cy’icyitegererezo ku isi mu bikorwa byose byubaka ubuzima bwacyo n’abagituye, kubera umurongo uhamye Kagame Paul yaruhaye mu kwiyubaka akazungura ibitekerezo byo mu mushinga wo kurwubaka washyizweho na Gihanga I Ngomijana.

Kagame Paul yabaye umugisha ku Banyarwanda. Ni Umutabazi w’Umucunguzi wahanuwe, Umutabazi w’Imbonekeragihe, Umutabazi w’Imbonakakare, Umutabazi w’Imbonekehake, wabonetse u Rwanda rumukeneye, afurika yaramubuze kera, isi yo yaramubuze burundu. Ni “Intwari yIzahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho,” Intwari irenze kuba ikirenga.

Igitabo “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho’’ si Ubuliza, si Ubuheta si n’Ubuheture bw’ibitabo Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yanditse ku Rwanda, kuko ubwo aya mateka yandikwaga yari amaze kwandika ibitabo bigera kuri 86, harimo igitabo “Imizi y’u Rwanda” nacyo gikubiyemo amateka y’impitabihe ya mbere y’uko u Rwanda rubaho, kivuga ku mateka y’ibihugu byari binyanyagiye kuri ubu butaka bwiswe uko, uko byayoborwaga n’uko igihugu kimwe cya Gasabo cyabyipakuruye kikiha intego yo kubyigarurira kigashirwa kibigezeho, mu bitero byamaze imyaka isaga 583.

Mu bitabo yanditse harimo iby’Ubusizi, Amateka, Amazina y’inka, Imigani y’imigenurano, Imigani miremire, Inkuru, Ibisakuzo, iby’Ururimi, ibitabo ku mateka y’Umuco, Ubuvanganzo n’imihango y’abanyarwanda, Amakinamico, Ibitabo by’abana, Iby’ Ubushakashatsi n’ibindi.

Ni inzobere mu gushyira mu bikorwa imishinga y’Umuco no kuwamamaza n’ibindi. Ni umurinzi w’umuco n’amateka by’igihugu cy’u Rwanda, akana umunyamisango n’umushingwabirori w’intatenguha abataramyi.

Ni Inzobere karundura mu gutegura no gutanga ibiganiro bifite umuzi ku muco n’amateka y’igihugu, byimakaza ubupfura, ubumuntu, amahoro, ubugabo n’ubworoherane mu mibanire y’abantu.

Igitabo “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” kigura amafaranga ibihumbi mirongo itatu y’u Rwanda [30.000 FRW], nyuma yo gutangazwa ku mugaragaro kikaba kiboneka mu iguriro ry’ibitabo ry’Ikirezi n’irya Caritas i Kigali, ariko kikazakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu mu minsi iri imbere.

Igikorwa cyo kumurika iki gitabo cyabereye muri Kigali Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza