Jabo yatangiye igikorwa kizabyara inkunga ku bafite ubumuga binyuze mu busizi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Ukuboza 2017 saa 07:29
Yasuwe :
1 0

Mu bumuga Jabo Elysee afite bwo kuba yaratakaje amaguru yombi, ntibimubuza gusangira ibyishimo na bagenzi be, akamwenyura kimwe n’abandi ndetse intego ari ukuzafasha abatishoboye kubera ubumuga, adasize imfubyi n’abapfakazi batifashije.

Urugendo rugoranye rwa Jabo usanzwe ari n’imfubyi kuko yabuze ababyeyi muri Jenoside afite umwaka umwe gusa akaza kurerwa na Se wabo, rwaje kugorana cyane mu 2005, ubwo yacikaga amaguru mu mpanuka ya mine.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Mu 2005 nigaga Camp Kigali, nakandagiye mine yari ishaje, icyo gihe nahise ncika amaguru, nza kubona abantu bamfashije mpabwa insimburangingo, akaba arizo nakoreshaga.”

Nyuma y’icyo gihe ubuzima bwaramukomereye, ariko mu myaka ishize, yifashishije impano imurimo agenda asohora ibyiyumviro bye, bikanamufasha kwiyumva nk’umusore ufite imbere hahishe byinshi.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo kuri Inema Arts Centre ku Kacyiru, Jabo yagaragaje kimwe mu bisigo bigaruka ku buzima, yise ‘The story behind me’.

Kigizwe n’ibice birindwi biherekezwa n’amafoto arindwi, byose bishushanya ubuzima bwe bwite nk’uwagize ubumuga akiri muto, bikanagaragaza ingufu umuntu agomba kwishakamo agakomeza kubaho “agashaka ubuzima aho guhora ababazwa gusa n’ibyamubayeho.”

Igitekerezo cyo gutegura umugoroba w’ubusizi, Jabo avuga ko cyamujemo ubwo umunsi umwe yahuraga n’umuntu akamusuzugura kubera uko yari ari, bituma yibaza impamvu iteka umuntu yakwisanga hari abo agomba ibisobanuro mu bintu bitari ngombwa.

Ati “Ndavuga nti reka nteranye abantu baze duhurire ahantu hamwe mbabwire ikindi ku mutima, ikindya, ikimbabaza, uko umuntu abaho mu buzima iyo abaho nkanjye.”

“Icyo tugamije ni ugufasha abantu bameze nkanjye muri rusange, badafite uburyo babayeho, batifashije, umuntu akaba yagira icyo abagezaho biturutse muri ibi. Buri gisigo nakoraga kigaruka ku buzima bwanjye, uko nabayeho n’uko mbaho muri iyi minsi mfite ubumuga.”

Nubwo uyu mwuga Jabo ahamya ko atawumazemo igihe, indoto ni ukuwubyaza inyungu zizerera imbuto abafite ubumuga n’abapfakazi batishoboye. Abifatanya no kwiga ibijyanye no gufotora no gutunganya amashusho muri ABMA.

Jabo yumva neza akamaro ko gufasha

Nyuma y’ibyago yagize agatakaza amaguru yombi, insimburangingo ze zarashaje, ariko Banki ya Kigali mu kwizihiza imyaka 50 imaze, ubwo yakiraga ibyifuzo by’abakiliya bayo muri gahunda ya #MyWishAt50, hajemo icya Ysolde Shimwe wasabiraga umuvandimwe we insimburangingo z’amaguru, Jabo abona atyo ama-Euro 10,000.

Jabo yakomeje agira ati “Uyu mwaka ugitangira [insimburangingo nari nsanganwe] zarashaje, mu buryo BK yafashije abantu babashije kumbona nanjye baravuga bati tumufashe abashe kuba yagera ku nsimburangingo zamufasha kandi ndabibashimira cyane.”

Iyo neza niyo Jabo yifuza gukwiza hose ikagera ku bafite ubumuga aho bava bakagera no ku batishoboye.

Yakomeje agira ati “Hari umunsi nifuza ko yaba ari abafite ubumuga, ari abatabufite, twese twazahurira ahantu hamwe, atari ukuvuga ngo ni umunsi w’abafite ubumuga gusa, ahubwo ari umunsi wo kwishima tugafasha n’abandi kugera ku byo twaba twagezeho.”

“Turifuza gufasha abantu bafite ubumuga, baremerewe, bafite ibibazo byo kubaho. Turimo turagerageza kureba ibishoboka, ubufasha tubona muri iri joro tukareba niba twakubakira imfubyi n’abapfakazi baba za Ntarama, ibindi nihaboneka amafaranga agaragara ni ugusura ibigo tukababaza ibyo baba bakeneye., ari ibikoresho nk’imbago, amagare, ibyabasha kuboneka mu bushobozi bwacu dufite tukaba twabibakorera.”

Gasamagera Wellars urera Jabo yagaragaje ko yabaye intwari mu bumuga bwe, amushimira ubuhanga agaragaza mu byo akora.

Gasamagera yashimye ubutwari bwaranze Jabo kuva mu buto bwe
Jabo yashimiye abantu bose batahwemye kumuba hafi
Gasamagera agaragaza umwe mu babyeyi bitaye cyane kuri Jabo
Abantu benshi bari bitabiriye iki gikorwa
Igisigo 'The story behind me’ kigizwe n’ibice birindwi biherekezwa n’amafoto arindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza